Ibibazo by’abasomyi
Bamwe mu Bahamya ba Yehova bagiye bahabwa akazi gafitanye isano n’amazu y’amadini cyangwa umutungo wayo. Ni iki Ibyanditswe bivuga ku bihereranye na bene ako kazi?
Abakristo bifuza nta buryarya gushyira mu bikorwa ihame riboneka muri 1 Timoteyo 5:8, ritsindagiriza akamaro ko kuba umuntu agomba gutunga abo mu rugo rwe mu buryo bw’umubiri, bashobora guhura n’icyo kibazo. N’ubwo nta gushidikanya ko Abakristo bagombye gushyira mu bikorwa iyo nama, ibyo ntibisobanura ko bagomba kwemera akazi k’umubiri ako ari ko kose kandi k’uburyo bwose, batitaye ku miterere yako. Abakristo basobanukiwe ko ari ngombwa kuzirikana ibindi bintu bigaragaza ibyo Imana ishaka. Urugero, icyifuzo umugabo aba afite cyo gutunga umuryango we, ntigishobora kumuha impamvu yo kurenga ku byo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ubwiyandarike cyangwa ubwicanyi. (Gereranya n’Itangiriro 39:4-9; Yesaya 2:4; Yohana 17:14, 16.) Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko Abakristo bakora ibihuje n’itegeko ridusaba gusohoka muri Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 18:4, 5.
Hirya no hino ku isi, abagaragu b’Imana bahura n’imimerere myinshi y’akazi. Kugerageza gukora urutonde rw’imimerere yose ishoboka maze tugashyiraho amategeko adakuka, nta cyo byaba bivuze kandi nta bubasha tubifitiye (2 Abakorinto 1:24). Icyakora, reka tuvuge ibintu bimwe na bimwe Abakristo bagombye gusuzuma mu gihe bafata imyanzuro yabo bwite ku bihereranye n’akazi. Ibyo bintu byavuzweho mu buryo buhinnye mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1982 (mu Gifaransa), mu ngingo yavugaga ibihereranye no kungukirwa n’umutimanama twahawe n’Imana. Agasanduku kari muri iyo ngingo kazamuye ibibazo bibiri by’ingenzi, hanyuma kagaragaza urutonde rw’ibindi bintu by’ingirakamaro.
Ikibazo cya mbere cy’ingenzi ni iki gikurikira: mbese, ako kazi ubwako Bibiliya yaba igaciraho iteka? Mu gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo, uwo Munara w’Umurinzi wavuze ko Bibiliya iciraho iteka kwiba, gukoresha nabi amaraso no gusenga ibigirwamana. Umukristo agomba kwirinda gukora akazi gateza imbere mu buryo butaziguye ibikorwa bitemerwa n’Imana, urugero nk’ibyo tumaze kuvuga.
Ikibazo cya kabiri ni iki: mbese, gukora ako kazi byazatuma umuntu aba icyitso mu gikorwa gicirwaho iteka? Uko bigaragara, umuntu wahawe akazi mu mazu bakiniramo imikino yo gutera urusimbi, mu ivuriro bakuriramo amada cyangwa mu mazu akorerwamo iby’uburaya, yaba ari icyitso mu bikorwa bidahuje n’ibyanditswe. Ndetse n’iyo akazi ke ka buri munsi kaba ari ako gukoropa cyangwa kwitaba telefoni gusa, yaba arimo agira uruhare mu bikorwa Ijambo ry’Imana riciraho iteka.
Abakristo benshi bagomba gufata imyanzuro ku bihereranye n’akazi, babonye ko gusuzuma ibyo bibazo bibafasha kugera ku mwanzuro wa bwite.
Urugero, umuntu afatiye kuri ibyo bibazo uko ari bibiri, ashobora kubona impamvu umuntu usenga by’ukuri adashobora kuba umukozi w’umuryango wo mu rwego rw’idini ry’ikinyoma, ngo akorere iryo dini kandi arikoremo mu buryo butaziguye. Mu Byahishuwe 18:4 hagaragaza iri tegeko rikurikira: “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo.” Umuntu yaba arimo yifatanya mu bikorwa bya Babuloni Ikomeye no mu byaha byayo, aramutse ari umukozi w’igihe cyose w’idini ryigisha ugusenga kw’ikinyoma. Uwo mukozi yaba akora mu busitani, yaba ari umuzamu wo ku irembo, yaba asana ibyangiritse, cyangwa ari umucungamari, umurimo we waba urimo ugira uruhare mu guteza imbere ugusenga kunyuranye n’idini ry’ukuri. Byongeye kandi, abantu babona uwo mukozi arimo akora kugira ngo urusengero ruse neza, akora akazi ko kurusanamo ibyangiritse, cyangwa akora imirimo yarwo ijyanye n’idini, bashobora mu buryo buhuje n’ubwenge kumubarira muri iryo dini.
None se, bite ku muntu utari umukozi w’igihe cyose w’idini runaka cyangwa umuryango wo mu rwego rw’idini? Wenda akaba yahamagariwe gusa kugira ngo akore akazi kihutirwa ko gusana amatiyo y’amazi yatobotse mu nzu y’urusengero yo munsi y’ubutaka. Mbese, ibyo ntibyaba bitandukanye n’uko yajya gukora amasezerano, urugero ashaka nko gupatanira gusakara igisenge cy’urusengero cyangwa guhoma imyenge yarwo?
Nanone, hari imimerere myinshi inyuranye ishobora gutekerezwaho. Bityo rero, nimucyo twongere turebe ibindi bintu bitanu wa Munara w’Umurinzi wagaragaje:
1. Mbese, ako kazi kaba ari igikorwa cyo gufasha abantu gusa, ubwacyo kikaba kitanyuranyije n’Ibyanditswe? Reka dufate urugero rw’umuntu ukora mu iposita. Kuba yaragiye yohereza amabaruwa, ntibyasobanura ko yari arimo ateza imbere igikorwa gicirwaho iteka, niba imwe mu mazu ari mu karere yoherezagamo amabaruwa ari urusengero cyangwa ivuriro bakuriramo amada. Imana itanga umucyo w’izuba ukavira mu madirishya y’amazu yose, hakubiyemo n’urusengero cyangwa ivuriro bakuriramo amada (Ibyakozwe 14:16, 17). Umukristo ukora mu iposita ashobora kubona ko uko bwije n’uko bukeye, aba arimo akora igikorwa cyo gufasha abantu bose muri rusange. Ibyo ni na ko bishobora kuba bimeze ku bihereranye n’Umukristo ugiye gutabara aho bakeneye ubufasha bwihutirwa—nka kanyamigezi uhamagarijwe gukora amazi yatobotse mu rusengero, cyangwa umukozi wa ambilansi waba ahamagariwe gufasha umuntu runaka uguye amarabira ari mu misa. Ashobora kubona ko icyo ari igikorwa kibayeho gusa kitari cyagambiriwe, cyo gutabara abantu.
2. Ni mu rugero rungana iki uwo muntu afite ubutware mu mirimo ikorwa? Umukristo ufite iduka ntashobora kwemera gutumiza no kugurisha ibigirwamana, impigi, itabi cyangwa ikiribwa bita saucisse gikozwe mu maraso. Kubera ko iduka riba ari irye, ni we uricunga. Abantu bashobora kumusaba kugurisha itabi cyangwa ibigirwamana kugira ngo yunguke, ariko we yagombye gukomeza gukora ibihuje n’imyizerere ye ishingiye ku Byanditswe. Ku rundi ruhande, Umukristo ukora mu iduka rinini ricuruza ibiribwa, ashobora guhabwa akazi ko gukoresha imashini ibara amafaranga, ako gukoropa cyangwa gukora ibihereranye n’ibaruramari. Si we uba agenzura ibicuruzwa bitumizwa n’ibigurishwa, n’ubwo hari bike muri byo biba bitemewe, urugero nk’itabi cyangwa ibintu bigenewe iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini.a (Gereranya na Luka 7:8; 17:7, 8.) Ibyo bifitanye isano n’ingingo ikurikira.
