Indirimbo ya 102
Twifatanye mu kuririmba indirimbo y’Ubwami!
1. Turirimbe indirimbo y’Ubwami;
Isingiza Umuremyi wacu.
Idusaba kuba indahemuka.
Turirimbe dusingiza tuti
(INYIKIRIZO)
‘Musingize Yah Yehova,
Umwana we ni Umwami!
Muze mwige indirimbo y’Ubwami;
Musingize izina ry’Imana.’
2. Muri iyi ndirimbo nshya y’Ubwami,
Dutangaza ko Kristo yimitswe;
Ko havutse irindi shyanga rishya;
Abemeye Yesu bavuga ngo
(INYIKIRIZO)
‘Musingize Yah Yehova,
Umwana we ni Umwami!
Muze mwige indirimbo y’Ubwami;
Musingize izina ry’Imana.’
3. Bantu mwese, abicisha bugufi,
Mushobora kuyimenya neza.
Hari benshi bamaze kuyimenya,
Baririmba batumira bati
(INYIKIRIZO)
‘Musingize Yah Yehova,
Umwana we ni Umwami!
Muze mwige indirimbo y’Ubwami;
Musingize izina ry’Imana.’
(Reba nanone Zab 95:6; 1 Pet 2:9, 10; Ibyah 12:10.)