Indirimbo ya 48
Tugendane na Yehova buri munsi
Igicapye
(Mika 6:8)
1. Tugendane na Yehova,
Twicishije bugufi cyane.
Atugirira ubuntu
Twebwe twese abamwumvira.
Yehova yateganyije
Ko twagendana na we.
Bityo tumwiyegurire
Kandi tugendane nawe.
2. Iki gihe cy’urubanza,
Muri iyi minsi yanyuma,
Duhura n’abaturwanya
Bashobora kudukangisha.
Ariko turindwa na Yah;
Twifuza kumwegera
Ngo tujye tumukorera,
Kandi tumukunde cyane.
3. Yehova aradufasha
Binyuze ku mwuka we wera,
Ijambo rye n’itorero.
Yumva amasengesho yacu.
Tujye tugendana na we,
Tuzakora ibyiza;
Adufashe kumwigana,
Kandi twicishe bugufi.
(Reba nanone Itang 5:24; 6:9; 1 Abami 2:3, 4.)