Kwiregura—Yehova abibona ate?
UMUGABO yaravuze ati “wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.” Umugore na we yarashubije ati “inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.” Ayo magambo ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, babwiye Imana, ni yo yabimburiye andi yose abantu bagiye bavuga biregura.—Intang 3:12, 13.
Urubanza Yehova yaciriye Adamu na Eva kubera ko banze kumwumvira babishaka, rwagaragaje ko impamvu batanze biregura atazemeye (Intang 3:16-19). Ibyo se byatuma tuvuga ko impamvu zose umuntu atanga yiregura, Yehova atazemera? Cyangwa se hari impamvu abona ko zifite ishingiro? Niba ari uko bimeze se, twamenya dute impamvu zifite ishingiro n’izidafite ishingiro? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, reka tubanze dusuzume icyo kwiregura bisobanura.
Kwiregura bisobanura gutanga impamvu yatumye ikintu runaka gikorwa, cyangwa kidakorwa, cyangwa se impamvu zizatuma kidakorwa. Kwiregura bishobora kumvikanisha gutanga impamvu zumvikana zatumye umuntu adakora ibikwiriye kandi bishobora kuba uburyo bwo gusaba imbabazi abikuye ku mutima, bigatuma yihanganirwa cyangwa ababarirwa. Icyakora, nk’uko byagenze kuri Adamu na Eva, kwiregura bishobora nanone kuba urwitwazo cyangwa gutanga impamvu zitari zo ugamije guhisha icyatumye ukora ikintu runaka. Kubera ko akenshi kwiregura biba ari uguhisha impamvu nyayo yatumye umuntu akora ikintu runaka, bikunze gushidikanywaho.
Mu gihe twiregura, cyane cyane mu bintu bifitanye isano n’umurimo dukorera Imana, tugomba kwitonda kugira ngo ‘tutishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri’ (Yak 1:22). Nimucyo rero dusuzume ingero zimwe na zimwe n’amahame yo muri Bibiliya bizadufasha ‘gukomeza kugenzura tukamenya neza icyo Umwami yemera.’—Efe 5:10.
Ibyo Imana itwitezeho
Mu Ijambo ry’Imana harimo amategeko twebwe abagize ubwoko bwa Yehova tugomba kumvira. Urugero, itegeko Kristo yatanze rigira riti “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose,” riracyareba abigishwa nyakuri bose ba Kristo (Mat 28:19, 20). Mu by’ukuri, kumvira iryo tegeko ni iby’ingenzi cyane ku buryo intumwa Pawulo yavuze ati “ntatangaje ubutumwa bwiza nabona ishyano!”—1 Kor 9:16.
Nyamara, abantu bamwe na bamwe bamaze igihe kinini bigana natwe Bibiliya batinya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mat 24:14). Hari n’abandi bahoze ari ababwiriza ariko ubu bakaba batakiri bo. Rimwe na rimwe, abo bantu batabwiriza batanga izihe mpamvu? Yehova yafashe ate abantu banze kumvira amategeko ye mu gihe cyahise?
Impamvu zo kwiregura Imana itemera
“Kubwiriza biragoye cyane.” Mu buryo bwihariye, abantu bagira amasonisoni bashobora kubona ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari ibintu bigoye cyane. Reka noneho dusuzume icyo ibyabaye kuri Yona bishobora kutwigisha. Yahawe inshingano yabonaga igoye cyane: Yehova yamusabye gutangaza amakuba yari yugarije Nineve. Impamvu zatumye Yona atinya gusohoza iyo nshingano zisa n’izumvikana. Nineve yari umurwa mukuru wa Ashuri kandi Abashuri bari bazwiho kuba ari abantu b’abagome cyane. Yona ashobora kuba yaribajije ati ‘bariya bantu nzabakizwa n’iki? Bazangenza bate?’ Yahise ahunga. Icyakora, Yehova ntiyemeye izo mpamvu zatumye Yona ahunga. Ahubwo Yehova yongeye kumutuma kujya kubwiriza abaturage b’i Nineve. Icyo gihe Yona yagize ubutwari asohoza iyo nshingano, maze Yehova amuha imigisha.—Yona 1:1-3; 3:3, 4, 10.
Niba utekereza ko inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza igoye, ujye wibuka ko “ku Mana ibintu byose bishoboka” (Mar 10:27). Nukomeza gusenga Yehova umusaba ko agufasha kandi ukagira ubutwari bwo gusohoza inshingano yawe yo kubwiriza, uziringire ko azaguha imbaraga n’imigisha.—Luka 11:9-13.
“Numva ntashaka kuwukora.” Wakora iki se uramutse wumva utifuza gusohoza umurimo wawe wa gikristo? Jya uzirikana ko Yehova ashobora kugukoreramo maze akagira icyo ahindura ku byifuzo byawe. Pawulo yaravuze ati “Imana ni yo ikorera muri mwe ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora” (Fili 2:13). Ku bw’ibyo, ushobora gusaba Yehova agatuma ugira icyifuzo cyo gukora ibyo ashaka. Uko ni ko Umwami Dawidi yabigenje. Yinginze Yehova ati “umfashe kugendera mu kuri kwawe” (Zab 25:4, 5). Nawe ushobora kubigenza utyo binyuze mu gusenga Yehova ubigiranye umwete, kugira ngo agufashe kugira icyifuzo cyo gukora ibimushimisha.
Twemera ko iyo tunaniwe cyangwa twumva twacitse intege, hari ubwo duhatiriza kugira ngo tujye mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami cyangwa tujye kubwiriza. Biramutse ari uko bimeze se, ubwo twavuga ko mu by’ukuri tudakunda Yehova? Oya rwose. Abagaragu b’Imana bizerwaga bo mu gihe cya kera, na bo bagombaga guhatana kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka. Urugero, Pawulo yavuze ko mu buryo bw’ikigereranyo ‘umubiri we yawukubitaga ibipfunsi,’ kugira ngo yumvire amategeko y’Imana (1 Kor 9:26, 27). Ndetse no mu gihe duhatiriza kugira ngo dusohoze umurimo wacu, dushobora kwiringira ko Yehova azaduha imigisha. Kubera iki? Kubera ko tuba twihatira gukora ibyo Imana ishaka tubitewe n’impamvu nziza, ni ukuvuga urukundo dukunda Yehova. Iyo tubigenje dutyo, tuba dushubije Satani we wavuze ko abagaragu b’Imana baramutse bageragejwe bayihakana.—Yobu 2:4.
“Ndahuze cyane.” Niba utifatanya mu murimo wo kubwiriza bitewe n’uko wumva ufite akazi kenshi, ni iby’ingenzi ko wongera gusuzuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Yesu yaravuze ati “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami” (Mat 6:33). Kugira ngo wumvire iryo hame ritugenga, bishobora kugusaba ko woroshya ubuzima cyangwa ukagabanya igihe umara uri mu myidagaduro, igisigaye ukagikoresha mu murimo wo kubwiriza. Birumvikana ko kwidagadura hamwe n’indi mirimo yo gushaka ibyo ukeneye ari ngombwa, ariko si impamvu zifatika zatuma wirengagiza umurimo wo kubwiriza. Umugaragu w’Imana ashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.
“Numva ntabishoboye.” Ushobora kumva ko udafite ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Bamwe mu bagaragu ba Yehova bizerwa bo mu bihe bya Bibiliya bumvaga badashoboye gusohoza inshingano Yehova yabaga yabahaye. Reka dufate urugero rwa Mose. Igihe Yehova yamuhaga inshingano yihariye, yaravuze ati “Yehova mbabarira! Na mbere hose sinigeze mba intyoza, haba ejo cyangwa mbere yaho cyangwa uhereye igihe wavuganiye n’umugaragu wawe, kuko umunwa wanjye utinda n’ururimi rwanjye ntirubanguke.” Nubwo Yehova yabwiye Mose amagambo amuha icyizere, yaramubwiye ati “Yehova, mbabarira ndakwinginze utume undi ushaka” (Kuva 4:10-13). Ibyo Yehova yabyakiriye ate?
Yehova ntiyaretse guha Mose iyo nshingano. Icyakora, Yehova yashyizeho Aroni kugira ngo afashe Mose kuyisohoza (Kuva 4:14-17). Byongeye kandi, mu myaka yakurikiyeho, Yehova yashyigikiye Mose kandi amuha ibyo yari akeneye byose kugira ngo asohoze inshingano yari yamuhaye. Muri iki gihe, nawe ushobora kwizera ko Yehova azatuma bagenzi bawe muhuje ukwizera b’inararibonye bagufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ikiruta byose, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova azaduha ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo yadutegetse gukora.—2 Kor 3:5; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Imyaka naboneyemo ibyishimo byinshi kuruta indi yose.”
“Hari umuntu wambabaje.” Hari abantu bareka kubwiriza cyangwa kujya mu materaniro y’itorero kubera ko hari umuntu wabababaje, batekereza ko Yehova yumva impamvu yatumye bareka kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. None se nubwo byumvikana ko mu gihe umuntu atubabaje byaturakaza, byaba koko ari impamvu yumvikana yo kureka kwifatanya mu bikorwa bya gikristo? Nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Pawulo na mugenzi we bari bahuje ukwizera witwaga Barinaba, bombi bashobora kuba barababaye, bigatuma “barakaranya cyane” (Ibyak 15:39). Ariko se hari n’umwe muri bo waba yararetse kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bitewe n’icyo kibazo? Oya rwose!