3. Ni mu rugero rungana iki uwo muntu abifitemo uruhare? Nimucyo dusubire ku rugero rw’iduka. Birashoboka ko umukozi wahawe akazi ko gukoresha imashini ibara amafaranga cyangwa gushyira ibicuruzwa muri za etajeri, akora ku itabi cyangwa ku bintu bifitanye isano n’idini rimwe na rimwe gusa; ibyo ni agace gato mu bigize umurimo we wose. Ariko se mbega itandukaniro riri hagati ye n’undi mukozi wo muri iryo duka ukora kuri kontwari y’itabi!, Iminsi yose, akazi ke kose kibanda ku kintu kinyuranyije n’imyizerere ya Gikristo (2 Abakorinto 7:1). Ibyo biragaragaza impamvu urugero umuntu agiramo uruhare rugomba gusuzumwa, mu gufata umwanzuro ku bibazo bihereranye n’akazi.
4. Amafaranga yo guhemba ava he, cyangwa se ako kazi gakorerwa he? Reka turebe imimerere y’uburyo bubiri. Kugira ngo ivuriro bakuriramo amada ryiheshe isura nziza kurushaho muri rubanda, ryiyemeje guhemba umuntu wo gusukura imihanda yo hafi aho. Amafaranga yo kumuhemba aturuka muri iryo vuriro rikuramo amada, ariko ntarikoramo kandi nta n’umuntu umubona muri iryo vuriro umunsi wose. Ahubwo abantu bamubona arimo akora umurimo rusange, ubwawo utanyuranyije n’Ibyanditswe, batitaye ku muntu umuhemba uwo ari we. Reka noneho turebe ibintu bitandukanye n’ibyo. Mu gihugu aho uburaya bwemewe n’amategeko, urwego rushinzwe kwita ku buzima bw’abaturage, rushyizeho umuforomokazi uzajya akora mu mazu akorerwamo iby’uburaya, kugira ngo ajye azisuzuma hagamijwe kugabanya ikwirakwizwa ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. N’ubwo ahembwa n’urwego rushinzwe ubuzima bw’abaturage, akazi ke kose uko kakabaye gakorerwa mu mazu akorerwamo iby’uburaya, kagamije gutuma akaga kaboneka mu busambanyi karushaho kugabanuka, bukarushaho kwemerwa. Izi ngero ziragaragaza impamvu aho amafaranga yo guhemba umukozi ava n’aho akazi gakorerwa ari ibintu bigomba gusuzumwa.
5. Ni izihe ngaruka gukora ako kazi bizagira; mbese, bizakomeretsa umutimanama w’umuntu ubwe cyangwa bigushe abandi? Umutimanama ugomba kuzirikanwa, ari uwacu bwite ari n’uw’abandi. Ndetse n’ubwo akazi runaka (hakubiyemo n’aho gakorerwa n’aho amafaranga yo guhemba ava) gashobora gusa n’akemewe n’Abakristo hafi ya bose, hari umuntu ushobora kumva ko kazabuza umutimanama we amahwemo. Intumwa Pawulo, we watanze urugero rwiza, yagize iti “twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose” (Abaheburayo 13:18). Tugomba kwirinda gukora akazi katuma dusigara twumva tubujijwe amahwemo; ariko kandi, tugomba no kwirinda kunenga abandi bafite imitimanama itandukanye n’uwacu. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Umukristo ashobora kubona ko mu gihe akoze akazi runaka nta hame rya Bibiliya aba arenzeho, ariko agasanga bishobora guhungabanya cyane abantu benshi mu bagize itorero n’abaturanyi. Pawulo yagaragaje imyifatire iboneye mu magambo ye agira ati “ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.”—2 Abakorinto 6:3, 4.
Noneho reka tugaruke ku kibazo cy’ingenzi gihereranye no gukora ku nzu y’idini runaka, urugero nko gushyiramo amadirishya mashya, gusukura amatapi cyangwa kwita ku ziko rizanamo ubushyuhe. Ni gute bya bintu byavuzwe haruguru bishobora kugira uruhare muri icyo kibazo?
