Icyitegererezo Dukwiriye Gukurikiza Neza
1 Nta gushidikanya ko Yesu yari umuntu ukomeye cyane kuruta abandi bose mu bihe byose. Yasigiye abigishwa be urugero rutunganye. N’ubwo tudashobora kugeza ku rugero rwe rwo gutungana, turaterwa inkunga yo ‘kugera ikirenge mu cye’ (1 Pet 2:21). Twagombye kwifuza cyane kuba nka Yesu uko bishobotse kose, tukagira umwete wo kugeza ukuri ku bandi.
2 Yesu yari arenze umubwiriza; yari umwigisha w’ikirenga. ‘Abantu batangazwaga no kwigisha kwe’ (Mat 7:28). Kuki yagiraga ingaruka nziza bene ako kageni? Reka dusuzume neza ibihereranye no ‘kwigisha kwe.’
3 Uburyo Dushobora Kugera Ikirenge mu cya Yesu: Yesu yari yarigishijwe na Se (Yoh 8:28). Icyamushishikazaga cyari ukubahisha Yehova no gukuza izina Rye (Yoh 17:4, 26). Mu gihe tubwiriza cyangwa twigisha, natwe twagombye gushishikazwa no kubahisha Yehova, aho kwiyerekezaho ibitekerezo.
4 Icyo Yesu yigishaga cyose cyabaga gishingiye ku Ijambo ry’Imana. Yiyambazaga buri gihe ibikubiye mu Byanditswe byahumetswe (Mat 4:4, 7; 19:4; 22:31). Turifuza kujya twerekeza abadutega amatwi kuri Bibiliya; bityo tukabareka bakirebera ko ibyo tubwiriza kandi twigisha biba bishingiye ku butware bw’ikirenga.
5 Yesu yasobanuraga ibintu mu buryo buhinnye, bw’ingirakamaro kandi bwumvikana. Urugero, nko mu gusobanura uko dushobora kubona imbabazi z’Imana, yaduteye inkunga yo kujya natwe ubwacu tubabarira abandi (Mat 6:14, 15). Twagombye kujya tugerageza gusobanura ubutumwa bw’Ubwami mu magambo yoroheje, yo kwicisha bugufi.
6 Yesu yakoreshaga ingero n’ibibazo mu buryo bw’ubuhanga kugira ngo atere abandi gutekereza (Mat 13:34, 35; 22:20-22). Ingero zihereranye n’ibibazo rusange byo mu mibereho ya buri munsi, zishobora gufasha abantu gusobanukirwa neza inyigisho zisobetse za Bibiliya. Twagombye kubaza ibibazo bituma abaduteze amatwi bashishikarira gutekereza ku byo bumva. Kubabaza ibibazo biyobora, bishobora kubafasha kugera ku myanzuro ikwiriye.
7 Yesu yafataga igihe cyo gusobanura ibibazo bigoye byabazwaga n’abashakaga ubusobanuro burenzeho. Abari bashimishijwe by’ukuri, nk’abigishwa be, bashoboraga gusobanukirwa ibyo Yesu yigishaga (Mat 13:36). Mu gihe ibibazo bibajijwe nta buryarya, natwe twagombye kuba twiteguye gutanga ubufasha. Niba tutazi ibisubizo, dushobora gukora ubushakashatsi kuri ibyo bibazo, hanyuma tugasubira kubasura tubashyiriye ibisubizo.
8 Yesu yakoreshaga ingero z’ibintu kugira ngo yigishe. Urugero rw’ibyo, ni urwo koza ibirenge by’abigishwa be, n’ubwo yari ababereye Shebuja (Yoh 13:2-16). Nitugaragaza umwuka wo kwicisha bugufi, abo twigisha bazashishikarira gushyira mu bikorwa ibyo barimo biga.
9 Yesu yashishikazaga imitima y’abantu n’urukundo rwabo rw’ibyo gukiranuka. Natwe, turifuza kujya tugera ku mitima. Tugerageze gushishikaza icyifuzo kiba muri kamere y’abantu cyo gusenga umuntu ukomeye cyane, kimwe no kubana n’abandi mu mahoro no mu munezero.
10 Muri Gicurasi, dushobora kugeza ku bandi ibintu twize kuri Yesu dutanga igitabo Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. Kwigana ubuhanga bwa Yesu bwo kwigisha bishobora gutuma abantu b’imitima itaryarya batega amatwi mu gihe dusobanura ibyo yigishije.—Mat 10:40.