Indirimbo ya 52
Rinda umutima wawe
Igicapye
1. Rinda umutima wawe;
Jya wanga icyaha.
Yah areba mu mutima,
Umuntu w’imbere.
Umutima washukana,
Wayobya umuntu.
Jya ukoresha ubwenge;
Gendana n’Imana.
2. Ujye ushaka Imana
Uyisenga cyane.
Jya uyishimira kenshi;
Jya uyiringira.
Inyigisho za Yehova
Tujye tuzumvira.
Tujye tuba abizerwa,
Duhore dushima.
3. Rinda umutima wawe;
Gundira ukuri.
Reka Ijambo ry’Imana
Ribe ku mutima.
Urukundo rwa Yehova
Ruradukomeza.
Umusengane umwete
Ube incuti ye.