Indirimbo ya 83
Dukeneye umuco wo kumenya kwifata
Igicapye
1. Mwami Yehova turagukunda;
Ariko duhora dutandukira.
Duhe umuco wo kwifata,
Bityo kamere tuyiganze
2. Twese duhora tugeragezwa,
Icyaha gihora kitwugarije.
Mana uduhe imbaraga,
Bityo tubashe kugitsinda.
3. Ibyo dukora n’ibyo tuvuga,
Bihore bishimwa mu maso yawe.
Tube abantu b’indakemwa,
Tujye twifata muri byose.
(Reba nanone 1 Kor 9:25; Gal 5:23; 2 Pet 1:6.)