Indirimibo ya 104
Ifatanye nanjye mu gusingiza Yah
Igicapye
1. Singiza Yah;
Rangurura!
Aduha ibyo twifuza byose,
Dusingize Yah iteka.
Urukundo rwe ruratunganye.
Dutangaze izina rye ryera.
2. Singiza Yah.
Aratwumva,
Kuko aduha ibyo dusabye.
Adufasha gukomera;
Afasha abicisha bugufi.
Dusingize izina rye ryera.
3. Singiza Yah.
Ni we Mana;
Ni we dushobora kwiringira.
Aruhura imitima.
Bose bazabona imigisha.
Twese tumusingize twishimye!
(Reba nanone Zab 94:18, 19; 145:21; 147:1; 150:2.)