Ibuka ikintu gihereranye n’ubutware. Mbese, Umukristo ni we nyir’akazi cyangwa ni umuyobozi wako ushobora gufata icyemezo ku birebana no gukora ako kazi ku rusengero cyangwa kutagakora? Mbese, Umukristo ufite ubwo butware yakwifuza kwifatanya na Babuloni Ikomeye apiganirwa akazi cyangwa apatanira gufasha idini runaka guteza imbere ugusenga kw’ikinyoma? Mbese, ibyo ntibyagereranywa n’umuntu wafata icyemezo cyo gucuruza itabi cyangwa ibigirwamana mu iduka rye bwite?—2 Abakorinto 6:14-16.
Niba Umukristo ari umukozi udafite ububasha bwo gufata ibyemezo ku bihereranye n’imirimo yemewe, hari ibindi bintu bigomba kuzirikanwa, urugero nk’aho akazi kazakorerwa n’uruhare azakagiramo. Mbese, uwo mukozi yasabwe gusa kohereza cyangwa kujyana intebe nshya ahantu hari bubere igikorwa runaka, cyangwa gukora igikorwa cyo gutabara abantu, urugero nk’umuntu watojwe ibihereranye no kuzimya umuriro wajya kuzimya inkongi mu rusengero mbere y’uko ikwira hose? Abantu benshi bashobora kubona ko ibyo bitandukanye n’iby’umukozi w’umunyamwuga wamara igihe kirekire asiga amarangi urusengero, cyangwa waba buri gihe akora mu busitani kugira ngo burusheho gusa neza. Uko kuhakora buri gihe cyangwa kuhamara igihe kirekire, byarushaho gutuma abantu benshi bashobora kubarira uwo Mukristo muri iryo dini yihandagaza avuga ko adashyigikiye, bityo akaba yabagusha mu buryo bukomeye.—Matayo 13:41; 18:6, 7.
Twagaragaje ibintu byinshi by’ingenzi bishobora gusuzumwa ku birebana n’akazi. Ibyo bintu byavuzwe mu rwego rw’ikibazo cyumvikana neza gihereranye n’idini ry’ikinyoma. Ariko kandi, bishobora gusuzumwa mu buryo nk’ubwo no ku bibazo bihereranye n’ubundi bwoko bw’akazi. Muri buri mimerere, bigomba gusuzumwa bishyizwe mu isengesho, hazirikanwa ibintu bisobanutse—kandi wenda byihariye—biranga imimerere iriho. Ibyo bintu byavuzwe haruguru byafashije Abakristo benshi bataryarya gufata imyanzuro yitondewe, igaragaza icyifuzo cyabo cyo kugendera imbere ya Yehova badakebakeba, kandi bafite imitima imutunganiye.—Imigani 3:5, 6; Yesaya 2:3; Abaheburayo 12:12-14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byagiye biba ngombwa ko Abakristo bamwe na bamwe bakoraga ku bitaro basuzuma icyo kintu gihereranye n’ubutware. Umuganga ashobora kugira ubutware bwo kwandikira umurwayi imiti cyangwa uburyo bukoreshwa mu kumuvura. N’ubwo uwo murwayi nta cyo yaba abyitayeho se, ni gute umuganga ubifitiye uburenganzira w’Umukristo yakwandikira umuntu guterwa amaraso cyangwa akanamukuramo inda, kandi azi icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bintu? Mu buryo bunyuranye n’ubwo, umuforomokazi ukora kwa muganga, we ashobora kutagira ubwo butware. Mu gihe aba arimo akora imirimo ye ya buri munsi, umuganga ashobora kumutegeka gufata amaraso no kuyasuzuma bitewe n’impamvu runaka, cyangwa akamutegeka kwita ku murwayi waje kwikuzamo inda. Mu buryo buhuje n’urugero rw’ibivugwa mu 2 Abami 5:17-19, ashobora kubona ko bitewe n’uko atari we ufite ubutware, akaba atari we wandikiye umurwayi guterwa amaraso cyangwa uri bumukuremo inda, ashobora gukorera uwo murwayi ibikorwa byo kumufasha. Birumvikana ariko ko agomba kwita ku cyo umutimanama we umubwira, kugira ngo ‘ahorane umutima utagira ikibi umurega imbere y’Imana.’—Ibyakozwe 23:1.