ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/6 p. 26
  • “Uzaba indahemuka”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Uzaba indahemuka”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • ‘Ni wowe wenyine w’indahemuka’
    Egera Yehova
  • Reba Indahemuka!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Tuvane amasomo ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ni nde tugomba kugaragariza ubudahemuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/6 p. 26

Egera Imana

“Uzaba indahemuka”

2 SAMWELI 22:26, NW

KIMWE mu bintu bishobora kutubabaza cyane kuruta ibindi, ni uguhemukirwa n’umuntu twizeraga. Ubuhemu nk’ubwo burogeye cyane muri iyi si (2 Timoteyo 3:1-5). Ese hari uwo dushobora kwiringira byimazeyo ko atazaduhemukira? Reka dusuzume ibyabaye kuri Dawidi, umwami wa Isirayeli ya kera.

Dawidi yarahemukiwe cyane mu buzima bwe. Yahatiwe kubaho yihishahisha, bitewe na Sawuli umwami wa mbere wa Isirayeli wamuhigaga, kuko yari amufitiye ishyari. Iwe mu rugo, umugore we Mikali yaramuhemukiye, igihe ‘yamugayiraga mu mutima’ (2 Samweli 6:16). Ahitofeli umujyanama we w’inkoramutima, yahindutse umugambanyi, maze yifatanya n’agatsiko kari kamwigometseho. Ese waba uzi uwari uyoboye ako gatsiko? Tekereza ko ari Abusalomu umwana we yibyariye! Ese igihe Dawidi yahemukirwaga n’abo bantu bose, yaba yaracitse intege, maze akumva ko nta wundi washoboraga kumubera indahemuka?

Igisubizo cy’icyo kibazo, kiboneka mu magambo Dawidi yavuze aboneka muri 2 Samweli 22:26, NW. Dawidi wari ufite ukwizera gukomeye, yaririmbiye Yehova agira ati “ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka.” Dawidi yari yiringiye ko nubwo abantu bamuhemukira bate, Yehova we yari gukomeza kumubera indahemuka.

Reka dusuzume ayo magambo Dawidi yavuze. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kuba indahemuka,” rishobora nanone guhindurwamo ngo “kugaragaza ineza yuje urukundo.” Kuba indahemuka by’ukuri, bishingira ku rukundo. Yehova ntatererana abamubera indahemuka, kubera ko abakunda.a

Nanone, uzirikane ko kuba indahemuka birenze ibi byo kumva ko uri yo gusa, ahubwo ko bikubiyemo no kubigaragaza mu bikorwa. Nk’uko Dawidi yabyiboneye, Yehova ni indahemuka. Igihe Umwami wizerwa Dawidi yahuraga n’ingorane zikomeye mu buzima bwe, Yehova yamubereye indahemuka amurinda, kandi amuha ubuyobozi. Dawidi warangwaga no gushimira, yavuze ko Yehova ari we wamukijije “amaboko y’abanzi be bose.”—2 Samweli 22:1.

Ni iki ayo magambo ya Dawidi atwigisha? Ayo magambo atwereka ko Yehova atajya ahinduka (Yakobo 1:17). Buri gihe yubahiriza amahame ye, kandi asohoza ibyo yasezeranyije byose. Hari indi zaburi Dawidi yahimbye ibonekamo amagambo agira ati “Uwiteka . . . ntareka abakunzi be,” cyangwa indahemuka ze.—Zaburi 37:28.

Iyo tubaye indahemuka, bishimisha Yehova. Yishimira cyane kuba tumwumvira mu budahemuka, kandi adutera inkunga yo kumwigana tubera abandi indahemuka (Abefeso 4:24; 5:1). Nitumubera indahemuka muri ubwo buryo, dushobora kwiringira ko atazigera adutererana. Nubwo abandi baduhemukira, dushobora kwiringira ko Yehova azatubera indahemuka, kandi akadufasha gutsinda ibigeragezo byose dushobora guhura na byo. Ese ntiwumvise wifuje kwegera Yehova, we Mana “idahemuka”?—Ibyahishuwe 16:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Umurongo wo muri 2 Samweli 22:26, NW, uhuje n’uwo muri Zaburi 18:25, NW. Hari Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti “umuntu w’indahemuka, umugaragariza urukundo.”—The Psalms for Today.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze