Kuki abantu batotezwa bazira idini?
MBESE wumva ko abantu bagomba gutotezwa bazira idini? Wenda wumva ko batagombye gutotezwa, cyane cyane iyo batarengera uburenganzira bw’abandi. Nyamara, kuva kera abantu bagiye batotezwa bazira amadini kandi na n’ubu ni ko bikimeze. Urugero, mu kinyejana cya 20, ni kenshi Abahamya ba Yehova bo mu Burayi no mu tundi duce tunyuranye tw’isi bagiye bavutswa umudendezo wo kubahiriza imyizerere y’idini ryabo, kandi bakorerwa ibikorwa by’urugomo.
Icyo gihe Abahamya ba Yehova bamaze igihe kirekire bahanganye n’ibitotezo byarangwaga n’ubugome bukabije, batotezwa n’abo mu ishyaka rya Nazi, n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abakomunisiti. Ibyabagezeho bitwigisha iki ku bihereranye n’ukuntu abantu batotezwa bazira idini? Kandi se, uko babyifashemo muri icyo gihe cy’akaga bitwigisha iki?
“Si ab’isi”
Abahamya ba Yehova bihatira kuba abantu bubahiriza amategeko, b’abanyamahoro kandi b’indakemwa mu by’umuco. Ntibarwanya ubutegetsi cyangwa ngo bagerageze guhangana na bwo, ndetse nta nubwo bikururira ibitotezo ngo bakunde bitwe ko bahowe ukwizera kwabo. Nta ho babogamira mu bya politiki. Ibyo bihuje n’amagambo ya Yesu agira ati “[abigishwa banjye] si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:16). Abategetsi benshi bemera imyifatire y’Abahamya yo kutagira aho babogamira mu bya politiki. Ariko abategetsi bategekesha igitugu bo nta gaciro baha ihame rya Bibiliya ry’uko Abakristo batagomba kuba ab’isi.
Inama yabereye muri Kaminuza y’i Heidelberg mu Budage mu kwezi k’Ugushyingo 2000, yagaragaje impamvu bimeze bityo. Muri iyo nama bibanze ku ngingo igira iti ‘uko Abahamya ba Yehova barwaniriye uburenganzira bwabo bwo gusenga igihe bakandamizwaga n’abo mu ishyaka rya Nazi, n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abakomunisiti.’ Dr. Clemens Vollnhals ukora mu kigo cyitiriwe umuhanga mu by’amateka witwa Hannah-Arendt gikora ubushakashatsi ku birebana n’ubutegetsi bw’igitugu, yaravuze ati “ubutegetsi bw’igitugu ntibwibanda kuri politiki gusa. Ahubwo, busaba ko umuntu abwiyegurira mu buryo bwuzuye.”
Abakristo b’ukuri ntibashobora ‘kwiyegurira’ ubutegetsi bw’abantu, kubera ko bahize umuhigo ko biyeguriye Yehova Imana we wenyine. Abahamya baba mu bihugu biyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu babona ko rimwe na rimwe ibyo Leta ibasaba biba bihabanye n’ibyo ukwizera kwabo kubasaba. Ni gute babyifatamo mu gihe baba bagomba kugira amahitamo? Abahamya ba Yehova bagiye bashyira mu bikorwa ihame ryavuzwe n’abigishwa ba Yesu Kristo, rigira riti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:29.
Abahamya benshi bakomeje kuba indahemuka ntibateshuka ku kwizera kwabo kandi ntibigeze bivanga mu bya politiki, ndetse n’igihe batotezwaga mu buryo bukaze cyane. Ni gute bashoboye kwihangana? Imbaraga zo kwihangana bazivanye he? Bari bubyivugire. Hanyuma, turareba isomo buri wese, yaba Umuhamya n’utari we, ashobora kuvana ku byababayeho.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Abahamya ba Yehova bo mu Budage bamaze igihe kirekire batotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwombi bwategetse mu kinyejana cya 20.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
“Ubutegetsi bw’igitugu ntibwibanda kuri politiki gusa. Busaba ko umuntu abwiyegurira mu buryo bwuzuye.”—Dr. Clemens Vollnhals.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Abo mu muryango wa Kusserow bavukijwe umudendezo wabo bazira ko banze gutatira ukwizera kwabo
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Uwitwa Johannes Harms yiciwe mu kigo cya Nazi azira ukwizera kwe