Indirimbo ya 96
Dushake abakwiriye
Igicapye
1. Mu bihereranye no kubwiriza,
Umwami yaravuze ngo
‘Aho mujya hose, mujye mushaka
Abakeneye iby’umwuka.
Mujye musuhuza bene urugo,
Mubifuriza amahoro.
Niba hari bamwe babamaganye,
Muzahindukire mugende.’
2. Yesu yavuze ko ubakiriye
Imana izamufasha.
Ukwiriye ubuzima bw’iteka,
Uwo azifatanya namwe.
Ntimukibaze ibyo muzavuga,
Kuko Yah ari kumwe namwe.
Nimutanga igisubizo cyiza,
Kizafasha aboroheje.
(Reba nanone Ibyak 13:48; 16:14; Kolo 4:6.)