Urubuga rw’abakiri bato
Jya wirinda incuti mbi
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Dina, Shekemu, Yakobo, Simeyoni na Lewi
Ibivugwamo muri make: Dina yafashwe ku ngufu na Shekemu, maze basaza be bagira umujinya bajya kwihorera.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU NTANGIRIRO 34:1-31.
Wumva ari ibihe bikorwa Dina yakoranaga na bagenzi be b’i Kanani?
․․․․․
Utekereza ko “amagambo meza” Shekemu ‘yabwiraga [Dina] kugira ngo na we amukunde,’ ari ayahe?
․․․․․
Utekereza ko Yakobo yavugaga mu ijwi rimeze rite igihe yacyahaga Simeyoni na Lewi, nk’uko bivugwa ku murongo wa 30?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Ni iki cyatumaga Dina ajya gusura abakobwa b’Abanyakanani buri gihe? (Urugero, ni ibihe bintu yari ahuriyeho na bo? Ni ibihe bintu ashobora kuba yarabonaga mu Banyakanani atabonaga iwabo?)
․․․․․
Ni iyihe mico Shekemu yari afite ishobora kuba yaratumye Dina yumva amukunze? (Ongera usome umurongo wa 3, 12, n’uwa 19.)
․․․․․
Bibiliya igaragaza ite ko Dina atari afite intego yo kuryamana na Shekemu? (Ongera usome umurongo wa 2.)
․․․․․
Ese utekereza ko byari bikwiriye ko Simeyoni na Lewi bihorera, bakica abaturage bo mu mugi Shekemu yari atuyemo? Sobanura.
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’akamaro ko kugira ubwenge mu gihe uhitamo incuti.
․․․․․
N’akamaro ko kumenya kwifata mu gihe urakaye, nubwo waba ufite impamvu zumvikana zo kurakara.
․․․․․
UNDI MWITOZO.
Ni izihe ngamba wafata kugira ngo udasambanywa n’abantu batagendera ku mahame mbwirizamuco y’Imana?
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Niba udafite Bibiliya, yisabe Abahamya ba Yehova, cyangwa usome ibindi bitabo ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org