ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro y’Umunsi Wabayemo Ibintu Bikomeye Cyane
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 105

      Intangiriro y’Umunsi Wabayemo Ibintu Bikomeye Cyane

      YESU avuye i Yerusalemu ku wa Mbere nimugoroba, yasubiye i Betaniya, umudugudu wari ku ibanga ry’Umusozi wa Elayono mu ruhande rw’iburasirazuba. Yari amaze iminsi ibiri akora umurimo we wa nyuma yakoreye i Yerusalemu. Nta gushidikanya, Yesu yongeye kurara kwa Lazaro incuti ye. Uhereye ku wa Gatanu igihe yari yagereye i Betaniya aturutse i Yeriko, iryo ryari ijoro rya kane yari ahamaze.

      Hanyuma, ku wa Kabiri mu gitondo kare kare, ku itariki ya 11 Nisani, we n’abigishwa be nanone bari mu nzira bagenda. Wabaye umunsi ukomeye cyane, umunsi waranzwe n’imihihibikano kurusha ikindi gihe cyose cy’umurimo wa Yesu. Uwo ni wo munsi wa nyuma yagaragaye mu rusengero. Nanone kandi, ni wo munsi wa nyuma yakoze umurimo we wo mu ruhame mbere y’uko acirwa urubanza kandi akicwa.

      Yesu n’abigishwa be bongeye kunyura muri ya nzira yacaga ku Musozi wa Elayono igana i Yerusalemu. Kuri iyo nzira yavaga i Betaniya, Petero yahabonye cya giti Yesu yari yavumye mu gitondo cyari cyabanjirije icyo. Yariyamiriye ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”

      Ariko se, kuki Yesu yatumye icyo giti cyuma? Yavuze impamvu yabiteye ubwo yakomezaga agira ati “ndababwira ukuri yuko, mwagira kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi [ni ukuvuga Umusozi wa Elayono bari bahagazeho] muti ‘shinguka, utabwe mu nyanja,’ byabaho. Kandi ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose.”

      Bityo rero, Yesu yatumye icyo giti cyuma kugira ngo ahe abigishwa be isomo rifatika ku bihereranye n’ukuntu bagombaga kwizera Imana. Yarababwiye ati “ibyo musaba byose mubishyizeho umutima, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” Mbega isomo ry’ingenzi bahawe, cyane cyane iyo utekereje ibigeragezo biteye ubwoba byendaga kubabaho! Ariko kandi, hari irindi sano riri hagati yo kuma kw’icyo giti cy’umutini n’agaciro ko kwizera.

      Ishyanga rya Isirayeli, kimwe n’icyo giti cy’umutini, ryagaragaraga uko ritari. N’ubwo iryo shyanga ryari ryaragiranye isezerano n’Imana kandi rishobora kuba ryaragaragaraga inyuma ko ryubahaga amategeko yayo, ryaje kugaragara ko ritari rifite ukwizera, mbese ko riteraga imbuto nziza. Kubera kubura ukwizera, iryo shyanga ndetse ryari mu nzira yo kwanga Umwana w’Imana ubwayo! Kubera iyo mpamvu, igihe Yesu yatumaga icyo giti cy’umutini kiteraga imbuto cyuma, yari arimo agaragaza mu buryo busobanutse neza uko amaherezo byari kuzagendekera iryo shyanga riteraga imbuto, ritari rifite ukwizera.

      Bidatinze, Yesu n’abigishwa be binjiye i Yerusalemu, kandi nk’uko bari babimenyereye, bagiye mu rusengero, aho Yesu yahise atangira kwigisha. Nta gushidikanya, kubera ko abatambyi bakuru n’abakuru bo muri rubanda bari bacyibuka ibyo Yesu yari yakoreye abavunjaga amafaranga umunsi wari wabanjirije uwo, baramubajije bati “ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”

      Yesu yarabashubije ati “nanjye reka mbabaze ijambo rimwe; nimurinsubiza, nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora. Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru, cyangwa ni mu bantu?”

      Abatambyi n’abakuru baratangiye bajya inama uko bari bumusubize. Baravuze bati “nituvuga yuko kwavuye mu ijuru, aratubaza ati ‘ni iki cyababujije kumwemera?’ Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya; kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”

      Abo bayobozi bayobewe icyo basubiza. Ku bw’ibyo, bashubije Yesu bati “ntitubizi.”

      Yesu na we yarababwiye ati “nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.” Matayo 21:19-27; Mariko 11:19-33; Luka 20:1-8.

      ▪ Ni ibihe bintu bidasanzwe byaranze umunsi wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nisani?

      ▪ Ni ayahe masomo Yesu yatanze ubwo yatumaga igiti cy’umutini cyuma?

      ▪ Yesu yashubije ate abamubajije ubutware bwamuteraga gukora ibintu ubwo ari bwo?

  • Bashyizwe Ahagaragara n’Ingero Zihereranye n’Uruzabibu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 106

      Bashyizwe Ahagaragara n’Ingero Zihereranye n’Uruzabibu

      YESU yari ari mu rusengero. Yari amaze kujijisha abayobozi ba kidini bari bamusabye ko yababwira uwamuhaga ububasha bwo gukora ibintu. Bakiri muri urwo rujijo, Yesu yarababajije ati “ariko ibi mubitekereza mute?” Hanyuma, yifashishije urugero, yaberetse mu by’ukuri abo bari bo.

      Yesu yaravuze ati “habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru, aramubwira ati ‘mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.’ Na we aramusubiza ati ‘ndagiye, databuja,’ ariko ntiyajyayo. Asanga uwa kabiri, amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.” Yesu yarababajije ati “muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?”

      Abamurwanyaga baramushubije bati “ni uwa nyuma.”

      Nuko Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana.” Mu by’ukuri, abakoresha b’ikoro n’abamaraya, mu mizo ya mbere banze gukorera Imana. Amaherezo ariko, kimwe na wa mwana wa kabiri, baricujije maze barayikorera. Ku rundi ruhande, abayobozi ba kidini, kimwe na wa mwana wa mbere, bihandagazaga bavuga ko bakorera Imana, nyamara Yesu yarababwiye ati “Yohana [Umubatiza] yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka, ntimwamwemera: nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye: ariko n’ubwo mwabibonye mutyo, ntimurakihana ngo mumwemere.”

      Hanyuma, Yesu yagaragaje ko ikosa ry’abo bayobozi ba kidini atari uko gusa birengagije gukorera Imana. Ahubwo mu by’ukuri bari abantu babi, b’abagome. Yesu yaravuze ati “habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu, azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi, ajya mu kindi gihugu. Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi, ngo babahe imbuto ze. Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo.”

      “Abagaragu” ni abahanuzi ‘nyir’urugo,’ ari we Yehova Imana, yatumye ku “bahinzi” bo mu “ruzabibu” rwe. Abo bahinzi ni abayobozi bari bahagarariye ishyanga rya Isirayeli, iryo Bibiliya igaragaza ko ryari “uruzabibu” rw’Imana.

