ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/1 pp. 19-21
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/1 pp. 19-21

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

BYAGENZE bite ngo umukobwa wabayeho nabi akiri muto agire ibyishimo mu buzima? Ni iki cyatumye umuntu wari warigometse ku butegetsi ahinduka umubwiriza w’umunyamahoro? Soma izi nkuru wiyumvire uko byagenze.

“Nifuzaga kubona abantu bankunda kandi bakambera incuti.”—INNA LEZHNINA

IGIHE YAVUKIYE: 1981

IGIHUGU: U BURUSIYA

KERA: NABAYEHO NABI NKIRI MUTO

IBYAMBAYEHO: Navutse ku babyeyi bafite ubumuga bwo kutumva, nanjye mvukana ubwo bumuga. Mu myaka itandatu ya mbere nta kibazo nagize. Nyuma yaho ababyeyi banjye baratanye. Nubwo nari nkiri muto, nari nsobanukiwe icyo gutana bisobanura kandi byarambabaje cyane. Bamaze gutana, musaza wanjye nkurikira yagumanye na papa i Troitsk, na ho jye njya kubana na mama i Chelyabinsk. Igihe cyaje kugera, mama ashaka undi mugabo. Uwo mugabo wa mama yari umusinzi, kandi incuro nyinshi yaradukubitaga jye na mama.

Mu mwaka wa 1993, wa musaza wanjye nkurikira nakundaga cyane yaje kurohama mu mazi arapfa. Urupfu rwe rwababaje cyane umuryango wacu. Mama yatangiye kunywa inzoga ngo yiyibagize ako gahinda, ndetse we n’umugabo we batangira kujya bankubita. Natangiye gushakisha uko nabona ubuzima buruta ubwo. Nifuzaga kubona abantu bankunda kandi bakambera incuti. Natangiye kujya mu madini atandukanye ngira ngo ahari nabona ihumure, ariko ndaheba.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe nari mfite imyaka 13, hari umukobwa twiganaga w’Umuhamya wa Yehova wajyaga ambwira inkuru zo muri Bibiliya. Nashimishwaga no kumenya abantu bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Nowa na Yobu, bakoreye Imana nubwo bitari biboroheye. Mu gihe gito, Abahamya ba Yehova batangiye kunyigisha Bibiliya nkajya no mu materaniro yabo.

Kwiga Bibiliya byatumye nsobanukirwa inyigisho nziza z’ukuri zo muri Bibiliya. Nashimishijwe cyane no kumenya ko Imana ifite izina (Zaburi 83:18). Natangajwe no kubona ukuntu Bibiliya ihanura neza neza, ibintu byo mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Kumenya ko hariho ibyiringiro by’umuzuko, byankoze ku mutima. Tekereza nawe: kuzongera kubona musaza wanjye!—Yohana 5:28, 29.

Icyakora, abantu bose ntibashimishijwe n’iyo mpamvu yatumye ngira ibyishimo. Mama n’umugabo we bangaga Abahamya ba Yehova. Bagerageje kumbuza kwiga Bibiliya. Ariko jye nakundaga ibyo nigaga kandi nari nariyemeje kubikomeza.

Birumvikana ko gutotezwa n’abagize umuryango wanjye bitanyoroheye. Ikindi kintu kibabaje cyambayeho, ni igihe musaza wanjye muto twajyanaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, na we yarohamaga mu mazi agapfa. Igishimishije ariko, ni uko Abahamya bakomeje kumba hafi. Abahamya barankunze kandi bambera incuti nk’uko nabyifuzaga kera. Namenye ko iryo ari ryo dini ry’ukuri. Mu mwaka wa 1996, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu maze imyaka itandatu nshakanye n’umugabo w’imico myiza witwa Dmitry. Jye na we dukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri mu mugi wa St. Petersburg. Hagati aho, ababyeyi banjye ntibakomeje kundwanya nka mbere.

Nshimira Yehova kuko yatumye mumenya. Kumukorera byatumye ngira ibyishimo mu buzima.

“Hari ibibazo byinshi nibazaga.”—RAUDEL RODRÍGUEZ RODRÍGUEZ

IGIHE YAVUKIYE: 1959

IGIHUGU: KIBA

KERA: NIGOMETSE KU BUTEGETSI

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi wa La Havane, umurwa mukuru wa Kiba, mu gace kari gakennye kiganjemo urugomo rwo mu mihanda. Maze gukura natangiye gukunda umukino wo kurwana (witwa judo) n’izindi siporo zo kurwana.

Mu ishuri nari umuhanga kandi ababyeyi banjye banshishikarizaga kwiga kaminuza. Ngeze muri kaminuza, natangiye kumva ko mu gihugu cyacu hari hakenewe impinduka mu rwego rwa politiki. Nahisemo kwigomeka ku butegetsi. Jye n’umusore twiganaga twakubise umupolisi dushaka kumwambura imbunda. Twararwanye, uwo mupolisi asigara yakomeretse cyane mu mutwe. Jye n’uwo munyeshuri baradufunze, badukatira urwo gupfa; twagombaga kuraswa n’itsinda ry’abasirikare. Icyo gihe nari ngiye kwicwa mfite imyaka 20 gusa!

Igihe nari ndi jyenyine mu kumba nari mfungiwemo, nakomeje gutekereza uko nzifata igihe nari kuba ndi imbere y’abasirikare bagiye kundasa. Numvaga ntashaka kugaragaza ko mfite ubwoba. Ariko nanone, hari ibibazo byinshi nibazaga: ‘kuki mu isi hari ibikorwa byinshi by’akarengane? Ese iyo umuntu apfuye biba birangiye?’

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Cya gihano cyo gupfa cyahinduwemo gufungwa imyaka 30. Icyo gihe ni bwo nabonanye n’Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bazira imyizerere yabo. Natangajwe n’ubutwari bwabo n’ukuntu ari abanyamahoro. Nubwo bari bafunzwe barengana, ntibari abarakare cyangwa ngo babe abagome.

Abo Bahamya banyigishije ko Imana hari icyo iteganya gukorera abantu. Bifashishije Bibiliya, banyereka ko Imana izahindura iyi si paradizo, itarangwamo ibikorwa bibi n’akarengane. Banyigishije ko isi izaba ituwe n’abantu beza bazabaho iteka kandi bamerewe neza.—Zaburi 37:29.

Ibyo Abahamya banyigishaga numvaga ari byiza, ariko nkumva ntazashobora kwitwara nka bo. Numvaga kutivanga muri politiki ntabishobora cyangwa ngo umuntu nankubita mwihorere ntamwishyuye. Ibyo byatumye mpitamo kujya nisomera Bibiliya. Nyirangije, niboneye ko Abahamya ba Yehova ari bo bonyine bakurikiza urugero rw’Abakristo bo mu gihe cya Yesu.

Kwiga Bibiliya byatumye menya ko hari byinshi nkwiriye guhindura mu mibereho yanjye. Urugero, nagombaga gukosora imvugo yanjye kuko nari mfite akamenyero ko kuvuga amagambo mabi. Nanone nagombaga kureka itabi kandi nkareka kwivanga mu bibazo bya politiki. Guhindura ibyo byose ntibyari byoroshye, ariko Yehova yaramfashije amaherezo mbigeraho.

Ikintu cyangoye kurusha ibindi, ni ukwirinda uburakari. Na n’ubu ndacyasenga Imana ngo imfashe gutegeka uburakari bwanjye. Umurongo wo mu Migani 16:22 waramfashije cyane. Aho haravuga ngo “utinda kurakara aruta umunyambaraga, kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi.”

Mu mwaka wa 1991 narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Nabatirijwe muri gereza, mu ngunguru y’amazi. Mu mwaka wakurikiyeho, jye na zimwe mu mfungwa twari dufunganywe twararekuwe, twoherezwa muri Esipanye kuko twari dufiteyo bene wacu. Nkigerayo nahise njya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Abahamya baho banyakiranye urugwiro nk’aho twari tumaranye imyaka myinshi, kandi bamfasha gutangira ubuzima bushya.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu numva nishimye kandi jye n’umugore wanjye n’abakobwa bacu dukorera Imana. Nshimishwa cyane no kumara igihe kinini nigisha abandi Bibiliya. Hari igihe njya nibuka ukuntu nari ngiye gupfa nkiri muto, ngashimira Yehova bitewe n’ibintu byinshi nagezeho. Uretse no kuba nkiriho, ubu mfite ibyiringiro. Ntegerezanyije amatsiko kuzabona paradizo, igihe ubutabera buzaba bwubahirizwa n’igihe ‘urupfu rutazongera kubaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:3, 4.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

“Nashimishijwe cyane no kumenya ko Imana ifite izina”

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Jye n’umugabo wanjye tubwiriza umuntu ufite ubumuga bwo kutumva

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze