Indirimbo ya 75
Impamvu zituma tugira ibyishimo
1. Impamvu zituma twishima,
Ni nk’ibintu by’agaciro.
Ibyifuzwa by’iyi si yose
Bidusanga aho turi.
Dufite ibyishimo byinshi
Duheshwa na Bibiliya.
Ubumenyi tuyivanamo,
Buduhesha ukwizera.
Impamvu zituma twishima,
Ni nk’amakara acanye.
Nubwo duhura n’ibibazo,
Yah atuma twihangana.
(INYIKIRIZO)
Yah ni we byishimo byacu,
Akora ibintu byinshi.
Imirimo ye irakomeye,
Agira ubuntu bwinshi!
2. Twishimira ibyo yaremye:
Ijuru, inyanja, n’isi.
No mu gitabo cy’ibyaremwe,
Tubona ibikorwa bye.
Tubihamya twishimye cyane,
Dutangaza Ubwami bwe.
Tuvuga imigisha yabwo,
Tuyamamaza twishimye.
Ibyishimo by’iteka ryose,
Bituri bugufi cyane.
Muri rya juru na ya si nshya,
Tuzagira ibyishimo.
(INYIKIRIZO)
Yah ni we byishimo byacu,
Akora ibintu byinshi.
Imirimo ye irakomeye,
Agira ubuntu bwinshi!
(Reba nanone Guteg 16:15; Yes 12:6; Yoh 15:11.)