IGICE CYA 31
Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?
“Twari tumaze imyaka itanu dufitanye ubucuti, kandi yari amaze amezi atandatu andambagiza. Igihe yahagarikaga ubucuti twari dufitanye, ntiyigeze anabimbwira. Yagize atya areka kumvugisha gusa! Numvise nihebye, nshengurwa n’agahinda! Nakomezaga kwibaza nti ‘ubu se koko ikibi namukoreye ni ikihe?’”—Rachel.
IYO umuntu akubenze, ibyishimo wari ufite birayoyoka, ugasigara urira kandi wihebye. Reka dusuzume ibyabaye kuri Jeff na Susan, bari bamaze imyaka ibiri barambagizanya. Muri icyo gihe cyose, urukundo bakundanaga rwagendaga rwiyongera. Birirwaga bohererezanya ubutumwa bugufi burimo amagambo y’urukundo. Rimwe na rimwe Jeff yajyaga amuha impano kugira ngo amugaragarize ko amwitaho. Susan yaravuze ati “Jeff yakoraga ibishoboka byose akantega amatwi kandi akanyumva. Yatumaga numva nkunzwe.”
Bidatinze, Jeff na Susan batangiye gutegura ibyo ubukwe bwabo, bumvikana n’aho bazatura nibamara gushyingiranwa. Byageze n’aho Jeff abaza Susan uko impeta yamukoreshereza yaba ingana. Ariko mu buryo butunguranye, yagize atya aramubenga. Susan yabaye nk’ukubiswe n’inkuba! Nubwo yakomeje ubuzima bwe bwa buri munsi, yumvaga asa n’uwafashwe n’ibinya, atazi ibyo arimo. Yaravuze ati “numvaga nta mbaraga mfite, naniwe cyane mu bwenge no mu mubiri.”a
Impamvu bibabaza cyane
Niba ibyabaye kuri Susan nawe byarakubayeho, ushobora kuba wibaza uti ‘ese aka gahinda mfite kazashira?’ Agahinda kawe karumvikana rwose! Umwami Salomo yaranditse ati “urukundo rukomeye nk’urupfu” (Indirimbo ya Salomo 8:6). Kubengwa bishobora gutuma uhungabana kurusha ikindi kintu cyose cyaba cyarakubayeho. Hari n’abavuze ko iyo ubenzwe, wumva ari nk’aho igice cy’umubiri wawe gipfuye. Ushobora no kugerwaho n’ibindi bintu biranga umuntu ufite umubabaro mwinshi yatewe n’urupfu rw’uwo yakundaga:
Kwanga kubyemera: ‘Ntibishoboka! Ejo cyangwa ejo bundi azisubiraho.’
Kurakara: ‘Bishoboka bite ko yankorera ibintu nk’ibi? Ni umugome.’
Kwiheba: ‘Si mfite igikundiro, nta n’undi uzigera ankunda.’
Kwakira ibyakubayeho: ‘Bizagera aho bishire. Yego birambabaje, ariko ndabona ntangiye kugarura agatege.’
Igishimishije ni uko uzageraho ukakira ibyakubayeho. Igihe bizatwara kugira ngo ubyakire bizaterwa n’izindi mpamvu, urugero nk’igihe urukundo rwanyu rwari rumaze n’aho rwari rugeze. Ariko se hagati aho, wakwihanganira ute agahinda ufite mu mutima?
Uko wakwakira ibyakubayeho
Hari abantu bajya bavuga ko nyuma y’igihe, n’ibintu bibabaje bigera aho bikibagirana. Igihe uwo mwakundanaga yakubengaga, ushobora kuba warumvaga ayo magambo nta cyo avuze. Impamvu ni uko igihe ubwacyo kidahagije kugira ngo ibibazo bikemuke. Reka dufate urugero: iyo ugikomereka urababara, ariko nyuma y’igihe igikomere kirakira. Uba ugomba kugira icyo ukora kugira ngo amaraso adakomeza kuva kandi ububabare bugabanuke. Nanone uba ugomba kwirinda ko icyo gikomere kijyamo umwanda. Uko ni na ko bigenda ku gikomere cyo mu mutima. Ubu kirakubabaza, ariko hari icyo wakora kugira ngo ububabare bugabanuke kandi wirinde ko inzika imunga igikomere ufite mu mutima. Yego igihe kizabigufashamo, ariko se wowe uzakora iki? Gerageza ibi bikurikira:
● Fata igihe cyo kurira. Ntihakagire ikikubuza kurira. Na Bibiliya ubwayo ivuga ko “hariho igihe cyo kurira” n’“igihe cyo kuboroga” (Umubwiriza 3:1, 4). Kurira si ubugwari. Igihe Dawidi, wari umurwanyi w’intwari, yagiraga agahinda kenshi, yaravuze ati “ijoro ryose ntosa uburiri bwanjye, uburiri bwanjye mbwuzuza amarira.”—Zaburi 6:6.
● Komeza kwita ku buzima bwawe. Gukora siporo no kurya neza bizagufasha gusubirana imbaraga watakaje bitewe n’uko yakubenze. Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 Timoteyo 4:8.
Ni ibihe bintu wakora kugira ngo wite ku bizima bwawe?
․․․․․
● Jya ugira ibintu uhugiramo. Ntuzahagarike gukora ibintu byari bisanzwe bigushimisha. Kandi rwose, ntuzigere wigunga (Imigani 18:1). Kuba hafi y’abantu bakwitaho, bizatuma ukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye.
Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho?
․․․․․
● Jya usenga Imana uyibwira uko umerewe. Bishobora kutakorohera. Hari bamwe babengwa, bagasigara bumva ko Imana ibifitemo uruhare. Baribwira bati ‘nasenze incuro nyinshi nsaba Imana ngo impe uwo tuzabana, none dore uko bigenze’ (Zaburi 10:1)! Ese byaba bikwiriye kumva ko Imana ari yo ihitiramo abantu abo bazashyingiranwa? Ntibikwiriye rwose! N’iyo umwe abenze undi nta ruhare iba yabigizemo. Icyo tuzi cyo ni uko Yehova ‘akwitaho’ (1 Petero 5:7). Ubwo rero ujye umubwira ibikuri ku mutima. Bibiliya igira iti “mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.
Wumva ari iki wasaba Yehova mu gihe ufite agahinda watewe n’uko uwo wakundaga yakubenze?
․․․․․
Tekereza ku gihe cyawe kizaza
Iyo umaze gushira agahinda, ushobora gusubiza amaso inyuma ugatekereza uko byagenze mu rukundo rwanyu. Mu gihe umaze gutuza, gusubiza ibibazo biri mu gasanduku kari ku ipaji ya 224, gafite umutwe uvuga ngo “Isomo nakura ku byambayeho,” bishobora kugufasha.
Ni koko, urukundo rwanyu ntirwagenze nk’uko wari ubyiteze. Ariko zirikana ibi: mu gihe unyagiwe n’imvura nyinshi, biroroshye gutekereza gusa ku kirere cyijimye n’imvura irimo ikunyagira. Ariko amaherezo imvura irahita ikirere kigatamuruka. Abakobwa bavuzwe muri iki gice, babonye ko nyuma y’igihe ibintu bigera aho bigasubira ku murongo. Izere rwose ko nawe ari uko bishobora kuzakugendekera.
Wakora iki ngo wirinde abashaka kugufata ku ngufu?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo abantu bavugwa muri iki gice ari ab’igitsina gore, amahame abonekamo anareba ab’igitsina gabo.
UMURONGO W’IFATIZO
“[Yehova] akiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo.”—Zaburi 147:3.
INAMA
Susan wavuzwe mu ntangiriro y’iki gice, yakoze urutonde rw’imirongo y’Ibyanditswe kandi ayishyira hafi ye, kugira ngo ajye ayisoma mu gihe yumva yishwe n’agahinda. Wenda nawe ushobora kubigenza utyo, ugahitamo imwe mu mirongo y’Ibyanditswe yanditse muri iki gice.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Abenshi mu rubyiruko barambagizanya, ntibakunze gushakana. Ndetse n’abagerageje gushakana, abenshi muri bo baratana.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo nihanganire ibyambayeho: ․․․․․
Dore icyo nanonosora kugira ngo nzitware neza, ninongera kubona undambagiza: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni ayahe masomo wavanye ku rukundo mwakundanye?
● Ni ikihe kintu wize ku bo mudahuje igitsina?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 227]
“Uko igihe kigenda gihita, ugenda urushaho kugira icyizere. Nyuma numara gutuza, ushobora kuzatekereza ku byabaye, ukabona ko icyaguteraga agahinda cyarangiye. Nanone ushobora kurushaho kwimenya no kumenya imico wifuza ko uwo mwazabana yaba afite, ndetse n’icyo wakwirinda kugira ngo utazongera kugerwaho n’ibyakubayeho.”—Corrina
[Agasanduku ko ku ipaji ya 224]
Urupapuro rw’imyitozo
Isomo nakura ku byambayeho
Ese yaba yarakubwiye impamvu yakubenze? Niba yarayikubwiye, yandike hasi aha, nubwo waba wumva idafashije. ․․․․․
Utekereza ko izindi mpamvu zaba zarabiteye ari izihe? ․․․․․
Ushubije amaso inyuma, ese hari ikintu wari kuba warakoze kugira ngo ibyabaye bitaba? Niba gihari se ni ikihe? ․․․․․
Ese ibyakubayeho byaba byarakweretse aho ukwiriye kunonosora, kugira ngo urusheho guca akenge no kuba Umukristo mwiza? ․․․․․
Ni ikihe kintu, niba gihari, ubona uzakosora nubona undi muntu mukundana? ․․․․․
[Ifoto yo ku ipaji ya 223]
Kubengwa ni kimwe no gukomereka; birababaza ariko nyuma y’igihe birakira