Indirimbo ya 45
Jya mbere!
Igicapye
1. Jya mbere, jya mbere, maze ukure!
Yah ashaka ko tugira ubushobozi.
Rushaho gutunganya umurimo,
Ubone umugisha.
Abantu bose bawukora;
Na Yesu yarawukoraga.
Wisunge Imana bityo utagwa.
Komeza ushikame.
2. Jya mbere, jya mbere, nta kudohoka!
Geza ubutumwa bwiza ku bantu bose.
Singiza Yehova Umwami wacu.
Bwiriza ku nzu n’inzu.
Nubwo uzarwanywa n’abanzi,
Ntibazigere bagukanga.
Ubwami bwa Yehova buri hafi.
Jya wigisha ukuri.
3. Jya mbere, jya mbere, nta kudohoka!
Ubuhanga bwawe ubuteze imbere,
Uterwe inkunga n’umwuka wera.
Ugire ibyishimo.
Ukunde abo ubwiriza,
Unasubire kubasura.
Ufashe bose gutera imbere,
Bityo bamurikirwe.
(Reba nanone Fili 1:27; 3:16; Heb 10:39.)