Impamvu dukenera abandi
“Ababiri baruta umwe, . . . kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we.”—Umwami Salomo
SALOMO, Umwami wa Isirayeli ya kera, yagize ati “ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano” (Umubwiriza 4:9, 10). Nguko uko uwo munyabwenge mu birebana n’imyifatire y’abantu yagaragaje impamvu dukenera kubana n’abandi n’akamaro ko kutitandukanya na bo. Icyakora, icyo si igitekerezo cy’umuntu gusa. Ayo magambo Salomo yavuze, yayakeshaga ubwenge buva ku Mana kandi ubwayo ni yo yayamuhumekeye.
Kuba nyamwigendaho bishobora guteza akaga. Twese tujya dukenerana. Twese dukenera imbaraga n’ubufasha dushobora guhabwa n’abandi. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana” (Imigani 18:1). Bityo rero, ntibitangaje kubona ko abahanga mu by’imibanire y’abantu batera abantu inkunga yo kugira itsinda ry’abantu babarirwamo n’iyo kwitanaho.
Mu byo Professeur Robert Putnam yavuze ko bikenewe kugira ngo abantu bagarukire umuco wo kubana mu miryango, harimo no “gushimangira uruhare kwizera Imana bigira ku bantu.” Kuri iyo ngingo, Abahamya ba Yehova ni urugero rwiza cyane kuko babonera uburinzi mu matorero ari hirya no hino ku isi agereranywa n’umuryango. Mu buryo buhuje n’amagambo yavuzwe n’intumwa Petero, ‘bakunda umuryango wose w’abavandimwe,’ na bo ‘bubaha Imana’ (1 Petero 2:17, NW ). Abahamya banirinda kuba ba nyamwigendaho n’ingaruka mbi biteza, kuko ibikorwa byabo byinshi byiza bakora bifitanye isano no gusenga k’ukuri bituma bahugira mu gufasha bagenzi babo kwiga ukuri ko mu ijambo ry’Imana Bibiliya.—2 Timoteyo 2:15.
Urukundo no kubana n’abandi byahinduye imibereho yabo
Abahamya ba Yehova bagize umuryango wunze ubumwe, aho buri wese agira uruhare rw’ingenzi. Reka turebe urugero rwa Miguel, Froylán na Ruth, bose uko ari batatu bakaba bagize umuryango umwe uba muri Amerika y’Epfo. Bose bavukanye ubumuga mu magufwa bituma baba ibikuri. Bose uko ari batatu bahora mu magare y’ibimuga. Kwifatanya n’Abahamya ba Yehova byagize izihe ngaruka ku mibereho yabo?
Miguel agira ati “hari igihe najyaga mbabara cyane, icyakora ubwo natangiraga kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova, ubuzima bwanjye bwarahindutse. Kwitandukanya n’abandi ni akaga gakomeye. Gushyikirana n’abo duhuje ukwizera mu materaniro ya Gikristo, kuba turi kumwe buri cyumweru, byagize uruhare rukomeye mu gutuma mbona ibyishimo no kunyurwa.”
Alma Ruth we yongeraho ati “nakundaga kwiheba kenshi cyane, nkagira agahinda kenshi cyane. Ariko maze kwiga ibihereranye na Yehova, numvise nshobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Ibyo byambereye iby’agaciro kenshi kurusha ibindi mu mibereho yanjye. Umuryango wacu waradufashije cyane, bituma turushaho kunga ubumwe.”
Se wa Miguel yamwigishije gusoma no kwandika. Miguel na we yageze aho abyigisha Froylán na Alma Ruth. Ibyo byari ingenzi cyane ku mibereho yabo yo mu buryo bw’umwuka. Alma Ruth agira ati “kwiga gusoma byatugiriye akamaro cyane, kuko bidufasha kwigaburira mu buryo bw’umwuka, binyuriye mu kwisomera Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo.”
Ubu Miguel ni umusaza mu itorero rya Gikristo. Froylán we ubu amaze gusoma Bibiliya yose incuro icyenda. Kuva mu mwaka wa 1996, Alma Ruth yaguye umurimo akorera Yehova maze akora umurimo w’ubupayiniya. Agira ati “imigisha Yehova yampaye ni yo yatumye ngera kuri iyo ntego, ari na ko bashiki banjye bo mu buryo bw’umwuka dukundana cyane bamfasha kubwiriza no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya 11 nabashije gutangiza.”