      Kubera ko abo ‘bahinzi’ bagiriye nabi “abagaragu” kandi bakabica, Yesu yaravuze ati “hanyuma [nyir’uruzabibu] abatumaho umwana we, ati ‘bazubaha umwana wanjye.’ Maze abahinzi babonye mwene shebuja, baravugana bati ‘uyu ni we muragwa, nimucyo tumwice, ubutware bube ubwacu.’ Nuko baramufata, bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.”

      Hanyuma, Yesu yabajije abayobozi ba kidini ati “nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”

      Abo bayobozi ba kidini baramushubije bati “abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”

      Bityo, biciriye urubanza batabizi, kubera ko babarirwaga mu Bisirayeli bari “abahinzi” bo mu “ruzabibu” rwa Yehova, ari rwo shyanga rya Isirayeli. Imbuto Yehova yari yiteze kuri abo bahinzi, ni ukwizera Umwana we, ari we Mesiya nyakuri. Kubera ko bananiwe kwera izo mbuto, Yesu yabahaye umuburo agira ati “ntimwari mwasoma mu byanditswe [muri Zaburi 118:22, 23] ngo ‘ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka: ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu’? Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. Kandi ūzagwira iryo buye, azavunagurika; ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura, rimugire ivu.”

      Icyo gihe abanditsi n’abatambyi bakuru bamenye ko ari bo Yesu yavugaga, maze bashaka kumwica, we wari “umuragwa” wemewe. Ku bw’ibyo rero, mu rwego rw’ishyanga ryose, bari kuzamburwa igikundiro cyo kuba abategetsi mu Bwami bw’Imana, kandi hari kuremwa ishyanga rishya ry’‘abahinzi bo mu ruzabibu’ ryari kwera imbuto zikwiriye.

      Kubera ko abayobozi ba kidini batinyaga imbaga y’abantu babonaga ko Yesu ari umuhanuzi, icyo gihe ntibatinyutse kumwica. Matayo 21:28-46, gereranya na NW; Mariko 12:1-12; Luka 20:9-19; Yesaya 5:1-7.

      ▪ Abana babiri bavuzwe mu rugero rwa mbere rwatanzwe na Yesu bashushanya bande?

      ▪ Mu rugero rwa kabiri, ‘nyir’urugo,’ “uruzabibu,” “abahinzi,” “abagaragu” n’‘umuragwa’ bashushanya bande?

      ▪ Ni iki cyari kugera ku ‘bahinzi bo mu ruzabibu,’ kandi se, ni bande bari kubasimbura?

  • Urugero ku Bihereranye n’Ibirori by’Ubukwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 107

      Urugero ku Bihereranye n’Ibirori by’Ubukwe

      YESU yashyize ahagaragara abanditsi n’abatambyi bakuru yifashishije ingero ebyiri, maze bashaka kumwica. Ariko kandi, nta ho yari yakabageza. Yakomeje abaha urundi rugero muri aya magambo:

      “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami, wacyujije ubukwe bw’umwana we, arongora: atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe: banga kuza.”

      Yehova Imana ni we Mwami wateguriye Umwana we, Yesu Kristo, ibirori by’ubukwe. Amaherezo, umugeni ugizwe n’abigishwa 144.000 basizwe azunga ubumwe na Yesu mu ijuru. Abayoboke b’uwo Mwami ni Abisirayeli bahawe uburyo bwo kuba abagize “ubwami bw’abatambyi,” igihe bashyirwaga mu isezerano ry’Amategeko mu mwaka wa 1513 M.I.C. Icyo gihe, ni bwo bari batumiwe bwa mbere mu birori by’ubukwe.

      Ariko kandi, abantu ba mbere batumiwe mu mpera z’umwaka wa 29 I.C., ubwo Yesu n’abigishwa be (abagaragu b’umwami) batangiraga umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Nyamara kandi, Abisirayeli ba kavukire bagejejweho iryo tumira ryatangwaga n’abagaragu kuva mu mwaka wa 29 I.C. kugeza mu wa 33 I.C. banze kuza. Ku bw’ibyo rero, Imana yahaye iryo shyanga ry’abari baratumiwe ubundi buryo bwo kuza mu birori, nk’uko Yesu yabivuze mu magambo akurikira:

      “Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘mubwire abatowe muti: dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe: muze mu bukwe.’” Iryo tumira rya kabiri ari na ryo rya nyuma, ryatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe umwuka wera wasukwaga ku bigishwa ba Yesu. Iryo tumira ryarakomeje kugeza mu mwaka wa 36 I.C.

      Ariko kandi, umubare munini w’Abisirayeli wanze kwitabira iryo tumira. Yesu yaravuze ati “abo ntibabyitaho, barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe: abasigaye bafata abagaragu be, barabashinyagurira barabica.” Yesu yakomeje agira ati “umwami ararakara, agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi, atwika umudugudu wabo.” Ibyo byabaye mu mwaka wa 70 I.C., igihe Yerusalemu yarimburwaga n’Abaroma, maze abo bicanyi bakicwa.

      Hanyuma, Yesu yavuze ibyabaye hagati aho, agira ati “maze [umwami] abwira abagaragu be, ati ‘ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye. Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’” Abagaragu barabikoze, maze “inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.”

      Uwo murimo wo gukorakoranya abashyitsi bari kuza baturutse mu mayira yo hanze y’umurwa w’abari batumiwe watangiye mu mwaka wa 36 I.C. Umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Koruneliyo n’umuryango we babaye aba mbere mu bantu batakebwe batari Abayahudi bakorakoranyijwe. Iryo korakoranywa ry’abantu batari Abayahudi, bakaba bose barasimburaga ba bandi babanje gutumirwa ariko bakanga kuza, ryarakomeje kugeza mu kinyejana cya 20.

      Mu kinyejana cya 20 ni bwo icyumba cyo gucyurizamo ubukwe cyuzuye. Yesu yakomeje avuga ibyakurikiyeho agira ati “umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe. Aramubaza ati ‘mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano, utambaye umwenda w’ubukwe?’ Na we arahora rwose. Maze umwami abwira abagaragu be, ati ‘nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze: ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’”

      Umuntu utari wambaye umwenda w’ubukwe ashushanya ingirwa Bakristo bo muri Kristendomu. Imana ntiyigeze ibona ko bakwiriye kwitwa Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka. Imana ntiyigeze ibasiga umwuka wera kugira ngo babe abaragwa b’Ubwami. Ku bw’ibyo rero, bajugunywe hanze mu mwijima aho bazarimbukira.

