INDIRIMBO YA 47
Dusenge Yehova buri munsi
Igicapye
1. Dusenge Yehova aratwumva
Kuko twitirirwa izina rye.
Tumwugururire umutima,
Tujye tumwishingikirizaho.
Dusenge buri munsi.
2. Dusenge Yehova dushimira.
Tujye tumusaba imbabazi.
Tujye tumwaturira ibyaha,
Azi ko tugira intege nke.
Dusenge buri munsi.
3. Dusenge Yehova mu makuba,
Ni umubyeyi utuba hafi.
Tujye tumusaba adufashe.
Tujye duhora tumwiringira.
Dusenge buri munsi.
(Reba nanone Zab 65:5; Mat 6:9-13; 26:41; Luka 18:1.)