Indirimbo ya 49
Yehova ni ubuhungiro bwacu
Igicapye
1. Yah buhungiro bwacu,
Ni we twiringira.
Twugame mu gicucu;
Kandi tugumemo.
Kuko azaturengera,
Turindwa n’imbaraga ze.
Ni we gihome cyacu,
Ni na we bwugamo bwacu.
2. Ibihumbi nibigwa
Iruhande rwawe,
Wowe n’indahemuka,
Nta cyo muzikanga.
Ntuzahinda umushyitsi,
Nk’uwugarijwe n’akaga.
Uzabireba gusa,
Imana izaguhisha.
3. Uzarindwa n’Imana
Mu rugendo rwawe,
Ntuzacika intege
Nk’aho watengushywe.
Intare ntuzayitinya;
Uzahonyora inzoka.
Yah buhungiro bwacu,
Ukomeza kuturinda.
(Reba nanone Zab 97:10; 121:3, 5; Yes 52:12.)