Indirimbo ya 26
Gendana n’Imana!
Igicapye
(Mika 6:8)
1. Jya ugendana n’Imana,
Wicisha bugufi.
Jya ugendana n’Imana,
Kandi ushikame.
Komeza ukuri kwayo,
Ngo utazashukwa.
Imana ikuyobore,
Nka wa mwana muto.
2. Jya ugendana n’Imana
Wirinda ibyaha.
Jya mbere ukure neza
Ngo wemerwe na yo.
Jya wita ku biboneye
N’ibishimwa byose.
Jya wiringira Imana,
Kandi wihangane.
3. Jya ugendana n’Imana,
Uri uwizerwa,
Kandi wubahe Imana;
Birimo inyungu.
Jya ugendana n’Imana;
Uhore wishimye.
Tuzabona ibyishimo
Mu murimo wayo.
(Reba nanone Itang 5:24; 6:9; Fili 4:8; 1 Tim 6:6-8.)