      Yesu yashoje urugero rwe agira ati “kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.” Ni koko, hari abantu benshi bo mu ishyanga rya Isirayeli bari baratumiriwe kuba abagize umugeni wa Kristo, ariko bake cyane mu Bisirayeli ba kavukire ni bo batoranyijwe. Abenshi mu bantu 144.000 batumiwe bazahabwa ingororano y’ijuru, bagaragaye ko atari Abisirayeli. Matayo 22:1-14; Kuva 19:1-6; Ibyahishuwe 14:1-3.

      ▪ Ni bande babanje gutumirwa mu birori by’ubukwe, kandi batumiwe ryari?

      ▪ Itumira rya mbere ryatanzwe ryari, kandi se, ni abahe bagaragu bakoreshejwe mu kuritanga?

      ▪ Itumira rya kabiri ryatanzwe ryari, kandi se, nyuma y’aho ni bande batumiwe?

      ▪ Umuntu utari wambaye umwenda w’ubukwe ashushanya nde?

      ▪ Ni bande bahamagawe ari benshi, ariko hagatoranywa bake?

  • Bananirwa Kugusha Yesu mu Mutego
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 108

      Bananirwa Kugusha Yesu mu Mutego

      KUBERA ko Yesu yari yigishirije mu rusengero kandi akaba yari yahaye abanzi be ba kidini ingero eshatu zashyiraga ahagaragara ubugome bwabo, Abafarisayo bararakaye maze bigira inama yo kumugusha mu mutego ngo avuge ikintu cyari gutuma babasha kumufata. Bacuze umugambi maze bohereza abigishwa babo, hamwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode, kugira ngo bagerageze kumukoresha amakosa.

      Abo bagabo baravuze bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo, kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese. Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”

      Yesu ntiyashutswe n’ayo magambo yo kumushyeshyenga. Yabonye ko nasubiza ati ‘oya, ntibyemewe n’Amategeko cyangwa ntibikwiriye kwishyura uwo musoro,’ bari kumurega ko yoshya abantu kugandira ubutegetsi bw’Abaroma. Nanone kandi, iyo aza kuvuga ati ‘mugomba gutanga uwo musoro,’ Abayahudi, batari bishimiye gutegekwa n’Abaroma, bari kumwanga. Ku bw’ibyo rero, yarabashubije ati “mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? Nimunyereke ifeza y’umusoro.”

      Bayimuzaniye, yarababajije ati “iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?”

      Baramushubije bati “ni ibya Kayisari.”

      Arababwira ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana [mubihe] Imana.” Abo bagabo bumvise igisubizo cya Yesu cyagaragazaga ubuhanga, barumiwe. Hanyuma, bamusize aho baragenda.

      Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho, babonye ko Abafarisayo babuze icyo bashinja Yesu, baramwegereye baramubaza bati “Mwigisha, Mose yavuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we, acikure mwene se. Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere yararongoye, arapfa, maze kuko batabyaranye, araga mwene se umugore we. Nuko n’uwa kabiri n’uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo. Hanyuma wa mugore na we arapfa. Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi? Ko bose bari bamufite.”

      Yesu yarabashubije ati “si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana? Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru. Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose, uko Imana yavuganye na we, iri muri cya gihuru, iti ‘ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima: mwarahabye cyane.”

      Iyo mbaga y’abantu yongeye gutangazwa n’igisubizo cya Yesu. Ndetse bamwe mu banditsi baravuze bati “Mwigisha, uvuze neza.”

      Abafarisayo babonye ko Yesu yari yacecekesheje Abasadukayo, bishyize hamwe baramusanga. Nanone kugira ngo bamugerageze, umwanditsi umwe muri bo yaramubajije ati “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”

      Yesu yaramushubije ati “iry’imbere ni iri ngo ‘umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Mu by’ukuri, Yesu yongeyeho ati “muri ayo mategeko yombi amategeko yose n’ibyahanuwe, ni yo yuririraho.”

      Uwo mwanditsi yaremeye ati “ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri, yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine: kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.”

      Yesu abonye ko uwo mwanditsi yari yasubizanyije ubuhanga, yaramubwiye ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.”

      Yesu yari amaze iminsi itatu—ni ukuvuga ku Cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Kabiri—yigishiriza mu rusengero. Abantu bari bishimiye kumutega amatwi, nyamara, abayobozi ba kidini bo bashakaga kumwica, ariko kugeza icyo gihe imigambi yabo yari yaraburijwemo. Matayo 22:15-40; Mariko 12:13-34; Luka 20:20-40.

      ▪ Ni uwuhe mugambi Abafarisayo bacuze wo kugusha Yesu mu mutego, kandi se, ingaruka zari kuba izihe iyo aza gusubiza ngo yego cyangwa oya?

      ▪ Ni gute Yesu yaburijemo umugambi w’Abasadukayo wo kumugusha mu mutego?

      ▪ Ni iki Abafarisayo bongeye gukora kugira ngo bagerageze Yesu, kandi ingaruka zabaye izihe?

      ▪ Mu gihe cy’umurimo we wa nyuma yakoreye i Yerusalemu, Yesu yigishirije mu rusengero mu minsi ingahe, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?

  • Yesu Yamagana Abamurwanyaga
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 109

      Yesu Yamagana Abamurwanyaga

      YESU yari yajijishije rwose abanyamadini bamurwanyaga, ku buryo batinye kugira ikindi kintu bamubaza. Bityo rero, yafashe iya mbere mu gushyira ahagaragara ubujiji bwabo. Yarababajije ati “ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?”

      Abafarisayo baramushubije bati “ni mwene Dawidi.”

      N’ubwo Yesu atahakanye ko Dawidi yari sekuruza wa kimuntu wa Kristo, cyangwa Mesiya, yarabajije ati “nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’[u]mwuka [muri Zaburi 110] amwita umwami we? Ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: icara iburyo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?”

      Abafarisayo baracecetse, kuko batari bazi neza ibimenyetso nyakuri byarangaga Kristo, cyangwa uwasizwe. Mesiya si umuntu wakomotse gusa kuri Dawidi, nk’uko uko bigaragara Abafarisayo babyizeraga, ahubwo yabaga mu ijuru kandi yari mukuru kuri Dawidi, cyangwa yari Umwami we.

      Hanyuma, Yesu yahindukiriye imbaga y’abantu hamwe n’abigishwa be, abaha umuburo ku bihereranye n’abanditsi n’Abafarisayo. Kubera ko abo bigishaga Amategeko y’Imana, bakaba bari “bicaye ku ntebe ya Mose,” Yesu yabagiriye inama ati “ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze.” Ariko kandi, yongeyeho ati “imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kuko ibyo bavuga atari byo bakora.”

      Bari indyarya, kandi Yesu yabamaganye akoresheje amagambo nk’ayo yari yarakoresheje mu mezi make mbere y’aho ubwo yasangiraga n’Umufarisayo wari wamutumiye. Yaravuze ati “imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe.” Hanyuma, yatanze n’ingero zibigaragaza, agira ati

      “Udusanduku turimo ibyanditswe baratwagura, bakatwambara bumva ko ari uburinzi.” Utwo dusanduku duto ugereranyije bambaraga ku gahanga cyangwa ku kuboko, twabaga turimo ibice bine byo mu Mategeko: mu Kuva 13:1-10, 11-16; no mu Gutegeka 6:4-9; 11:13-21. Abafarisayo baguraga utwo dusanduku kugira ngo bagaragaze ko bagira umwete mu bihereranye no gukurikiza Amategeko.

      Yesu yakomeje avuga ati ‘bongera incunda z’imyenda yabo.’ Mu Kubara 15:38-40, Abisirayeli bategekwaga gutera incunda ku myenda yabo, ariko Abafarisayo bo izabo bazigiraga ndende cyane kurusha uko abandi babigenzaga. Ibyo bakoraga byose byabaga ari ukugira ngo bigaragaze! Yesu yaravuze ati “bakunda imyanya y’abakuru.”

      Ikibabaje ariko, ni uko icyo cyifuzo cyo gushaka kugira imyanya ikomeye cyari cyaragize ingaruka no ku bigishwa be bwite. Bityo rero, yabahaye inama agira ati “ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data: kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.” Abigishwa bagombaga kwivanamo icyifuzo cyo gushaka kuba aba mbere! Yesu yabahaye inama agira ati “ūruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.”

      Hanyuma, yavuze uruhererekane rw’ibyago byari kuzagera ku banditsi n’Abafarisayo, incuro nyinshi akaba yaragiye abita indyarya. Yaravuze ati “[b]ugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo,” ‘bakarya ingo z’abapfakazi, kandi bagakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca baryarya.’

      Yesu yaravuze ati “mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano.” Yaciriyeho iteka Abafarisayo kuko batari bafite ibintu by’agaciro byo mu buryo bw’umwuka, ibyo bikaba byaragaragajwe n’ukuntu bashyiraga itandukaniro hagati y’ibintu bakurikije amahitamo yabo bwite. Dufashe urugero, baravugaga bati ‘urahiye urusengero, nta cyo bitwaye, ariko urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’ Kubera ko bitaga cyane ku izahabu yo mu rusengero kurusha uko bitaga ku gaciro ko mu buryo bw’umwuka aho hantu ho gusengera hari hafite, bagaragaje ko bari impumyi mu bihereranye n’amahame mbwirizamuco.

      Hanyuma, nk’uko Yesu yari yarabigenje mbere y’aho, yaciriyeho iteka Abafarisayo kuko birengagizaga “amagambo akomeye yo mu mategeko, [ari] yo kutabera n’imbabazi no kwizera” ahubwo bakita cyane ku bihereranye no gutanga icya cumi, cyangwa umugabane wa kimwe mu icumi cy’utwatsi tudafite agaciro.

      Yesu yise Abafarisayo ‘abarandasi bahumye, bamimina umubu, ariko ingamiya bakayimira bunguri.’ Bamiminaga umubu muri vino yabo atari ukubera ko ari agasimba gusa, ahubwo kubera ko wari uhumanye mu buryo buhuje n’imigenzo yakurikizwaga. Nyamara kandi, kuba barirengagizaga amagambo akomeye yo mu Mategeko bigereranywa no kumira ingamiya, kandi na yo ikaba yari ihumanye mu buryo buhuje n’imigenzo yakurikizwaga. Matayo 22:41–23:24, gereranya na NW; Mariko 12:35-40; Luka 20:41-47; Abalewi 11:4, 21-24.

      ▪ Kuki Abafarisayo bacecetse igihe Yesu yababazaga ibihereranye n’amagambo Dawidi yavuze muri Zaburi 110?

      ▪ Kuki Abafarisayo baguraga udusanduku twabo twabaga turimo Ibyanditswe, kandi bakongera incunda z’imyenda yabo?

      ▪ Ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be?

      ▪ Ni irihe tandukaniro Abafarisayo bashyiraga hagati y’ibintu bashingiye ku mahitamo yabo bwite, kandi se, ni gute Yesu yabaciriyeho iteka kubera ko birengagizaga ibintu bikomeye kurushaho?

  • Asoza Umurimo wo mu Rusengero
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 110

      Asoza Umurimo wo mu Rusengero

      YESU yari yaje mu rusengero ku ncuro ya nyuma. Mu by’ukuri, yari ashoje umurimo we wo mu ruhame yakoreye hano ku isi, uretse ibintu byari kubaho mu minsi itatu yari gukurikiraho bihereranye no gucirwa urubanza kwe no kwicwa. Icyo gihe noneho, yakomeje acyaha abanditsi n’Abafarisayo.

      Izindi ncuro eshatu zose, Yesu yongeye kuvuga n’ijwi riranguruye ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano.” Mbere na mbere, yavuze ko bazabona ishyano kubera ko bozaga “inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi . . . no kutirinda.” Ku bw’ibyo, yabahaye inama agira ati “banza woze imbere y’igikombe n’imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.”

      Yongeye kuvuga ko abanditsi n’Abafarisayo bazabona ishyano kubera ko bari baramunzwe kandi barononekaye mu mitima yabo, bakaba barageragezaga kubihisha bagaragaza inyuma ko bubahaga Imana. Yaravuze ati “mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose.”

      Amaherezo, uburyarya bwabo bwaje kugaragazwa n’ukuntu babaga biteguye kubaka ibituro by’abahanuzi no kubitaka kugira ngo bagaragaze ko bakoraga ibikorwa birangwa n’ineza. Nyamara kandi, nk’uko Yesu yabigaragaje, bari “abana b’abishe abahanuzi.” Koko rero, umuntu uwo ari we wese watinyukaga gushyira ahagaragara uburyarya bwabo, yabaga afite akaga!

      Mu gukomeza, Yesu yabashyize ahabona akoresheje amagambo atyaye kuruta ayandi yose yari yaravuze. Yaravuze ati “mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu?” Gehinomu yari ikibaya cyakoreshwaga nk’ingarani bamenagamo imyanda yo muri Yerusalemu. Bityo rero, Yesu yari arimo avuga ko abanditsi n’Abafarisayo bari kuzarimbuka iteka, bitewe n’uko bakomezaga kugira imyifatire mibi.

      Yesu yavuze ku bihereranye n’abo yohereje ngo bamuhagararire agira ati “bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo: muhereko mugibweho n’amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya [witwa Yehoyada mu 2 Ngoma], mwiciye hagati y’Ahera h’urusengero n’igicaniro. Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b’iki gihe.”

      Kubera ko Zakariya yacyashye abayobozi ba Isirayeli, ‘baramugambaniye, bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka ku bw’itegeko ry’umwami.’ Ariko kandi, nk’uko Yesu yari yarabihanuye, Isirayeli yari kuzaryozwa ayo maraso yose y’abakiranutsi yamennye. Bayaryojwe hashize imyaka 37, ni ukuvuga mu mwaka wa 70 I.C., ubwo ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu kandi Abayahudi basaga miriyoni bakahagwa.

