Ubugambanyi ni ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka
‘Twabaye indahemuka, turakiranuka kandi ntitwabaho umugayo.’—1 TES 2:10.
TAHURA IZI NGINGO Z’INGENZI:
Ubugambanyi bwa Delila, Abusalomu na Yuda Isikariyota butwigisha iki?
Twakwigana dute ubudahemuka bwa Yonatani na Petero?
Ni mu buhe buryo twakomeza kubera indahemuka uwo twashakanye ndetse na Yehova?
1-3. (a) Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, kandi se gisobanura iki? (b) Ni ibihe bibazo bitatu turi busuzume?
NI IKI Delila, Abusalomu na Yuda Isikariyota bahuriyeho? Bose babaye abahemu. Delila yahemukiye umugabo wamukundaga, ari we Mucamanza Samusoni; Abusalomu yahemukiye se, ni ukuvuga Umwami Dawidi; Yuda yahemukiye Shebuja, ari we Kristo Yesu. Ibikorwa bibi buri wese muri bo yakoze byakururiye abandi akaga. Ariko se kuki dukwiriye kubisuzuma?
2 Hari umwanditsi wo muri iki gihe wavuze ko ubugambanyi ari kimwe mu bikorwa bibi byogeye cyane. Ibyo ntibitangaje. Igihe Yesu yavugaga ikimenyetso cyari kuranga “iminsi y’imperuka,” yagize ati ‘benshi bazagambanirana’ (Mat 24:3, 10). “Kugambanira” umuntu bisobanura kumuhemukira umutanga mu maboko y’abanzi be. Ubuhemu nk’ubwo bugaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka,” kandi Pawulo yavuze ko icyo gihe abantu bari kuba “abahemu, . . . bagambana” (2 Tim 3:1, 2, 4). Nubwo incuro nyinshi abandika ibitabo n’abakora za filimi bashimagiza ibikorwa by’ubuhemu cyangwa bakabivuga mu buryo bushishikaje, ubuhemu n’ubugambanyi bitera abantu intimba n’imibabaro. Mu by’ukuri, ibikorwa nk’ibyo ni ikimenyetso kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka.
3 Ni ayahe masomo twavana ku bantu babaye abahemu bavugwa muri Bibiliya? Ni izihe ngero z’abantu babereye abandi indahemuka dukwiriye kwigana? Kandi se, ni nde tugomba gukomeza kubera indahemuka? Reka tubisuzume.
INGERO ZO MU GIHE CYA KERA ZITUBERA UMUBURO
4. Delila yagambaniye ate Samusoni, kandi se kuki ibyo yakoze byari bibi cyane?
4 Reka tubanze dusuzume ibya Delila wari umugore w’agakeca, wakunzwe cyane n’Umucamanza Samusoni. Samusoni yashakaga kurwanya Abafilisitiya kugira ngo atabare ubwoko bw’Imana. Abami batanu biyunze b’Abafilisitiya bashobora kuba baramenye ko Delila atakundaga Samusoni by’ukuri, maze bamubwira ko namenya aho imbaraga ze nyinshi zavaga, kugira ngo bashobore kumwica, bari kumuha amafaranga atubutse. Delila w’umunyamururumba yarabyemeye, ariko incuro eshatu zose yagerageje kumenya ibanga rya Samusoni biramunanira. Yakomeje kumubuza amahwemo “amubwira ayo magambo kandi amuhoza ku nkeke.” Amaherezo, Samusoni “yumvise arembye byo gupfa.” Bityo yamubwiye ko atari yarigeze yogoshwa, kandi ko aramutse yogoshwe yatakaza imbaraga ze.a Delila abimenye, yabikiriye Samusoni ku bibero bye, ahamagara umuntu aramwogosha hanyuma amuha abanzi be kugira ngo bamukorere ibyo bifuzaga byose (Abac 16:4, 5, 15-21). Mbega ibintu bibi yakoze! Umururumba watumye Delila agambanira umugabo wamukundaga cyane.
5. (a) Ni mu buhe buryo Abusalomu yahemukiye Dawidi, kandi se ibyo byagaragaje iki? (b) Dawidi yumvise ameze ate igihe Ahitofeli yabaga umugambanyi?