Urundi rugero rwiza twatanga ni urwa Emelia wagize impanuka, none ubu akaba agendera mu igare ry’ibimuga kubera ibikomere yagize mu maguru no mu ruti rw’umugongo. Yiganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Mexico City, maze abatizwa mu mwaka wa 1996. Emelia agira ati “ntaramenya ukuri, numvaga nakwiyahura; numvaga ntifuza gukomeza kubaho. Numvaga nta cyo maze, ntaka amanywa n’ijoro. Ariko aho ntangiriye kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova, abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije urukundo. Natewe inkunga n’ukuntu banyitayeho. Hari umusaza w’itorero wambereye nka musaza wanjye, cyangwa nka data. We na bamwe mu bakozi b’imirimo banjyana mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza nicaye mu igare ryanjye.”
Uwitwa José wabatijwe mu mwaka wa 1992, ni umwe mu Bahamya ba Yehova uba wenyine. Afite imyaka 70 kandi yahawe pansiyo mu mwaka wa 1990. Igihe José yari ataraba Umuhamya, yakundaga kwiheba; icyakora amaze kubwirizwa n’Abahamya, yahise atangira kujya mu materaniro ya Gikristo. Yanyuzwe n’ibyo yahumvise hamwe n’ibyo yahabonye. Urugero, yitegereje ukuntu abavandimwe bashyikirana abona n’ukuntu bamwitayeho. Ubu abasaza n’abakozi b’imirimo bo mu itorero arimo bamwitaho (Abafilipi 1:1; 1 Petero 5:2). Abo Bakristo bahuje ukwizera ‘bamumara umubabaro’ (Abakolosayi 4:11). Bamujyana kwa muganga, bakamusura iwe mu rugo, kandi incuro enye zose yagiye abagwa, bagiye bamuhumuriza. Agira ati “banyitaho; ni bo bagize umuryango wanjye rwose. Nshimishwa n’imishyikirano dufitanye.”
Gutanga bihesha ibyishimo nyakuri
Igihe umwami Salomo yavugaga ko “ababiri baruta umwe,” yari amaze kuvuga ko kugoka utakaza imbaraga zawe zose ngo urirundanyiriza ubutunzi ari ukuruhira ubusa (Umubwiriza 4:7-9). Nyamara muri iki gihe ibyo ni byo abantu benshi bahugiyemo, n’ubwo byaba bibasaba guca imishyikirano bagiranaga n’abagize umuryango cyagwa abandi bantu.
Uwo mururumba n’ubwikunde bituma abantu benshi bitandukanya n’abandi. Ibyo ntibituma babona ibyishimo cyangwa ngo banyurwe mu mibereho yabo, kuko usanga abagwa muri uwo mutego bamanjirwa kandi bakabura ibyiringiro. Nyamara izo nkuru tumaze kubona zigaragaza ingaruka nziza zibonerwa mu kwifatanya n’abagaragu ba Yehova bamukorera basunitswe n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo. Ahanini icyatumye abo bantu bashobora kunesha ibyiyumvo bibi bari bafite bijyana no kwitarura abandi ni ukujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, kuba Abakristo bagenzi babo barabafashaga kandi bakabitaho no kuba babwirizanya umwete.—Imigani 17:17; Abaheburayo 10:24, 25.
Kuko twese dukenerana, kuba tunezezwa no kugira icyo dukorera abandi ni ibintu bisanzwe. Albert Einstein wavumbuye ibintu ubu byungura abandi, yagize ati “agaciro k’umuntu . . . kagombye kugaragarira mu byo atanga, si mu byo ahabwa.” Ibyo bihuje neza n’amagambo Umwami wacu Yesu Kristo yavuze agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ku bw’ibyo, n’ubwo gukundwa ari byiza, kugaragariza abandi urukundo na byo bigira uruhare rukomeye cyane mu gutuma umuntu amererwa neza.
Umugenzuzi usura amatorero umaze imyaka myinshi ayafasha mu buryo bw’umwuka kandi wafashije mu kubakira Abakristo bakennye amazu yo guteraniramo, agira ati “ibyishimo mbonera mu gukorera abavandimwe no kubona umutima ushimira bagaragaza, binsunikira gukomeza gushakisha uko nafasha abandi. Nabonye ko burya ibanga ry’ibyishimo ari ukwita ku bandi. Kandi nasanze twe abasaza tugomba kuba ‘nk’aho kwikinga umuyaga . . . , nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.’ ”—Yesaya 32:2.
Mbega ukuntu kubana duhuje bishimisha!
Nta gushidikanya ko gufasha abandi no kugirana ubucuti n’abagaragu ba Yehova bigira akamaro cyane kandi ko bihesha ibyishimo nyakuri. Hari umwanditsi wa zaburi wiyamiriye ati “dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje” (Zaburi 133:1)! Kugira ubumwe mu muryango bigira uruhare rw’ingenzi mu gufashanya, nk’uko twabibonye mu rugero rwa Miguel, Froylán na Alma Ruth. Kandi se, mbega ukuntu kunga ubumwe mu gusenga k’ukuri ari umugisha! Intumwa Petero amaze kugira inama abagabo n’abagore b’Abakristo, yakomeje agira ati “ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.”—1 Petero 3:8.
Ubucuti nyakuri bugira akamaro kenshi cyane, haba mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Intumwa Pawulo yateye inkunga bagenzi be bahuje ukwizera, agira ati “mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. . . . mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.”—1 Abatesalonike 5:14, 15.
Ku bw’ibyo, jya ushakisha uburyo ushobora kugiriramo abandi neza. Jya ‘ugirira bose neza uko ubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera,’ kuko bizatuma urushaho kugira ubuzima bufite intego, binatume ugira ibyishimo no kunyurwa (Abagalatiya 6:9, 10). Yakobo, umwigishwa wa Yesu, yaranditse ati “hagira mwene Data w’umugabo cyagwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati ‘genda amahoro ususuruke uhage,’ ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki” (Yakobo 2:15, 16)? Igisubizo cy’icyo kibazo kirigaragaza ubwacyo. Buri wese muri twe asabwa ‘kureka kwizirikana ubwe gusa, ahubwo akazirikana n’abandi.’—Abafilipi 2:4.
Uretse kuba Abahamya ba Yehova bafashisha abandi umutungo wabo mu bihe byihariye cyangwa mu bihe by’amakuba, hari ubundi buryo bw’ingenzi cyane bafashamo bagenzi babo, ari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Kuba abahamya basaga 6.000.000 bifatanya mu murimo wo gutangaza ubwo butumwa bw’ibyiringiro n’ihumure, ni igihamya kigaragaza ko bita ku bandi nta buryarya basunitswe n’urukundo. Icyakora, gufasha abandi binyuriye ku Byanditswe Byera binadufasha guha abantu ikindi kintu baba bakeneye. Icyo kintu ni ikihe?
Ikintu cy’ingenzi abantu bakeneye
Kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri, tugomba kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Bavuga ko “kuba umuntu aho yaba ari hose, mu gihe icyo ari cyo cyose, kuva abantu babaho kugeza n’uyu munsi, yumva yifuza kwambaza ikintu yizera ko kimuruta kandi kimurusha ububasha; bigaragaza ko gusenga biri muri kamere muntu kandi ibyo na siyansi na yo igomba kubyemeza. . . . Kuba abantu aho bava bakagera ku isi hose bafite igitekerezo cyo gushakisha ikintu kirusha ibintu byose ububasha kandi bakaba bacyizera, byagombye gutuma dutinya, tugatangara kandi tukubaha.”—Man Does Not Stand Alone, cyanditswe na A. Cressy Morrison.
Yesu Kristo yagize ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW ). Abantu bakomeza kwitarura abandi nta cyo bageraho. Icyakora, kwitandukanya n’Umuremyi wacu byo ni bibi kurushaho (Ibyahishuwe 4:11). “Kumenya Imana” no gukora ibihuje n’ubwo bumenyi bigomba guhabwa umwanya w’ingenzi mu mibereho yacu (Imigani 2:1-5). Tugomba kandi kwiyemeza guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka kuko tudashobora kubaho ku bwacu tutisunze bagenzi bacu n’Imana. Niba dushaka kugira imibereho yuzuye ibyishimo no kunyurwa, tugomba kugirana imishyikirano myiza na Yehova, we “Usumbabyose utegeka isi yose.”—Zaburi 83:19.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
“Hari igihe najyaga mbabara cyane, icyakora ubwo natangiraga kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova, ubuzima bwanjye bwarahindutse.”—Miguel
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
“Maze kwiga ibihereranye na Yehova, numvise nshobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi.”—Alma Ruth
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
“Ntaramenya ukuri, . . . numvaga nta cyo maze.”—Emelia
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Kwifatanya n’abasenga by’ukuri bidufasha guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka