Indirimbo ya 89
Yehova aratubwira ati “mwana wanjye, gira ubwenge”
Igicapye
1. Rubyiruko, mumpe umutima wanyu.
Umwanzi wanjye azaba abibona.
Nimwe mwahisemo kunyiyegurira;
Mwereke bose ko mumpesha ikuzo.
(INYIKIRIZO)
Mwana wanjye ukundwa
cyane, Ugire ubwenge rwose.
Uzankorere ubishaka.
Uhitemo kunsingiza.
2. Mwemere kunyiyegurira mwishimye,
Nimusitara mukagwa, nzabegura.
Uwabagusha uwo ari we wese,
Mumenye ko mbakunda igihe cyose.
(INYIKIRIZO)
Mwana wanjye ukundwa
cyane, Ugire ubwenge rwose.
Uzankorere ubishaka.
Uhitemo kunsingiza.
(Reba nanone Guteg 6:5; Umubw 11:9; Yes 41:13.)