5 Reka noneho turebe ibya Abusalomu wari umuriganya. Kubera ko yifuzaga cyane ubutegetsi, yiyemeje kwigarurira intebe y’ubwami ya se Dawidi. Abusalomu yabanje ‘kwigarurira imitima y’Abisirayeli.’ Yaberekaga ko abakunda ariko mu by’ukuri ababeshya, akabasezeranya ibintu atari gusohoza. Yarabahoberaga kandi akabasoma, nk’aho mu by’ukuri yari abahangayikiye (2 Sam 15:2-6). Abusalomu yageze n’aho yigarurira Ahitofeli wari umujyanama wiringirwa wa Dawidi, na we aba umugambanyi yifatanya na Abusalomu (2 Sam 15:31). Muri Zaburi ya 3 n’iya 55, Dawidi agaragaza ukuntu ubwo buhemu bwamubabaje cyane. (Zab 3:1-8; soma muri Zaburi ya 55:12-14.) Abusalomu yagaragaje ko atahaga agaciro ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana igihe yashakaga kwigarurira ubutegetsi bw’umwami Yehova yari yarashyizeho (1 Ngoma 28:5). Amaherezo uwo mugambi mubisha warapfubye, maze Dawidi akomeza gutegeka ari uwasutsweho amavuta na Yehova.
6. Yuda yagambaniye ate Yesu, kandi se ni mu buhe buryo izina Yuda ryagiye rikoreshwa?
6 Noneho tekereza ibyo umugambanyi Yuda Isikariyota yakoreye Kristo. Kuri Pasika ya nyuma Yesu yijihije ari kumwe n’intumwa ze 12, yarazibwiye ati “ndababwira ukuri ko umwe muri mwe ari bungambanire” (Mat 26:21). Nyuma yaho muri iryo joro, Yesu yabwiye Petero, Yakobo na Yohana bari mu busitani bwa Getsemani ati “dore ungambanira ari hafi.” Ako kanya Yuda yahise agera muri ubwo busitani ari kumwe n’abo bari bafatanyije muri ubwo bugambanyi, nuko “aragenda ahita asanga Yesu aramubwira ati ‘gira amahoro Rabi!’ Maze aramusoma” (Mat 26:46-50; Luka 22:47, 52). Yuda ‘yagambaniye amaraso atariho urubanza’ maze atanga Yesu mu maboko y’abanzi ba Kristo. Ese uwo Yuda wakundaga amafaranga yamutanze kuri angahe? Yamutanze ku biceri by’ifeza 30 gusa (Mat 27:3-5)! Kuva icyo gihe, abantu bagiye bakoresha izina Yuda bashaka kuvuga umuntu w’umugambanyi, cyane cyane ugambanira incuti ye.
7. Ni ayahe masomo twavanye kuri (a) Abusalomu na Yuda? (b) Delila?
7 Ni irihe somo tuvana kuri izo ngero z’umuburo? Abusalomu na Yuda bapfuye urupfu rukojeje isoni kubera ko bagambaniye abo Yehova yatoranyije (2 Sam 18:9, 14-17; Ibyak 1:18-20). Izina Delila rizahora ryumvikanisha umuntu w’umuriganya kandi ubeshya undi ko amukunda (Zab 119:158). Ni iby’ingenzi ko twirinda imyifatire iyo ari yo yose yatuma twifuza kuba abantu bakomeye cyangwa yatuma tuba abanyamururumba, bikaba byadukururira kutemerwa na Yehova. Ayo ni amasomo akomeye adufasha kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tuba abahemu.
JYA WIGANA ABABAYE INDAHEMUKA
8, 9. (a) Kuki Yonatani yasezeranyije Dawidi ko yari kuzamubera indahemuka? (b) Twakwigana dute Yonatani?
8 Muri Bibiliya harimo n’ingero z’abantu benshi babaye indahemuka. Reka dusuzume ebyiri muri zo maze turebe icyo zatwigisha, duhereye ku rugero rw’umuntu wabereye Dawidi indahemuka. Yonatani, umuhungu w’imfura w’Umwami Sawuli, yashoboraga kuzasimbura se ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli. Ariko Yehova yatoranyije Dawidi kugira ngo abe ari we uba umwami wa Isirayeli. Yonatani yemeye umwanzuro Imana yari yafashe. Ntiyagiriye Dawidi ishyari, ahubwo ‘ubugingo bwe bwabaye agati gakubiranye n’ubwa Dawidi,’ maze amusezeranya ko yari kuzamubera indahemuka. Yanahaye Dawidi imyambaro ye, inkota ye, umuheto we n’umukandara we, bityo amugaragariza icyubahiro gikwiriye umwami (1 Sam 18:1-4). Yonatani yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ‘akomeze Dawidi,’ ndetse bigera n’aho yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga avuganira Dawidi imbere ya Sawuli. Yonatani yabwiye Dawidi abivanye ku mutima ati “uzaba umwami wa Isirayeli nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe” (1 Sam 20:30-34; 23:16, 17). Ntibitangaje rero ko igihe Yonatani yari amaze gupfa, Dawidi yaririmbye indirimbo y’agahinda yagaragazaga akababaro yagize n’urukundo yamukundaga.—2 Sam 1:17, 26.