      Igihe Yesu yatekerezaga kuri iyo mimerere yari iteye ubwoba, yarababaye cyane. Yongeye kuvuga n’ijwi riranguruye ati “Yerusalemu, Yerusalemu, . . . ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire. Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.”

      Hanyuma, Yesu yongeyeho ati ‘ntimuzambona, uhereye none, ukageza ubwo muzavuga muti “hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.”’ Uwo munsi wari kubaho mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, ubwo yari kuba aje mu Bwami bwe bwo mu ijuru kandi abantu bakaba bari kumurebesha amaso yo kwizera.

      Icyo gihe noneho, Yesu yagiye ahantu yashoboraga kwitegereza amasanduku y’amaturo yo mu rusengero n’imbaga y’abantu bashyiragamo amafaranga. Abakire bashyizemo ibiceri byinshi. Hanyuma, haje kuza umupfakazi wari umukene maze ashyiramo uduceri tubiri duto twari dufite agaciro gake cyane.

      Yesu yahamagaye abigishwa be arababwira ati “ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose batuye.” Bagomba kuba baribajije ukuntu ibyo byashobokaga. Kubera iyo mpamvu, Yesu yarababwiye ati “bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye ari cyo yari atezeho amakiriro.” Yesu amaze kuvuga atyo, yavuye mu rusengero ubwa nyuma.

      Umwe mu bigishwa be yatangajwe n’ubunini hamwe n’ubwiza bw’urusengero, maze ariyamirira ati “mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho, Mwigisha, urirebera?” Ni koko, ayo mabuye yavuzweho kuba yari afite metero zirenga 11 z’uburebure, metero zirenga 5 z’ubugari, na metero zirenga 3 z’ubuhagarike!

      Yesu yarashubije ati “urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi, ritajugunywe hasi.”

      Yesu amaze kuvuga atyo, we n’intumwa ze bambutse Ikibaya cya Kidironi maze bazamuka ku Musozi wa Elayono. Bari aho ngaho, bashoboraga kwitegereza urwo rusengero rw’agahebuzo. Matayo 23:25–24:3; Mariko 12:41–13:3; Luka 21:1-6; 2 Ngoma 24:20-22.

      ▪ Ni iki Yesu yakoze ubwo yajyaga mu rusengero bwa nyuma?

      ▪ Ni mu buhe buryo uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo bwagaragaye?

      ▪ Amagambo ngo “iteka ry’i Gehinomu” asobanura iki?

      ▪ Kuki Yesu yavuze ko umupfakazi yatuye byinshi kurusha abakire?

  • Ikimenyetso Kiranga Iminsi y’Imperuka
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 111

      Ikimenyetso Kiranga Iminsi y’Imperuka

      ICYO gihe hari ku wa Kabiri nyuma ya saa sita. Igihe Yesu yari yicaye ku Musozi wa Elayono arimo areba urusengero rwari ahagana hepfo, Petero, Andereya, Yakobo na Yohana baje aho ari biherereye. Bari bahangayikishijwe n’urwo rusengero, kubera ko Yesu yari amaze kuvuga ko nta buye ryari kuzasigara rigeretse ku rindi.

      Ariko uko bigaragara, bari bafite ibindi batekerezaga igihe basangaga Yesu. Ibyumweru bike mbere y’aho, yari yaravuze ibihereranye no “kuhaba” kwe, muri icyo gihe akaba ari bwo ‘Umwana w’umuntu [yari] kubonekeraho.’ Nanone, hari ikindi gihe mbere y’aho yari yarababwiye ibihereranye n’“iherezo rya gahunda y’ibintu.” Ku bw’ibyo rero, intumwa zari zifite amatsiko menshi.

      Zaravuze ziti “tubwire, ibyo [bizatuma habaho irimbuka rya Yerusalemu n’urusengero rwayo] bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu ni ikihe?” Mu by’ukuri, ikibazo cyabo cyari kigizwe n’ibice bitatu. Mbere na mbere, bashakaga kumenya iby’iherezo rya Yerusalemu n’urusengero rwayo, ibihereranye no kuhaba kwa Yesu afite ububasha bwa Cyami, hanyuma kandi bakaba barashakaga kumenya ibihereranye n’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu yose uko yakabaye.

      Mu gisubizo kirekire Yesu yabahaye, yashubije ibice byose by’icyo kibazo uko ari bitatu. Yatanze ikimenyetso cyari kugaragaza igihe gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yari kuzarangirira; ariko kandi, hari n’ibindi bimenyetso yatanze. Yanatanze ikimenyetso cyari gutuma abari kuzaba abigishwa be bamenya ko bari mu gihe cyo kuhaba kwe, kandi ko irimbuka rya gahunda y’ibintu yose uko yakabaye ryegereje.

      Uko imyaka yagendaga ihita, ni na ko intumwa zagendaga zibona isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu. Ni koko, ibintu Yesu yari yarahanuye nyir’izina byatangiye kubaho mu gihe cyabo. Ku bw’ibyo rero, Abakristo bari bakiriho nyuma y’imyaka 37, ni ukuvuga mu mwaka wa 70 I.C., ntibatunguwe n’irimbuka rya gahunda ya Kiyahudi n’urusengero rwayo.

      Ariko kandi, ukuhaba kwa Kristo n’iherezo rya gahunda y’ibintu ntibyabaye mu mwaka wa 70 I.C. Ukuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami kwabayeho hashize igihe kirekire nyuma y’aho. Ariko se, ni ryari? Kugenzura ubuhanuzi bwa Yesu birabigaragaza.

      Yesu yahanuye ko hari kubaho “intambara n’impuha z’intambara.” Yaravuze ati “ishyanga rizatera irindi shyanga,” kandi hari kubaho inzara, imitingito y’isi n’ibyorezo by’indwara. Abigishwa be bari kwangwa kandi bakicwa. Abahanuzi b’ibinyoma bari kwaduka maze bakayobya benshi. Ubwicamategeko bwari kugenda bwiyongera, kandi urukundo rwa benshi rwari gukonja. Muri icyo gihe kandi, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kubwirizwa kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose.

      N’ubwo ubwo buhanuzi bwa Yesu bwasohoye mu rugero ruto mbere y’irimbuka rya Yerusalemu ryo mu mwaka wa 70 I.C., isohozwa ryabwo ry’ingenzi ryari kubaho mu gihe cyo kuhaba kwe no mu gihe cy’iherezo rya gahunda y’ibintu. Gusuzumana ubwitonzi ibintu byabaye mu isi uhereye mu mwaka wa 1914 bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwa Yesu bw’ingenzi cyane bwagize isohozwa rikomeye uhereye muri uwo mwaka.

