INDIRIMBO YA 40
Uri uwa nde?
Igicapye
1. Uri uwa nde se?
Ni nde uzakorera?
Kuko imana wunamira
Ari na yo ukorera.
Uzakorera nde
Ngo umwiyegurire?
Nutegura umutima wawe
Uzahitamo neza.
2. Uri uwa nde se?
Ni nde uzakorera?
Hari imana y’ikinyoma
Ndetse n’Imana y’ukuri.
Ese Kayisari
Ni we ushyigikiye,
Cyangwa Imana imwe y’ukuri
Ni yo uzakorera?
3. Ese ndi uwa nde?
Ni Yehova nzumvira.
Nzamukorera ntizigamye;
Nzajya mwumvira iteka.
Yantanzeho byinshi;
Naramwiyeguriye.
Nzamukorera iteka ryose;
Nzahora musingiza.
(Reba nanone Yos 24:15; Zab 116:14, 18; 2 Tim 2:19.)