9 Yonatani yari azi uwo yagombaga kubera indahemuka. Yagandukiraga byimazeyo Umutegetsi w’ikirenga Yehova, kandi yashyigikiye rwose Dawidi kuko yari yarasutsweho amavuta n’Imana. Muri iki gihe, natwe twagombye gushyigikira abavandimwe bashyiriweho kutuyobora, nubwo nta nshingano yihariye twaba dufite mu itorero.—1 Tes 5:12, 13; Heb 13:17, 24.
10, 11. (a) Kuki Petero yakomeje kubera Yesu indahemuka akagumana na we? (b) Twakwigana dute Petero, kandi se byagombye gutuma dukora iki?
10 Urundi rugero rwiza tugiye gusuzuma ni urw’intumwa Petero wabwiye Yesu ko yari kumubera indahemuka. Igihe Kristo yakoreshaga imvugo y’ikigereranyo kugira ngo agaragarize abigishwa be ko bagombaga kwizera umubiri we n’amaraso ye yari agiye gutangaho igitambo, abenshi muri bo bumvise ayo magambo abaciye intege maze barigendera (Yoh 6:53-60, 66). Ibyo byatumye Yesu areba intumwa ze 12 maze arazibaza ati “mbese namwe murashaka kwigendera?” Petero ni we washubije ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka, kandi twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana” (Yoh 6:67-69). Ese ibyo byaba byumvikanisha ko Petero we yari asobanukiwe neza ibyo Yesu yari amaze kuvuga ku bihereranye n’igitambo yari agiye gutamba? Birashoboka ko atari abisobanukiwe. Nyamara, Petero yari yariyemeje gukomeza kubera indahemuka Umwana w’Imana wasutsweho umwuka.
11 Petero ntiyatekereje ko Yesu agomba kuba yari yibeshye, kandi ko nyuma y’igihe yari gukosora ibyo yari avuze. Ahubwo yemeye yicishije bugufi ko Yesu yari afite “amagambo y’ubuzima bw’iteka.” Naho se twe muri iki gihe, tubigenza dute iyo dusomye ibitabo duhabwa n’ ‘igisonga cyizerwa,’ maze tugasangamo ingingo igoye gusobanukirwa cyangwa idahuje n’ibyo twatekerezaga? Twagombye kugerageza kuyisobanukirwa aho kwitega gusa ko hari igihe izahinduka kugira ngo ihuze n’uko dutekereza.—Soma muri Luka 12:42.
KOMEZA KUBERA INDAHEMUKA UWO MWASHAKANYE
12, 13. Ni iki gishobora gutuma abashakanye bahemukirana, kandi se kuki imyaka umuntu afite idakwiriye kuba urwitwazo rwo guhemukira uwo bashakanye?
12 Ubugambanyi ubwo ari bwo bwose ni igikorwa kibi tutagombye kwemera ko gihungabanya amahoro n’ubumwe biranga umuryango w’Abakristo ndetse n’itorero. Tukizirikana ibyo, nimucyo turebe uko dushobora gukomeza kubera indahemuka uwo twashakanye ndetse n’Imana yacu.
13 Ubuhehesi ni kimwe mu bikorwa by’ubuhemu bibabaza cyane. Umuhehesi areka kubera indahemuka uwo bashakanye, agakunda undi. Uwahemukiwe asigara ari intabwa, kandi bituma ubuzima bwe buhungabana. Ariko se, ibyo bibaho bite ku bantu bakundanaga? Akenshi, ibyo bitangira iyo buri wese mu bashakanye aretse kwita ku byiyumvo bya mugenzi we. Umwarimu wigisha iby’imibanire y’abantu witwa Gabriella Turnaturi yasobanuye ko igihe cyose abashakanye baretse gukora icyatuma imishyikirano yabo irushaho gukomera, baba bashobora guhemukirana. Ibyo byagiye biba no ku bantu bamaze igihe kirekire bashakanye. Urugero, hari umugabo ufite imyaka 50 wataye umugore we bari bamaranye imyaka 25, maze ajya kubana n’undi mugore yakunze. Hari abavuga ko ibyo ari ibintu bisanzwe biba ku bantu bageze muri iyo myaka. Ariko kandi, imyaka ntiyagombye kuba urwitwazo rwo kugira imyifatire nk’iyo. Guhemukira uwo mwashakanye ntibikwiriye rwose. Biba ari ubugambanyi.b
14. (a) Yehova abona ate umuntu uhemukira uwo bashakanye? (b) Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’umuntu nk’uwo?
14 Yehova abona ate umuntu uta uwo bashakanye atabitewe n’impamvu zishingiye ku Byanditswe? Imana yacu “yanga abatana” kandi yavuze amagambo akomeye yamagana abagirira nabi abo bashakanye kandi bakabata. (Soma muri Malaki 2:13-16.) Yesu na we yigishije ko umuntu adakwiriye guta uwo bashakanye, maze ngo yumve ko nta cyo bitwaye.—Soma muri Matayo 19:3-6, 9.
