ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/1 pp. 13-15
  • Kuki Imana yarwanyije abanyakanani?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Imana yarwanyije abanyakanani?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo ibyo bitwigisha
  • Ese Imana ihana abantu ibigiranye ubugome?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Uko Imana yabonaga intambara mbere ya Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Imana Ntitinza Isezerano Ryayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Kuki Imana y’urukundo izahora inzigo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/1 pp. 13-15

Kuki Imana yarwanyije abanyakanani?

Bibiliya iravuga iti “uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n’Abamori, n’Abanyakanani n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi uko UWITEKA Imana yawe yagutegetse.”​—GUTEGEKA KWA KABIRI 20:17.

Nanone hari aho ivuga iti “mubane amahoro n’abantu bose.”​—ABAROMA 12:18.

ESE urumva iyo mirongo y’Ibyanditswe ivuguruzanya? Hari abantu benshi batumva ukuntu Imana yatanze itegeko ryo kurimbura Abanyakanani, nyamara Bibiliya yarangiza igatera abantu inkunga yo kubana n’abandi amahoroa (Yesaya 2:4; 2 Abakorinto 13:11). Abo bantu bumva ko ibyo ari ibintu bibiri bihabanye.

Ubu se uramutse ushoboye kuganira n’Imana kuri icyo kibazo, ni iki wayibaza? Reka dusuzume ibibazo bitanu abantu bakunze kwibaza, turebe n’ibisubizo Bibiliya itanga.

1. Kuki Abanyakanani birukanywe aho bari batuye? Urebye, Abanyakanani bari batuye mu buryo butemewe n’amategeko mu gihugu kitari icyabo. Ibyo tubizi dute? Imyaka igera kuri 400 mbere yaho, Imana yari yarasezeranije umugabo w’indahemuka Aburahamu ko yari guha abari kumukomokaho igihugu cya Kanani (Itangiriro 15:18). Imana yashohoje iryo sezerano igihe yatumaga Abisirayeli bakomokaga kuri Aburahamu bigarurira ako karere. Birumvikana ko bamwe bashobora kuvuga ko icyo gihe Abanyakanani ari bo bari basanzwe bahatuye, bityo akaba ari bo bari bafite uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu. Icyakora tutiriwe tubitindaho, Imana yo Mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi ifite uburenganzira budasubirwaho bwo gutuza abantu, kandi buri wese ikamutuza aho ishaka.—Ibyakozwe 17:26; 1 Abakorinto 10:26.

2. None se kuki Imana itaretse ngo Abisirayeli babane n’Abanyakanani? Imana yahaye Abisirayeli umuburo wo kwirinda Abanyakanani igira iti ‘ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo bikakubera umutego’ (Kuva 23:33). Nyuma yaho, umuhanuzi Mose yabwiye Abisirayeli ati “gukiranirwa kw’ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe” (Gutegeka kwa Kabiri 9:5). Ayo mahanga yari mabi mu rugero rungana iki?

Ubwiyandarike, gusenga imana z’abapagani no gutamba abana byari byogeye mu Banyakanani. Umuhanga mu by’amateka ya Bibiliya witwa Henry H. Halley yavuze ko abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo bakoreye ubushakashatsi muri ako karere, “babonye ibibindi byinshi birimo amagufwa y’abana bari baratambiwe Baali [imana ikomeye y’Abanyakanani].” Uwo muhanga yongeyeho ati “basanze ako gace kose kari karahindutse irimbi ry’impinja. . . . Iyo Abanyakanani babaga basenga, barasambanaga, uwo akaba ari umuhango w’idini bakoreraga imbere y’imana zabo, hanyuma bakica abana babo b’imfura kugira ngo babatambire izo mana. Urebye, igihugu cyose cya Kanani cyari cyarabaye nka Sodomu na Gomora. . . . Abo bashakashatsi bacukuye mu matongo y’imigi ya Kanani bibajije impamvu Imana yari yaratinze kubarimbura.”

3. None se icyo gihe nta bandi bantu babi babaga ku isi? Kuki yarimbuye Abanyakanani gusa? Incuro nyinshi Imana yagiye ihitamo abo yabaga igomba kurimbura. Igihe “isi [yo mu gihe cya Nowa] yari yononekaye,” Imana yateje umwuzure warimbuye abantu bose, irokora umuryango wa Nowa gusa (Itangiriro 6:11; 2 Petero 2:5). Imana yarimbuye imigi ya Sodomu na Gomora igihe ibyaha by’abari bahatuye byari ‘bikabije cyane’ (Itangiriro 18:20; 2 Petero 2:6). Nanone kandi, yaciriyeho iteka Nineve umurwa mukuru wa Ashuri wari “umurwa uvusha amaraso,” nubwo yaretse kurimbura uwo mugi igihe abaturage bawo bihanaga bakareka inzira zabo mbi (Nahumu 3:1; Yona 1:1, 2; 3:2, 5-10). Naho ku bihereranye n’Abanyakanani, Imana yarabarimbuye kugira ngo irinde Abisirayeli bari bagize ishyanga ryari kuzakomokamo Mesiya.—Zaburi 132:11, 12.

4. None se ubwo wavuga ute ko Imana igira urukundo kandi yararimbuye Abanyakanani? Umuntu atarebye neza, yavuga ko kuba Imana yararimbuye Abanyakanani ari gihamya y’uko itagira urukundo (1 Yohana 4:8). Ariko iyo umuntu arebye neza, asanga ahubwo ibyo bigaragaza ko ifite urukundo.

Kuva na kera, Imana yabonaga ko imyitwarire y’Abanyakanani yabaganishaga habi. Nyamara aho kugira ngo ihite ibarimbura, yabihanganiye imyaka 400 yose kugeza aho ‘gukiranirwa kwabo kuzuriye.’—Itangiriro 15:16.

Yehova amaze kubona ko ibyaha by’Abanyakanani byabaye byinshi ku buryo nta garuriro, yarabarimbuye. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, ntiyapfuye kurimbura Abanyakanani bose. Kuki itabarimbuye bose? Impamvu ni uko atari ko bose bari bararenze ihaniro. Abifuzaga guhinduka, urugero nka Rahabu n’Abagibeyoni, barababariwe.—Yosuwa 9:3-11, 16-27; Abaheburayo 11:31.

5. Ariko se ubundi kuki Imana y’urukundo yarimbura abantu? Icyo kibazo kirumvikana kubera ko nta wishimira kubona abantu barimbuka. Ariko kandi, mu by’ukuri urukundo rw’Imana ni rwo rwayiteye gufata ingamba nk’izo zitajenjetse zo kurimbura ababi. Reka dufate urugero: iyo umuntu arwaye igisebe cy’umufunzo, akenshi nta kundi umuganga aba ari bubigenze uretse guca urugingo rw’umubiri rurwaye. Abaganga bake ni bo bakwishimira kubigenza batyo, ariko umuganga mwiza aba azi ko kudaca urwo rugingo ari byo bibi cyane kuruta kuruca, kuko byatuma icyo gisebe gikwira hose. Kubera ko uwo muganga yita kuri uwo murwayi, yemera gukora icyo gikorwa kidashimishije, ariko kizagirira akamaro uwo murwayi.

Yehova na we ntiyishimiye kurimbura Abanyakanani. We ubwe arivugira ati “sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha” (Ezekiyeli 33:11). Nanone, yari afite umugambi w’uko Mesiya yari gukomoka mu ishyanga rya Isirayeli. Uwo ni we wari kugeza ku gakiza abantu bose bari kumwizera (Yohana 3:16). Kubera iyo mpamvu, ntiyari gupfa kwemera ko Abisirayeli banduzwa n’ibikorwa biteye ishozi by’Abanyakanani. Bityo rero, yategetse ko Abanyakanani barimburwa bakavanwa muri icyo gihugu. Kuba Imana yarabigenje ityo, bigaragaza ko ifite urukundo ruhebuje, rwatumye yemera gukora igikorwa kitayishimishije ku bw’inyungu z’abagaragu bayo bizerwa.