      Ikindi gice kigize ikimenyetso Yesu yatanze ni ukugaragara kw’“ikizira kirimbura.” Mu mwaka wa 66 I.C., icyo kizira cyagaragaye ko ari “ingabo” z’Abaroma zagose Yerusalemu maze zigatangira gutobora urukuta rw’urusengero. Icyo gihe, “ikizira” cyari gihagaze aho kitari gikwiriye guhagarara.

      Mu isohozwa ry’ingenzi ry’icyo kimenyetso, ikizira ni Umuryango w’Amahanga, hamwe n’uwawusimbuye, ari wo Muryango w’Abibumbye. Kristendomu ibona ko uwo muryango uharanira amahoro ku isi usimbura Ubwami bw’Imana. Mbega ukuntu ibyo ari ikizira! Amaherezo ariko, ubutegetsi bwa gipolitiki bufatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, bizahindukirana Kristendomu (Yerusalemu y’ikigereranyo) maze biyirimbure.

      Kubera iyo mpamvu, Yesu yarahanuye ati “hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.” Mu by’ukuri, irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 70 I.C. ryari umubabaro ukomeye, kuko bavuga ko hapfuye abantu basaga miriyoni. Bityo rero, isohozwa ry’ingenzi ry’ubwo buhanuzi bwa Yesu rizabaho mu rugero rwagutse kurushaho.

      Kurangwa n’Icyizere mu Minsi y’Imperuka

      Igihe umunsi wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nisani wari uciye ikibu, Yesu yakomeje kuganira n’intumwa ze ku bihereranye n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami, n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu. Yazihaye umuburo wo kwirinda kwiruka inyuma y’abiyita Kristo. Yavuze ko bari kugerageza ‘kuyobya n’intore, niba bishoboka.’ Ariko kandi, kimwe n’inkongoro zireba kure, izo ntore zari gukoranyirizwa aho zari gushobora kubona ibyokurya nyakuri by’umwuka, ni ukuvuga gukoranyirizwa hamwe na Kristo w’ukuri, mu gihe cyo kuhaba kwe mu buryo butagaragara. Ntibari kuyobywa ngo bifatanye n’abiyita Kristo.

      Abiyita Kristo bashobora kubonwa n’amaso. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ukuhaba kwa Yesu kwari kuba mu buryo butagaragara. Yesu yavuze ko igihe umubabaro ukomeye uzaba umaze gutangira, ‘izuba rizijima, n’ukwezi kutazava umwezi wako.’ Ni koko, icyo kizaba ari igihe cyijimye kuruta ikindi cyose mu mateka ya kimuntu. Bizaba bimeze nk’aho izuba ryakwijima ari ku manywa, n’ukwezi ntigutange umwezi wako nijoro.

      Yesu yakomeje agira ati “imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.” Bityo rero, yagaragaje ko ijuru iri tureba rizagaragaza ibimenyetso byerekana ko hari ikintu runaka gikomeye cyenda kuba. Ubwoba n’urugomo byari kwiyongera kurusha uko byabayeho mbere hose mu mateka ya kimuntu.

      Yesu yavuze ko ibyo bizatuma ‘amahanga ababara, akumirwa yumvise inyanja n’umuraba bihorera. Abantu bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.’ Ni koko, ubwo icyo gihe cyijimye kurusha ikindi cyose mu mateka ya kimuntu kizaba cyegereje iherezo ryacyo, “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga.”

      Ariko kandi, abantu bose ntibazaboroga igihe ‘Umwana w’umuntu azaza afite ubushobozi’ kugira ngo arimbure iyi gahunda mbi y’ibintu. “Intore,” ni ukuvuga abantu 144.000 bazafatanya na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru, ntibazaboroga, kandi bagenzi babo, abo mbere y’aho Yesu yari yarise “izindi ntama” ze, na bo ntibazaboroga. N’ubwo bari mu gihe cyijimye kurusha ikindi gihe cyose mu mateka ya kimuntu, bitabira inkunga Yesu yabateye agira ati “nuko ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”

      Kugira ngo Yesu afashe abigishwa be, bari kuzaba bariho mu minsi y’imperuka, kumenya ko iherezo ryegereje, yabahaye urugero agira ati “nimwitegereze umutini n’ibindi biti byose. Iyo bimaze gutoha, murabireba, mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi kiri bugufi; nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.”

      Bityo rero, mu gihe abigishwa be bari kubona ibintu bitandukanye bigize ikimenyetso birimo bisohora, bagombaga kumenya ko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu riri bugufi kandi ko Ubwami bw’Imana bugiye gukuraho ububi bwose. Mu by’ukuri, imperuka izaza mu gihe hazaba hakiriho abantu babona isohozwa ry’ibintu byose Yesu yahanuye! Yesu yagiriye inama abo bigishwa bari kuzaba bariho mu minsi ikomeye y’imperuka, agira ati

      “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”

      Abakobwa b’Abanyabwenge n’Ab’Abapfu

      Yesu yari arimo asubiza intumwa ze zari zamusabye ngo azibwire ikimenyetso cyo kuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami. Icyo gihe noneho, yazibwiye ibindi bintu byari kuba bigize icyo kimenyetso yifashishije imigani cyangwa ingero eshatu.

      Isohozwa rya buri rugero ryari kugaragarira abari kuba bariho mu gihe cyo kuhaba kwe. Yatangije urugero rwa mbere aya magambo ngo “icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi, bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.”

      Mu gukoresha amagambo ngo “ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi,” Yesu ntiyashatse kuvuga ko igice kimwe cy’abazaragwa Ubwami bwo mu ijuru ari abapfu, hanyuma ikindi gice kikaba ari abanyabwenge! Ahubwo yashatse kuvuga ko ku bihereranye n’Ubwami bwo mu ijuru, hari abameze nk’abavugwa muri ibyo byiciro byombi, cyangwa ko ibintu bifitanye isano n’Ubwami bizaba bimeze nk’ibivugwa ku cyiciro kimwe cyangwa ku kindi muri ibyo byombi.

      Abakobwa cumi bashushanya Abakristo bose bazaba mu Bwami bwo mu ijuru cyangwa abihandagaza bavuga ko bazabubamo. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. ni bwo itorero rya Gikristo ryakwerewe Yesu Kristo wazuwe, ari we Mukwe wahawe ikuzo. Ariko kandi, ubukwe bwagombaga kubera mu ijuru, mu gihe runaka kitazwi neza cyari kuza.

      Muri urwo rugero, abakobwa cumi basohotse bafite intego yo kwakira umukwe no kwifatanya mu mutambagiro w’ubukwe. Ubwo yari kuba aje, bari kumurikisha amatara yabo inzira uwo mutambagiro w’ubukwe wari kunyuramo, bityo bakamuha icyubahiro igihe yari kuba ajyanye umugeni we mu rugo rwamuteguriwe. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati “abapfu bajyanye amatabaza yabo, ntibajyana n’amavuta: ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe atinze, bose barahunikira, barasinzira.”

      Kuba umukwe yaratinze cyane bigaragaza ko ukuhaba kwa Kristo ari Umwami uganje kwagombaga kubaho nyuma y’igihe kirekire cyari kuza. Amaherezo, yaje kwicara ku ntebe ye y’ubwami mu mwaka wa 1914. Mu ijoro rirerire ryabanjirije icyo gihe, abo bakobwa bose barasinziriye. Ariko ibyo si byo byatumye bacirwaho iteka. Abakobwa b’abapfu baciriweho iteka kubera ko batari bafite amavuta mu mperezo zabo. Yesu yavuze ukuntu abo bakobwa bakangutse mbere y’uko umukwe aza, agira ati “ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘umukwe araje! Nimusohoke mumusanganire.’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘oya, ntiyadukwira twese: ahubwo nimujye mu bahanjuzi, muyigurire.’”

      Amavuta ashushanya ibintu bituma Abakristo b’ukuri bakomeza kumurika nk’amatabaza. Ibyo ni Ijambo ry’Imana ryahumetswe Abakristo bakomeza kwizirikaho, hamwe n’umwuka wera ubafasha gusobanukirwa iryo Jambo. Amavuta yo mu buryo bw’umwuka yafashije abakobwa b’abanyabwenge kumurikira abantu igihe bakiraga umukwe, ubwo bari mu mutambagiro bajya mu birori by’ubukwe. Ariko kandi, abari bagize itsinda ry’abakobwa b’abapfu ntibari bafite muri bo ubwabo cyangwa mu mperezo zabo amavuta yo mu buryo bw’umwuka yari akenewe. Ku bw’ibyo rero, Yesu yasobanuye uko byaje kugenda agira ati

      “[Abakobwa b’abapfu] bagiye kugura [amavuta], umukwe araza; abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘nyakubahwa we, dukingurire.’ Na we arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri yuko ntabazi.’”

      Yesu amaze kugera mu Bwami bwe bwo mu ijuru, itsinda ry’abakobwa b’abanyabwenge rigizwe n’Abakristo b’ukuri basizwe ryarakangutse ku bihereranye n’inshingano zaryo zo gukwirakwiza urumuri muri iyi si yuzuye umwijima, mu gusingiza uwo Mukwe wari ugarutse. Ariko kandi, abantu bashushanywa n’abakobwa b’abapfu ntibari biteguye kumusingiza batyo bamuha ikaze. Bityo rero, igihe gisohoye, Yesu ntiyari kubakingurira umuryango wo kwinjira mu birori by’ubukwe byari kubera mu ijuru. Yari kubaheza hanze mu mwijima w’ijoro ry’icuraburindi ry’iyi si, kugira ngo barimbukane n’abandi bantu bose barangwa n’ibikorwa byo kwica amategeko. Yesu yashoje agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”

      Urugero rw’Italanto

      Yesu yakomeje ikiganiro yagiranye n’intumwa ze bari ku Musozi wa Elayono aziha urundi rugero, rukaba rwari urwa kabiri mu ruhererekane rwa za ngero eshatu. Iminsi mike mbere y’aho, igihe yari i Yeriko, yabaciriye umugani wa za mina ashaka kwerekana ko Ubwami bwari kuzaza nyuma y’igihe kirekire cyari imbere. Icyo gihe noneho, urugero yatanze, n’ubwo rwari rufite ibintu runaka ruhuriyeho n’urwa mbere, rwavugaga imirimo yari gusohozwa mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa Cyami. Rwagaragazaga ko abigishwa be bagombaga gukora mu gihe bari kuba bakiri ku isi kugira ngo bongere “ibintu bye.”

      Yesu yatangiye avuga ati “bizaba [ni ukuvuga ibintu bifitanye isano n’Ubwami] nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be, abasigira ibintu bye.” Yesu ni we wasigiye abagaragu be—ni ukuvuga abigishwa bazaragwa Ubwami bwo mu ijuru—ibintu bye mbere y’uko ajya mu gihugu cya kure, ari ho mu ijuru. Ibyo bintu ntibyari ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri, ahubwo bishushanya umurima uhinze yabibyemo imbuto zashoboraga kuvamo abigishwa benshi kurushaho.

      Yesu yabikije abagaragu be ibintu bye mbere gato y’uko azamuka ajya mu ijuru. Ariko se, yabibabikije ate? Yabibabikije ubwo yabasabaga gukomeza gukora muri uwo murima uhinze, babwiriza ubutumwa bw’Ubwami bakagera mu turere twa kure cyane tw’isi. Nk’uko Yesu yabivuze, ‘yahaye umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe, uko umuntu ashoboye; arazinduka.’

      Bityo rero, italanto umunani—ni ukuvuga ibintu bya Kristo—zagiye zitangwa hakurikijwe ububasha, cyangwa ubushobozi bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu bari bafite. Abagaragu bagereranya amatsinda y’abigishwa. Mu kinyejana cya mbere, itsinda ryahawe italanto eshanu uko bigaragara ryari rikubiyemo intumwa. Yesu yakomeje avuga ko abagaragu bahawe italanto eshanu n’abahawe ebyiri bombi bazikubye kabiri binyuriye ku murimo wabo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ariko kandi, umugaragu wahawe italanto imwe yayihishe mu butaka.

      Yesu yakomeje agira ati “maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye.” Mu kinyejana cya 20, ni ukuvuga hashize imyaka igera ku 1.900 nyuma y’aho, ni bwo Kristo yagarutse aje kubaza abagaragu be ibyo yabasigiye; mu by’ukuri rero, hari ‘hashize iminsi myinshi.’ Hanyuma, Yesu yaravuze ati

      “Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu, ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ Shebuja aramubwira ati ‘nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’” Umugaragu wahawe italanto ebyiri na we yazikubye kabiri, kandi yashimwe nk’uwa mbere anahabwa ingororano nk’ize.

      Ariko se, ni mu buryo ki abo bagaragu bizerwa binjiye mu munezero wa Shebuja? Umunezero wa Shebuja, ari we Yesu Kristo, ni ukuba barahawe Ubwami igihe yari agiye mu gihugu cya kure, kwa Se mu ijuru. Ku bihereranye n’abagaragu bizerwa bo muri iki gihe, bishimira cyane kuba bahabwa inshingano nyinshi kurushaho zihereranye n’iby’Ubwami, kandi iyo barangije isiganwa ryabo ryo ku isi, bagira umunezero uhebuje wo kuzurirwa kujya mu Bwami bwo mu ijuru. Bite se ku bihereranye n’umugaragu wa gatatu?

      Uwo mugaragu yitotombye agira ati “Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, . . . ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka; dore ngiyo, ibyawe urabifite.” Uwo mugaragu yanze ku bwende gukora mu murima wari uhinze, yanga kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Bityo rero, shebuja yamwise ‘umugaragu mubi n’umunyabute’ kandi amucira urubanza agira ati ‘nimuyimwake. N’uyu mugaragu ntacyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze: ni ho azaririra akahahekenyera amenyo.’ Kuba abagize itsinda ry’umugaragu mubi barajugunywe hanze, byatumye babura ibyishimo ibyo ari byo byose byo mu buryo bw’umwuka.

      Ibyo bitanga isomo rikomeye ku bantu bose bavuga ko ari abigishwa ba Kristo. Niba bashaka gushimwa no kuzahabwa ingororano na we, bityo bakirinda kujugunywa hanze mu mwijima kandi amaherezo bakazarimbuka, bagomba gukora bagamije kongera umutungo wa Shebuja wo mu ijuru binyuriye mu kwifatanya batizigamye mu murimo wo kubwiriza. Mbese, waba ugira umwete mu bihereranye n’ibyo?

      Igihe Kristo Azaza Afite Ububasha bwa Cyami

      Yesu yari akiri kumwe n’intumwa ze ku Musozi wa Elayono. Mu kubasubiza ibyo bari bamubajije ngo ababwire ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, noneho yabahaye urugero rwa nyuma muri rwa ruhererekane rwari rugizwe n’ingero eshatu. Yesu yatangiye avuga ati “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.”

      Kuza kwe kuzaba mu gihe iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu rizaba ryegereje cyane. Ariko se, kuki azaza? Yesu yaravuze ati “amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.”

      Yesu yasobanuye uko bizagendekera abazaba bashyizwe mu ruhande rwiza, agira ati “maze umwami azabwira abari iburyo bwe, ati ‘nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.’” Intama zivugwa muri urwo rugero ntizizategekana na Kristo mu ijuru, ahubwo zizaragwa Ubwami mu buryo bw’uko zizaba abayoboke babwo bo ku isi. “Kuremwa ku isi” kwabayeho igihe Adamu na Eva babyaraga bwa mbere abana bashoboraga kungukirwa n’uburyo Yehova yateganyije bwo gucungura abantu.

      Ariko se, kuki intama zashyizwe iburyo bw’Umwami, mu mwanya w’igikundiro? Umwami yarashubije ati “kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.”

      Kubera ko intama zari ku isi, zashakaga kumenya ukuntu zishobora kuba zarakoreye Umwami wazo wo mu ijuru ibikorwa byiza nk’ibyo. Zaramubajije ziti “Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira? Cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira? Cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, tuza kugusūra?”

      Umwami yarashubije ati “ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” Abavandimwe ba Kristo ni abasigaye ku isi bo mu bagize abantu 144.000 bazategekana na we mu ijuru. Kandi Yesu yavuze ko kubagirira neza ari ukumugirira neza na we.

      Hanyuma, Umwami yahindukiriye ihene arazibwira ati “nimuve aho ndi, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be; kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansūra.”

      Ariko kandi, ihene zaritotombye ziti “Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, ntitwagukorera?” Icyari gutuma ihene zicirwaho iteka ni na cyo cyari gushingirwaho mu gutuma intama zemerwa. Yesu yarashubije ati “ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye ntimwabinkoreye.”

      Ku bw’ibyo, igihe cyo kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa Cyami kizaba gikubiyemo igihe cy’urubanza, mbere gato y’iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ihene ‘zizajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi [intama] bazajya mu bugingo buhoraho.’ Matayo 24:2–25:46, gereranya na NW; 13:40, 49; Mariko 13:3-37; Luka 21:7-36; 19:43, 44; 17:20-30; 2 Timoteyo 3:1-5; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 14:1-3.

      ▪ Ni iki cyateye intumwa kubaza ikibazo zabajije, kandi uko bigaragara, ni iki kindi zatekerezaga?

      ▪ Ni ikihe gice kigize ubuhanuzi bwa Yesu cyasohoye mu mwaka wa 70 I.C., kandi se, ni iki kitabayeho icyo gihe?

      ▪ Ni ryari ubuhanuzi bwa Yesu bwagize isohozwa ryabwo rya mbere, kandi se, ni ryari bwagize isohozwa ryabwo ry’ingenzi?

      ▪ Ikizira ni iki mu isohozwa rya mbere no mu isohozwa rya nyuma?

      ▪ Kuki umubabaro ukomeye utagize isohozwa ryawo rya nyuma mu gihe cy’irimbuka rya Yerusalemu?

      ▪ Ni iyihe mimerere yo mu isi igaragaza ukuhaba kwa Kristo?

      ▪ Ni ryari ‘amoko yose yo mu isi azaboroga,’ ariko se, abigishwa ba Yesu bo bazakora iki?

      ▪ Ni uruhe rugero Yesu yatanze rwari gufasha abari kuzaba abigishwa be kumenya ko imperuka yegereje?

      ▪ Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abigishwa be bari kuba bariho mu minsi y’imperuka?

      ▪ Abakobwa cumi bashushanya bande?

      ▪ Ni ryari itorero rya Gikristo ryakwerewe umukwe, ariko se, ni ryari umukwe yaje kujyana umugeni we mu birori by’ubukwe?

      ▪ Amavuta ashushanya iki, kandi se, kuba abakobwa b’abanyabwenge bari bayafite byatumye bashobora gukora iki?

      ▪ Ibirori by’ubukwe byabereye he?

      ▪ Ni iyihe ngororano ikomeye abakobwa b’abapfu batakaje, kandi se, ni akahe kaga kabagezeho?

      ▪ Urugero rw’italanto ruduha irihe somo?

      ▪ Abagaragu ni bande, kandi se, ni ibihe bintu babikijwe?

      ▪ Ni ryari umutware yaje kubaza abagaragu be ibyo yabasigiye, kandi se, yasanze byifashe bite?

      ▪ Ni mu wuhe munezero abagaragu bizerwa binjiyemo, kandi se, byagendekeye bite umugaragu wa gatatu, ni ukuvuga umwe wari mubi?

      ▪ Ni uwuhe murimo wo guca urubanza Kristo azakora mu gihe cyo kuhaba kwe?

      ▪ Ni mu buhe buryo intama zizaragwa Ubwami?

      ▪ “Kuremwa ku isi” byabayeho ryari?

      ▪ Abantu bazacirwa urubanza ko ari intama cyangwa ihene hakurikijwe iki?

  • Igihe Pasika ya Nyuma Yesu Yijihije Yari Yegereje
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 112

      Igihe Pasika ya Nyuma Yesu Yijihije Yari Yegereje

      YESU yarangije kwigisha intumwa ze bari ku Musozi wa Elayono, ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nisani, umunsi uciye ikibu. Mbega umunsi waranzwe n’imihihibikano n’imihati myinshi! Icyo gihe noneho, wenda ubwo yasubiraga i Betaniya kurara yo, yabwiye intumwa ze ati “muzi yuko iminsi ibiri nishira, hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa . . . [“amanikwe,” NW].”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze