INDIRIMBO YA 68
Tubibe imbuto z’Ubwami
Igicapye
1. Tuzakorera Databuja
Umurimo yadushinze.
Azadufasha, adutoze
Gukora uwo murimo.
Abakunda kwiga Bibiliya,
Bo bazamenya ukuri.
Dukore uko dushoboye kose
Turangize uwo murimo.
2. Ibyo wowe uzasarura
Bizaterwa nawe rwose.
Ufashe abo ubwiriza,
Na bo bamenye ukuri.
Ujye ubafasha guhangana
N’ingorane z’iki gihe.
Nibakunda ukuri ubigisha
Bizagukora ku mutima.
(Reba nanone Mat 13:19-23; 22:37.)