Icyo ibyo bitwigisha

Ese inkuru ivuga uko Abanyakanani barimbutse idufitiye akamaro muri iki gihe? Yego rwose, kuko mu Baroma 15:4 hagira hati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe, tugire ibyiringiro.” Ni gute ibyabaye ku Banyakanani bitwigisha kandi bikaduhumuriza?

Hari byinshi izo nkuru zitwigisha. Urugero, igihe Rahabu ndetse n’Abagibeyoni bagaragazaga ukwizera bagahindukirira Imana, yarabababariye maze ntiyabarimbura. Ibyo bitwibutsa ko uwo ari we wese wifuza gushimisha Imana nta buryarya ashobora kubigeraho, uko imimerere yakuriyemo yaba iri kose n’uko ibyaha yakoze mbere byaba biri kose.—Ibyakozwe 17:30.

Nanone inkuru zivuga iby’irimbuka ry’Abanyakanani ziraduhumuriza kubera ko zitwereka ibyo Imana igiye gukora vuba aha. Zitwizeza ko itazemera ko ikibi gipfukirana icyiza burundu. Bibiliya itwizeza ko Imana izagira icyo ikora ikarimbura abanyabyaha bose, ariko ikarokora abayikunda, maze ikabatuza mu isi nshya ikiranuka (2 Petero 2:9; Ibyahishuwe 21:3, 4). Icyo gihe tuzibonera isohozwa ry’amagambo ahumuriza agira ati “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba.”—Zaburi 37:34.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri iyi ngingo, ijambo “Abanyakanani” rirerekeza ku bantu bose bo mu mahanga Imana yategetse Abisirayeli kwirukana.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]

Ese Bibiliya ishyigikira intambara?

Ese kuba Imana yarategetse Abisirayeli kurimbura Abanyakanani, bigaragaza ko ishyigikira intambara zibaho muri iki gihe? Ibyo si byo, kubera impamvu eshatu zikurikira:

▪ Muri iki gihe nta gihugu na kimwe gifitanye imishyikirano yihariye n’Imana. Igihe Abisirayeli bahakanaga ko Yesu ari Mesiya, ntibongeye kwemererwa guhagararira Imana mu buryo ubwo ari bwo bwose, hakubiyemo no kubakoresha mu kurimbura abantu (Matayo 21:42, 43). Ibyo byatumye Yehova afata Abisirayeli nk’andi mahanga yose (Abalewi 18:24-28). Kuva icyo gihe, nta gihugu gishobora kwihandagaza kivuga ko gishyigikiwe n’Imana mu ntambara kirwana.

▪ Abasenga Yehova ntibakiba mu karere kabo bihariye. Ibinyuranye n’ibyo, abagaragu be baba mu “mahanga yose no mu miryango yose” yo ku isi.—Ibyahishuwe 7:9; Ibyakozwe 10:34, 35.

▪ Yesu yagaragaje neza ko abigishwa be batagombaga kwifatanya mu ntambara. Igihe yatangaga umuburo urebana n’igitero cyari kugabwa kuri Yerusalemu, ntiyahaye abigishwa be amabwiriza yo guhagarara bakarwana, ahubwo yababwiye ko bagombaga guhunga, kandi uko ni ko babigenje (Matayo 24:15, 16). Aho kugira ngo Abakristo b’ukuri bafate intwaro, biringira byimazeyo Ubwami bw’Imana, ari bwo bugiye gukuraho ububi bwose kuri iyi si.—Daniyeli 2:44; Yohana 18:36.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Urugero rwa Rahabu rugaragaza ko uwo ari we wese wifuza gushimisha Imana abivanye ku mutima, ashobora kubigeraho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze