ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yehova Imana agirira imbabazi abasigaye
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
    • “Ishami ry’Uwiteka”

      5, 6. (a) Yesaya yasobanuye ate ukuntu nyuma y’amahindu hari kubaho igihe cy’amahoro? (b) Ijambo ryahinduwemo “ishami” risobanura iki, kandi se rigaragaza iki ku birebana n’igihugu cy’u Buyuda?

      5 Yesaya yavuze mu ijwi risusurutse ubwo yitegerezaga ibyari kuba imvura y’amahindu yari yegereje ihise, akabona igihe kirushaho kurangwa n’amahoro. Yaranditse ati “uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.”—Yesaya 4:2.

      6 Aha ngaha, Yesaya yavugaga ibyo kongera gusubiza ibintu mu buryo. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ishami” ryerekeza ku ‘kintu runaka gishibuka, cyangwa urugemwe.’ Rifitanye isano n’uburumbuke, ukwiyongera n’imigisha bituruka kuri Yehova. Ku bw’ibyo, Yesaya yagaragaje ko hariho icyizere cy’uko n’ubwo igihugu cyendaga guhindurwa umusaka bitari kuzakomeza gutyo iteka ryose. Imigisha ya Yehova yari kuzatuma igihugu cy’u Buyuda cyahoze gifite uburumbuke cyongera kugira umusaruro utubutse.a—Abalewi 26:3-5.

      7. Ni mu buhe buryo ishami rya Yehova ryari ‘kuzaba ryiza rifite icyubahiro’?

      7 Yesaya yakoresheje amagambo ashishikaje asobanura ukuntu hari kubaho ihinduka rikomeye. Ishami rya Yehova ryari ‘kuzaba ryiza rifite icyubahiro.’ Ijambo ngo “ryiza” ritwibutsa ubwiza bw’Igihugu cy’Isezerano igihe Yehova yagihaga Abisirayeli ibinyejana byinshi mbere y’aho. Cyari cyiza cyane ku buryo ‘cyashimwaga [“cyari ikirezi,” New American Bible] mu bihugu byose’ (Ezekiyeli 20:6). Ku bw’ibyo, amagambo ya Yesaya yizezaga abantu ko igihugu cy’u Buyuda cyari kuzongera gusubizwa ikuzo n’ubwiza cyahoranye. Koko rero, icyo gihugu cyari gusa n’ikirezi gitatse isi.

      8. Ni bande bari kwishimira ubwiza igihugu cyari kuzongera kugira, kandi se Yesaya yasobanuye ko bari kumva bameze bate?

      8 None se, ni bande bari kuzaba bahari kugira ngo bishimire ubwiza icyo gihugu cyari kuzongera kugira? Yesaya yaranditse ati “[ni] Abisirayeli bazarokoka.” Ni koko, hari bamwe bari kuzarokoka irimbuka ry’urukozasoni ryari ryarahanuwe mbere y’aho (Yesaya 3:25, 26). Abasigaye barokotse bari gusubira i Buyuda maze bakifatanya mu gusana igihugu. Abo bari kuzasubirayo, ni ukuvuga ‘abarokotse,’ umusaruro utubutse wo mu gihugu cyabo cyari cyongeye kuvugururwa wari ‘kubaryohera cyane, ukababera mwiza’ (Yesaya 4:2). Isoni bari baratewe n’uko igihugu cyabo cyari cyarahindutse umusaka zari gusimburwa n’ibyishimo.

      9. (a) Nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, byagenze bite mu wa 537 M.I.C.? (b) Kuki twavuga ko mu ‘barokotse’ harimo n’abavukiye mu bunyage? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.)

      9 Mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesaya, amahindu y’urubanza yaguye mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Abanyababuloni barimburaga Yerusalemu maze Abisirayeli benshi bakahatikirira. Bamwe bararokotse maze bajyanwa mu bunyage i Babuloni, ariko iyo Imana itaza kuba igira imbabazi, nta muntu n’umwe wajyaga kurokoka (Nehemiya 9:31). Amaherezo u Buyuda bwahindutse umusaka mu buryo bwuzuye (2 Ngoma 36:17-21). Hanyuma, mu mwaka wa 537 M.I.C., Imana igira imbabazi yatumye ‘abarokotse’ basubira i Buyuda kugira ngo bagarure ugusenga k’ukuri (Ezira 1:1-4; 2:1).b Ukwicuza kuvuye ku mutima abo bagarutse bavuye mu bunyage bagaragaje, kwavuzwe mu buryo bushimishije muri Zaburi ya 137, ishobora kuba yaranditswe mu gihe cy’ubunyage cyangwa nyuma y’aho gato. Igihe bagarukaga i Buyuda, barahinze maze batera imbuto. Tekereza ibyiyumvo bagomba kuba baragize igihe babonaga ko Imana yahaga imigisha imihati yabo, igatuma igihugu cyabo cyera imbuto nk’izo mu “ngobyi yo mu Edeni”!—Ezekiyeli 36:34-36.

      10, 11. (a) Ni mu buhe buryo Abigishwa ba Bibiliya bari mu bubata bwa “Babuloni Ikomeye” mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20? (b) Ni gute Yehova yahaye umugisha abasigaye bo mu Bisirayeli b’umwuka?

      10 Mu buryo nk’ubwo, no muri iki gihe hari ibintu byashubijwe mu buryo. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bari bakiri mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bwa “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:5). N’ubwo Abigishwa ba Bibiliya bari bararetse inyigisho nyinshi z’ibinyoma, bari bagifite imitekerereze ndetse n’imigenzo imwe n’imwe yo mu madini y’ibinyoma. Ibitotezo bakururirwaga n’abayobozi b’amadini byatumye bamwe muri bo bashyirwa muri gereza. Igihugu cyabo cyo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga imimerere yabo yo mu rwego rw’idini, cyangwa yo mu buryo bw’umwuka, cyahinduwe umusaka.

      11 Ariko kandi, mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1919, Yehova yagaragarije imbabazi abo basigaye bo mu Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka (Abagalatiya 6:16). Yabonye ko bihannye kandi ko bifuzaga kumusenga mu kuri, bityo abavana mu buroko nyaburoko, kandi icy’ingenzi kurushaho, yabavanye mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka. Abo ‘barokotse’ Imana yongeye kubasubiza mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka, bituma bagira uburumbuke. Iyo mimerere yo mu buryo bw’umwuka yagiye ikurura abantu ikabareshya, ibyo bituma abandi bantu batinya Imana babarirwa muri za miriyoni baza kwifatanya n’abasigaye mu gusenga k’ukuri.

      12. Amagambo ya Yesaya yagaragaje ate agaciro k’imbabazi Yehova agirira ubwoko bwe?

      12 Aha ngaha, amagambo ya Yesaya agaragaza agaciro k’imbabazi Imana igirira ubwoko bwayo. N’ubwo ishyanga ry’Abisirayeli ryateye Yehova umugongo, yagiriye imbabazi abasigaye bagaragaje ko bihannye. Dushobora guhumurizwa no kumenya ko ndetse n’abakora amakosa akomeye bashobora guhindukirira Yehova bafite icyizere. Abihannye ntibagomba kumva ko Yehova adashobora kubababarira, kubera ko adatererana umuntu ufite umutima wihannye (Zaburi 51:19). Bibiliya iduha icyizere igira iti “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha” (Zaburi 103:8, 13). Nta gushidikanya, birakwiriye rwose ko dusingiza Imana nk’iyo igira imbabazi!

  • Yehova Imana agirira imbabazi abasigaye
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
    • a Abahanga mu bya Bibiliya bamwe na bamwe bavuga ko amagambo ngo “ishami ry’Uwiteka” yerekeza kuri Mesiya wari kuza nyuma y’uko Yerusalemu yari kuba yongeye kubakwa. Mu bitabo by’Icyarameyi by’Isezerano rya Kera, ayo magambo asobanurwa ngo “Mesiya [cyangwa Kristo] w’Uwiteka.” Igishishikaje ni uko iryo jambo ry’Igiheburayo (tseʹmach), ari na ryo Yeremiya yakoresheje nyuma y’aho, ubwo yavugaga ko Mesiya ari “Ishami rikiranuka” ryashibutse kuri Dawidi.—Yeremiya 23:5; 33:15.

      b Mu ‘barokotse’ hari hakubiyemo n’abari baravukiye mu bunyage. Abo na bo twavuga ko ‘barokotse’ kubera ko iyo ba sekuruza babo bataza kurokoka irimbuka, baba bataravutse.—Ezira 9:13-15; gereranya no mu Baheburayo 7:9, 10.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze