ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/1 p. 31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibisa na byo
  • Ese akubera icyitegererezo cyangwa ibyo yakoze bikubera umuburo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Umwami w’umunyabwenge Salomo
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • ‘Ibikwiriye Umuntu Wese’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Umubwiriza 3:11—“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/1 p. 31

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu buhe buryo “mu bagabo igihumbi” umubwiriza yabonye “umwe,” ariko “mu bagore bose” ntabonemo “n’umwe”?​—Umubwiriza 7:28.

Kugira ngo dusobanukirwe neza ayo magambo yahumetswe, tugomba mbere na mbere gusobanukirwa uko Imana ibona abagore. Bibiliya ivuga ko Rusi, umukazana wa Nawomi wari umupfakazi, yari “umugore utunganye” (Rusi 3:11). Dukurikije uko mu Migani 31:10 havuga, umugore mwiza “arusha cyane rwose marijani igiciro.” None se ni iki Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ati ‘nabonye mu bagabo igihumbi umwe w’ukuri, ariko mu bagore bose nta w’ukuri nabonye’?—Moffatt.

Imirongo ikikije uwo igaragaza ko abagore bo mu gihe cya Salomo bari bafite imyifatire mibi (Umubwiriza 7:26). Bashobora kuba ahanini baranduzwaga ingeso mbi n’abagore b’abanyamahanga basengaga Baali. Ndetse n’Umwami Salomo yemeye koshywa n’abagore be benshi b’abanyamahanga. Bibiliya igira iti “yari afite abagore b’impfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima” asenga imana z’ibinyoma (1 Abami 11:1-4). Abagabo na bo ntibari shyashya; kuba mu bagabo igihumbi harabonetse umwe w’umukiranutsi, urebye ni nk’aho nta mukiranutsi wariho. Salomo yageze ku mwanzuro ugira uti “icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi” (Umubwiriza 7:29). Uwo ni umwanzuro yafashe amaze kwitegereza abantu bose muri rusange. Ntiyashakaga kugereranya abagabo n’abagore. Ku bw’ibyo rero, abantu bagombye kumva ko ayo magambo ari mu Mubwiriza 7:28 muri rusange yerekeza ku kuntu abantu bo mu gihe cya Salomo bari bameze mu by’umuco.

Icyakora, birashoboka nanone ko ayo magambo yaba afite ikindi asobanura. Ashobora no kuba ari amagambo y’ubuhanuzi kubera ko ari nta mugore wigeze wubaha Yehova mu buryo butunganye. Ariko hari umugabo wabishoboye, ari we Yesu Kristo.—Abaroma 5:15-17.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

‘Umugabo umwe mu bagabo igihumbi’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze