Imibereho y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere
Amazu babagamo
“Sinaretse . . . kubigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu.”—IBYAKOZWE 20:20.
ABANTU bo mu kinyejana cya mbere binjiraga mu migi y’icyo gihe babanje kunyura mu irembo rinini. Kimwe n’indi migi myinshi, umugi wo muri icyo gihe wabaga wubatse hejuru y’umusozi. Iyo wuburaga amaso ukareba mu mpinga, wahitaga ubona aho wubatse. Uwo mugi wabaga urimo amazu meza cyane yererana, amenshi muri yo akikijwe n’ubusitani, maze izuba ryayarasaho ukabona arashashagirana. Ayo ni yo mazu abaherwe biberagamo. Ariko iyo watereraga akajisho munsi y’umusozi, wahabonaga andi mazu atangana, kandi atubatse kimwe. Ayo mazu y’amagorofa y’abacuruzi n’abantu bo mu rwego ruciriritse bari bafite amasambu, yabaga yubatse ku mihanda ishashemo amabuye. Abakene bo bari batuye hasi mu kabande. Ayo mazu y’utururi yari ameze nk’amakarito atondetse ku tuyira, cyangwa ukaba wagira ngo ni amakarito akikije imbuga kandi na zo zari nto.
Iyo wagendaga muri iyo mihanda yabaga yuzuye abantu, wagendaga wumva amajwi ndetse n’impumuro byatumaga umenya ibirimo bikorwa. Abagore babaga batetse, maze impumuro nziza cyane y’ibyo babaga batetse igatama muri ako gace kose. Washoboraga kumva urusaku rw’amatungo, n’amajwi y’abana babaga bakina. Nanone wahasangaga abagabo bahuze bakoreraga mu maduka arimo urusaku, kandi adafite impumuro nziza.
Ayo ni yo mazu imiryango y’Abakristo yabagamo. Bayakoreragamo imirimo ya buri munsi, bakayigiramo Ijambo ry’Imana kandi bakayasengeramo.
Amazu mato. Nk’uko bimeze muri iki gihe, uko amazu yabaga angana n’uburyo yabaga yubatse byaterwaga n’aho yubatse, ndetse n’amikoro y’umuryango. Amazu y’utururi (1) yabaga agizwe n’akumba kamwe k’imfunganwa kandi katabona kabagamo abagize umuryango wose. Amenshi muri ayo mazu yabaga yubakishijwe amatafari ya rukarakara, naho ayandi yubakishijijwe amabuye adaconze. Ubusanzwe ayo mazu yose yabaga afite fondasiyo zubakishijwe amabuye.
Ku nkuta z’imbere bahasigaga ishwagara naho hasi mu nzu hashashe amabuye, ibyo bikaba byarasabaga ko bakora uko bashoboye kugira ngo hahore hasa neza. Bapfumuraga nibura umwenge umwe muto mu gisenge cyangwa mu rukuta kugira ngo umwotsi wo mu gikoni ubone aho usohokera. Mu nzu habaga hari ibikoresho bike by’ingenzi gusa.
Igisenge cyabaga cyubakishijwe imbaho nini hamwe n’intoya, imbingo n’amashami y’ibiti, kandi gishyigikiwe n’inkingi. Hejuru yacyo bahomagaho ibumba kugira ngo amazi adapfa gucengera ngo agitobore. Ubusanzwe, kugira ngo umuntu ajye ku gisenge yuriraga urwego rwabaga ruri hanze.
No muri utwo duce twabaga turimo amazu acucitse, mu mazu y’Abakristo habaga ari ahantu hashimishije, ku buryo n’umuryango ukennye washoboraga gukira mu buryo bw’umwuka, kandi ukagira ibyishimo.
Amazu aciriritse. Amazu y’amagorofa abiri kandi yubakishijwe amabuye (2) abantu baciriritse babagamo, yabaga afite icyumba cy’abashyitsi (Mariko 14:13-16; Ibyakozwe 1:13, 14). Icyo cyumba kinini cyo hejuru cyashoboraga kuberamo amateraniro, kandi akenshi ni cyo bizihirizagamo iminsi mikuru (Ibyakozwe 2:1-4). Ayo mazu ndetse n’andi mazu manini (3) abacuruzi ndetse n’abandi baturage bafite amasambu babagamo, yabaga yubakishijwe amatafari bakayafatanyisha isima irimo ishwagara. Hasi mu nzu habaga hashashe amabuye, maze bakayasiga ishwagara, akaba ari na yo basiga mu nzu. Inyuma ku nzu bahasigaga ingwa.
Kugira ngo umuntu azamuke ajye mu cyumba cyo hejuru cyangwa ku gisenge, yazamukaga ku ngazi. Ibisenge byose bishashe byabaga bikikijwe n’urukuta kugira ngo rurinde abantu kugwa, kandi rutume hatabaho izindi mpanuka (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Iyo habaga hashyushye, bubakaga akazu kadakomeye ku gisenge cy’inzu, ku buryo umuntu yashoboraga kukajyamo akahigira, akahamara akanya atekereza ku bintu runaka, akahasengera kandi akaharuhukira.—Ibyakozwe 10:9.
