ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Ukwakira p. 7
  • Jya usingiza Yehova iteka ryose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya usingiza Yehova iteka ryose
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Icyo umugani w’italanto utwigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Jya wishimira inshingano ufite
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ni iyihe ‘mpamvu yo kwishima’ ufite?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Isomo mu birebana no kugira umwete—Italanto
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Ukwakira p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya usingiza Yehova iteka ryose

Ubuzima ni impano y’agaciro. Uko dukoresha iyo mpano ni byo bigaragaza agaciro tuyiha. Bitewe n’uko turi Abahamya ba Yehova, dukoresha impano n’ubushobozi dufite duhesha Yehova ikuzo, kuko ari we waduhaye ubuzima (Zb 36:9; Ibh 4:11). Icyakora imihangayiko yo muri iyi si ishobora gutuma tudashyira mu mwanya wa mbere ibyo gukorera Yehova (Mr 4:18, 19). Buri wese yagombye kwibaza ati: “Ese mpa Yehova ibyiza kuruta ibindi (Hs 14:2)? Ese akazi nkora gatuma ntakorera Yehova neza? Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka mfite? Nakwagura umurimo wange nte?” Niba hari aho ubona wagira icyo uhindura, jya usenga Yehova kugira ngo abigufashemo. Gusingiza Yehova buri munsi bituma tunyurwa kandi tukagira ibyishimo.​—Zb 61:8.

Edgardo Franco kuri podiyumu; Edgardo Franco abwiriza

Impano wahawe uzikoresha ukorera nde?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO JYA UKORESHA IMPANO UFITE UKORERA YEHOVA, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Kuki bidahuje n’ubwenge gukoresha impano zawe ukorera isi ya Satani? (1Yh 2:17)

  • Abaha Yehova ibyiza kuruta ibindi babona iyihe migisha?

  • Ni iyihe mirimo wakora kugira ngo ukoreshe impano wahawe uteza imbere umurimo wa Yehova?

IBYO MWAGANIRAHO MU MURYANGO:

  • Mubaze umubwiriza umaze igihe kirekire akorera Yehova, urugero nk’uri mu murimo w’igihe cyose, muti: “Ni iki wigomwe kugira ngo uhe Yehova ibyiza kuruta ibindi? Ni iyihe migisha yaguhaye?”

  • Jya kuri Tereviziyo ya JW, urebe ahanditse ngo IBIGANIRO N’INKURU Z’IBYABAYE. Urahabona abantu bamaze igihe bakorera Yehova kandi bafite ibyishimo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze