INTEGO Y’UKU KWEZI: “UBWIRIZE IJAMBO, UBIKORE UZIRIKANA KO IBINTU BYIHUTIRWA.”—2 TIM 4:2.
Uko twakwitoza kubona ko ibintu byihutirwa mu murimo wo kubwiriza
Tugomba kwitoza kubona ko ibintu byihutirwa kandi ibyo ni ngombwa kugira ngo tuzarokoke irimbuka ry’iyi si. Gukurikiza inama zikurikira, biri budufashe kubona ko ibintu byihutirwa.
Jya usenga buri gihe usaba ko Ubwami buza. —Mat 6:10.
Jya urinda umutima wawe usoma Ijambo ry’Imana buri munsi.—Heb 3:12.
Jya ukoresha igihe cyawe neza. —Efe 5:15, 16; Fili 1:10.
Jya ugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe.’ Ntukemere ko irari ry’iby’isi rikurangaza.—Mat 6:22, 25; 2 Tim 4:10.
Jya ukomeza kuba maso ukurikiranira hafi isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.—Mar 13:35-37.
Nidukomeza kubona ko ibintu byihutirwa bizatuma tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza uri hafi kurangira!—Yoh 4:34, 35.