Indirimbo ya 118
Twakirane
Igicapye
1. Twakire abaje guterana
Ngo bumve Ijambo ry’Imana.
Twitabira itumira ryayo,
Iduha inyigisho ntangabuzima.
2. Dushimira Imana ku bw’aba
Bavandimwe batwakiriye.
Tujye dukunda abantu nk’aba,
Duhe ikaze abaza hano bose.
3. Yah atumira abantu bose,
Ngo bose babone ukuri.
Imana yatwireherejeho.
Nitwakirane dufite ibyishimo.
(Reba nanone Yoh 6:44; Fili 2:29; Ibyah 22:17.)