15. Buri wese mu bashakanye yakora iki kugira ngo akomeze kubera mugenzi we indahemuka?
15 Ni iki cyafasha buri wese mu bashakanye gukomeza kubera mugenzi we indahemuka? Ijambo ry’Imana rigira riti “ujye wishimana n’umugore [cyangwa umugabo] wo mu busore bwawe.” Nanone rigira riti “ishimire ubuzima uri kumwe n’umugore [cyangwa umugabo] wawe ukunda” (Imig 5:18; Umubw 9:9). Uko abashakanye bagenda basaza, bagomba gukora icyatuma imishyikirano yabo irushaho gukomera, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibyo bisobanura ko buri wese agomba gutega amatwi mugenzi we, buri wese akamarana igihe na mugenzi we, kandi buri wese akaba hafi ya mugenzi we. Bagomba kubungabunga ishyingiranwa ryabo, kandi bagakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Ku bw’ibyo, abashakanye bagomba kwigira Bibiliya hamwe, bagakunda kubwiriza bari kumwe kandi bagasengera hamwe basaba Yehova imigisha.
KOMEZA KUBERA YEHOVA INDAHEMUKA
16, 17. (a) Ni mu buhe buryo kubera Imana indahemuka bishobora kutubera ikibazo cy’ingorabahizi mu muryango no mu itorero? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ukuntu kumvira itegeko ry’Imana ritubuza kwifatanya na bene wacu baciwe bishobora kutugirira akamaro?
16 Hari abavandimwe na bashiki bacu bakoze ibyaha bikomeye maze bacyahwa mu buryo ‘butajenjetse, kugira ngo babe bazima mu byo kwizera’ (Tito 1:13). Imyifatire ya bamwe muri bo yatumye bacibwa mu itorero. Abo igihano ‘cyatoje,’ cyabafashije kongera kuba bazima mu buryo bw’umwuka (Heb 12:11). Byagenda bite se niba dufite mwene wacu cyangwa incuti magara yaciwe? Uko tubyifatamo bigaragaza niba Imana ari yo tubera indahemuka cyangwa niba ari uwo muntu. Yehova aba atwitegereza kugira ngo arebe niba tuzumvira itegeko rye ridusaba kudashyikirana n’umuntu uwo ari we wese waciwe.—Soma mu 1 Abakorinto 5:11-13.
17 Reka dufate urugero rugaragaza inyungu umuryango ubona iyo abawugize bumviye itegeko rya Yehova ribasaba kutifatanya na mwene wabo waciwe. Hari umusore wamaze imyaka icumi yaraciwe. Muri icyo gihe cyose, yaba se, yaba nyina, yaba n’abavandimwe be bane, bose ‘baretse kwifatanya’ na we. Hari igihe yashakaga kwifatanya na bo mu bikorwa byabo, ariko buri wese mu bagize umuryango akabyanga. Amaze kugarurwa, yavuze ko buri gihe yumvaga akumbuye kwifatanya n’abagize umuryango we, cyane cyane nijoro ubwo yabaga ari wenyine. Ariko yiyemereye ko iyo abagize umuryango we baza kwifatanya na we, niyo biza kuba incuro nke gusa, kuri we byari kuba bihagije. Icyakora, kuba nta n’umwe mu bagize umuryango we wigeze ashyikirana na we, kandi we yarabyifuzaga cyane, biri mu byatumye yongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ujye utekereza kuri iyo nkuru igihe cyose uzajya wumva ugiye kurenga ku itegeko ry’Imana rikubuza kwifatanya na bene wanyu baciwe.
18. Nyuma yo gusuzuma ibyiza byo kuba indahemuka n’ingaruka zo kuba umuhemu, ni iki wiyemeje?
18 Turi mu isi yuzuye uburiganya n’ubuhemu. Nyamara kandi, mu itorero dushobora kubonamo ingero z’abantu b’indahemuka twakwigana. Ni nk’aho imyifatire yabo ivuga iti “mwebwe abizera, ndetse n’Imana ubwayo, muri abagabo bo guhamya ukuntu twababereye indahemuka, dukiranuka kandi tutariho umugayo” (1 Tes 2:10). Nimucyo rero twese dukomeze kubera Imana na bagenzi bacu indahemuka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Imisatsi ya Samusoni ubwayo si yo yatumaga agira imbaraga, ahubwo yagaragazaga ko yari Umunaziri ufitanye imishyikirano yihariye na Yehova, akaba ari byo byatumaga agira imbaraga.
b Niba wifuza kumenya uko umwe mu bashakanye yabyifatamo mu gihe mugenzi we amuhemukiye, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Jya wihangana mu gihe uwo mwashakanye aguhemukiye,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2010, ipaji ya 29-32.
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Petero yabereye indahemuka Umwana w’Imana wasutsweho umwuka nubwo abandi bamutaye