Uretse kuba ayo mazu y’ibyumba binini kandi akomeye yaraturwagamo n’imiryango minini, nanone yabaga afite ahantu hagari ho kwisanzurira, ibyumba bitandukanye byo kuraramo, igikoni kinini ndetse n’aho kurira.
Andi mazu meza cyane. Amazu yabaga yubatswe hakurikijwe imyubakire y’Abaroma (4) yabaga atandukanye mu bunini, mu miterere n’imyubakire. Ibyumba byagutse byabaga bikikije icyumba kinini bafatiragamo amafunguro (bitaga tirikiliniyumu), aho akaba ari ho umuryango wakoreraga imirimo itandukanye. Hari amazu yagiraga igorofa rya kabiri cyangwa irya gatatu (5), cyangwa se akaba akikijwe n’ubusitani.
Birashoboka ko hari amazu yabaga ari meza kurushaho, arimo ibikoresho by’akataraboneka, bimwe bikaba byari bitatsweho amahembe y’inzovu na zahabu. Ayo mazu yabaga afite amazi n’ahantu biyuhagirira mu nzu. Hasi mu nzu hashobora kuba harabaga hashashe imbaho cyangwa amabuye y’urugarika y’amabara menshi, naho inkuta zikaba zari zometseho imbaho z’ibiti by’imyelezi. Habaga hari iziko ryazanaga ubushyuhe mu nzu. Mu madirishya habaga harimo utubaho dusobekeranye, hakaba n’amarido yatumaga umuntu uri hanze atabona abari mu nzu. Bapfumuraga urukuta runini rw’amabuye bagacamo idirishya rinini ku buryo umuntu yakwicaraho.—Ibyakozwe 20:9, 10.
Uko amazu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babagamo yabaga ameze kose, babaga biteguye kuyakiriramo abashyitsi, kandi bagasangira ibyo bafite. Ku bw’ibyo, kubona umuryango wemera kwakira abagenzuzi basura amatorero, bashoboraga kugumamo kugeza igihe barangirije umurimo babaga bakorera muri uwo mugi ntibyari bigoye.—Matayo 10:11; Ibyakozwe 16:14, 15.
‘Inzu ya Simoni na Andereya.’ Yesu yakiriwe neza mu “nzu ya Simoni na Andereya” (Mariko 1:29-31, Bibiliya Yera). Inzu abo barobyi babagamo ishobora kuba yari imwe mu mazu yabaga acucitse kandi adashamaje (6) yabaga akikije imbuga ishashemo amabuye.
Imiryango n’amadirishya by’ayo mazu byabaga bireba mu mbuga, kandi kuri iyo mbuga ni ho hakorerwaga imirimo ya buri munsi, urugero nko guteka ibyokurya n’imigati ndetse no gusya. Nanone, ni ho abantu basabaniraga, kandi bakahafatira amafunguro.
Amazu y’igorofa rimwe yari i Kaperinawumu yabaga yubakishijwe amakoro yo muri ako gace yabaga adaconze. Kugira ngo umuntu agere ku gisenge gishashe cy’inzu, yuriraga ingazi zo hanze. Icyo gisenge cyabaga cyubakishijwe imbaho nini n’into, ndetse n’imbingo. Hejuru yabyo bahomagaho ibumba cyangwa bagasakaza amategura (Mariko 2:1-5). Hasi mu nzu bahasasaga amabuye, akenshi bagateguraho amatapi.
Ku nkombe z’inyanja ya Galilaya habaga hubatse amazu akikije imihanda n’utuyira two muri ako gace. Kaperinawumu yari ahantu heza abarobyi batungwaga n’umwuga wo kuroba muri iyo nyanja bashoboraga gutura.
“Ku nzu n’inzu.” Tumaze kubona ko amazu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babagamo yari atandukanye. Hari ababaga mu mazu y’icyumba kimwe, ariko hakaba n’abandi biberaga mu mazu meza cyane yabaga yubakishijwe amabuye.
Uretse kuba Abakristo barabaga muri ayo mazu, bayakoreragamo n’ibindi bintu. Ni ho abagize umuryango bigiraga Ijambo ry’Imana, kandi bakahasengera. Abakristo bateraniraga mu mazu y’abantu bakahigira Ibyanditswe, kandi bagasabana na bagenzi babo bahuje ukwizera. Bakoreshaga ibyo bigiraga mu mazu yabo kugira ngo basohoze umurimo w’ingenzi cyane, ari wo wo kubwiriza no kwigishiriza abantu “ku nzu n’inzu,” mu bwami bwose bw’Abaroma.—Ibyakozwe 20:20.