Indirimbo ya 62
Turi aba nde?
Igicapye
1. Uri uwa nde se?
Uzumvira mana ki?
Kuko imana wunamira
Ari na yo ukorera.
Imana ebyiri;
Ba shobuja babiri,
Kubakunda n’umutima wose
Ntabwo wabishobora.
2. Uri uwa nde se?
Uzumvira mana ki?
Muri za mana zawe zombi,
Gira iyo uhitamo.
Ese Kayisari
Ni we ushyigikiye?
Cyangwa Imana imwe y’ukuri
Ni yo uzakorera?
3. Mbese ndi uwa nde?
Ni Yehova nzumvira.
Nzamukorera ntizigamye;
Nzajya mwumvira iteka.
Yantanzeho byinshi;
Naramwiyeguriye.
Yatanze Umwana we ku bwanjye;
Nzahora musingiza.
(Reba nanone Yos 24:15; Zab 116:14, 18; 2 Tim 2:19.)