INDIRIMBO YA 138
Imvi ni ikamba ry’ubwiza
Igicapye
1. Hari abavandimwe
Bakuze cyane.
Barihangana rwose;
Bagashikama.
Bafite intege nke,
Baba bonyine.
Data, ubakomeze
Be gucogora.
(INYIKIRIZO)
Data ubibuke,
Barakwizera.
Uhe agaciro
Ibyo bakora.
2. Abo bantu bakuze
Turabubaha.
Bafite agaciro
Mu maso yawe.
Bigeze kuba bato
Tubizi neza.
Baritangaga cyane,
Batizigamye.
(INYIKIRIZO)
Data ubibuke,
Barakwizera.
Uhe agaciro
Ibyo bakora.
(Reba nanone Zab 71:9, 18; Imig 20:29; Mat 25:21, 23; Luka 22:28; 1 Tim 5:1.)