Tegura Ibintu Neza ku bw’Urwibutso
Mbese buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, yaba yaramenyeshejwe isaho nyayo n’ahantu ibirori byo kwizihiza Urwibutso bizabera? Mbese, utanga disikuru azi ko porogaramu itagomba kurenza iminota 45?
Mbese, hari umuntu wateganijwe wo gushaka ibigereranyo? (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1990 ku mapaji ya 16-18, mu Gifaransa cyangwa mu Gishwayire.) Mbese, hakozwe gahunda yo gutegura ameza n’igitambaro gisukuye no kubona umubare uhagije w’ibirahuri n’amasahani?
Mbese hakozwe gahunda yo gusukura Inzu y’Ubwami mbere na nyuma y’aho? Mbese, abazakira abantu n’abazakora imirimo bambaze gutoranywa? Mbese, mwaba mwarakoranye inama kugira ngo bongere kwiyibutsa inshingano zabo? Ni iyihe gahunda izakurikizwa kugira ngo mwiringire ko buri wese azahihibikanirwa mu buryo bukwiriye?
Mbese, hakozwe gahunda yo gufasha abageze mu za bukuru n’abavandimwe na bashiki bacu b’ibimuga kugira ngo babashe guterana? Niba hari abo mu basizwe badashobora kuva aho bari bityo bakaba badashobora kuhagera, mbese hakozwe gahunda yo kugira ngo bazahihibikanirwe?