Mu buryo nk’ubwo, mu gihe mugenzi wawe muhuje ukwizera yakubabaje, ujye uzirikana ko Umukristo mugenzi wawe udatunganye atari we mwanzi wawe, ahubwo ko ari Satani ushaka kuguconshomera. Ariko ‘numurwanya ushikamye, ufite ukwizera gukomeye,’ nta cyo azageraho (1 Pet 5:8, 9; Gal 5:15). Nugira ukwizera nk’uko, ntuzigera ‘umanjirwa.’—Rom 9:33.
Icyo twakora mu gihe hari ibyo tudashoboye
Dufatiye kuri izo ngero nke zigaragaza impamvu abantu batanga biregura, biragaragara ko nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe yatuma umuntu atumvira amategeko Yehova yaduhaye, harimo n’iryo kubwiriza ubutumwa bwiza. Icyakora, dushobora kuba dufite impamvu zumvikana zituma tudakora byinshi mu murimo. Izindi nshingano dufite zishingiye ku Byanditswe zishobora gutuma igihe twageneye umurimo wo kubwiriza kigabanuka. Nanone kandi, hari igihe dushobora kuba rwose tunaniwe cyane cyangwa turwaye cyane ku buryo tudashobora gukora umurimo wa Yehova nk’uko twabyifuzaga. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova azi ibyifuzo byacu kandi ko azirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira.—Zab 103:14; 2 Kor 8:12.
Ku bw’ibyo rero, tugomba kuba maso kugira ngo tuticira urubanza cyangwa tutanenga abandi ku birebana n’ibyo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “uri nde wowe ucira urubanza umugaragu wo mu rugo rw’undi? Imbere ya shebuja ni ho ahagarara cyangwa akagwa” (Rom 14:4). Aho kugereranya imimerere turimo n’iy’abandi, twagombye kwibuka ko “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze” (Rom 14:12; Gal 6:4, 5). Mu gihe dusenga Yehova tumubwira impamvu zatumye tudakora ibintu runaka, buri wese muri twe yagombye kubikora afite “umutimanama uzira uburiganya.”—Heb 13:18.
Impamvu gukorera Yehova biduhesha ibyishimo
Twese dushobora gukorera Yehova twishimye kubera ko ibyo adusaba, uko imimerere turimo yaba iri kose, bishyize mu gaciro kandi bishoboka. Kuki dushobora kuvuga dutyo?
Ijambo ry’Imana rigira riti “ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora” (Imig 3:27). Ni iki wabonye muri uwo mugani ku birebana n’ibyo Imana isaba? Yehova ntagusaba kwihatira kumukorera ugereranya ubushobozi bwawe n’ubw’umuvandimwe wawe, ahubwo agusaba kumukorera ukurikije uko ‘ubushobozi ufite’ bungana. Koko rero, buri wese muri twe, uko imbaraga ze zaba zingana kose, ashobora gukorera Yehova n’umutima we wose.—Luka 10:27; Kolo 3:23.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 14]
“Imyaka naboneyemo ibyishimo byinshi kuruta indi yose”
Niyo twaba dufite inzitizi ziterwa n’uburwayi, ntitwagombye kumva ko tudashobora kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Kugira ngo tubyumve neza, reka turebe ibyabaye kuri Ernest, umuvandimwe w’Umukristo wo muri Kanada.
Ernest yavugaga adedemanga kandi yagiraga amasonisoni. Amaze kuvunika umugongo, yaretse akazi yakoraga k’ubwubatsi. Nubwo yari afite ubumuga, iyo mimerere yarimo yatumye ashobora kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha yatewe mu materaniro y’itorero, yatumye yifuza cyane kuwukora. Icyakora, yumvaga atashobora gukora uwo murimo.
Kugira ngo agerageze arebe niba yashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, yujuje fomu y’ukwezi kumwe. Yatangajwe cyane no kubona yarujuje amasaha asabwa. Hanyuma yaribwiye ati “nzi neza ko nongeye ntabishobora.” Kugira ngo ahinyuze, yongeye kuzuza fomu y’ukwezi gukurikiyeho, maze nabwo yuzuza amasaha.
Ernest yakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha umwaka wose, ariko aravuga ati “nzi neza ko ntashobora kuba umupayiniya w’igihe cyose.” Nanone kugira ngo agerageze arebe ko yabishobora, yujuje fomu y’ubupayiniya bw’igihe cyose. Yatangajwe no kubona ko mu mwaka wa mbere yashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose neza. Yiyemeje gukomeza gukora uwo murimo kandi yashimishijwe no kuwukora imyaka ibiri, kugeza igihe bwa burwayi bwe bwamuhitaniye. Icyakora, mbere y’uko apfa, incuro nyinshi yabwiraga abamusuraga amarira amuzenga mu maso ati “iyi myaka nakoreyemo Yehova ndi umupayiniya w’igihe cyose ni yo naboneyemo ibyishimo byinshi kuruta indi yose.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Dushobora kunesha inzitizi zose zatubuza gukora umurimo wo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yehova arishima iyo tumukoreye n’ubugingo bwacu bwose, dukora ibyo imimerere turimo itwemerera gukora byose