Mbese Dukomeza Kuba Maso—Twirinda Ibirangaza?
1 Yesu yatanze umuburo ugira uti “mujye muba maso, . . . kugira ngo mubone kurokoka” ibyago byagombaga kuza nta kabuza (Luka 21:36). Turi mu gihe cy’akaga kuruta ibindi byose mu mateka ya kimuntu. Abirekura bagasinzira mu buryo bw’umwuka, bategereje kuzagerwaho n’amakuba. Ibyo ni akaga kuri buri wese muri twe. Yesu yavuze ibihereranye n’ibyo kurya, kunywa, hamwe n’imihangayiko y’imibereho ya buri munsi. Kubera iki? Kubera ko ibyo bintu na byo bishobora kuturangaza, no kudukururira akaga ko gusinzira mu buryo bw’umwuka.
2 Ibirangaza Rusange: Bamwe baheranwa n’imyidagaduro ikabije cyangwa ikemangwa, ndetse bakageza n’aho batwarwa na televiziyo. Abandi na bo, usanga barirundumuriye cyane mu birori by’ubukwe no mu mihango y’ihamba. Birumvikana ko gushaka mbere na mbere Ubwami bitavuga ko tugomba kwirinda ibyo byose byavuzwe haruguru. Tugomba gushyira mu gaciro no kudakabya muri ibyo. (Gereranya na 1 Timoteyo 4:8.) Icyakora, ibyo bihinduka ibirangaza iyo bifashe uruhare runini mu mibereho yacu, bidutwara igihe cyacu, umutungo wacu, cyangwa uruhare twagiraga mu murimo wo kubwiriza Ubwami.
3 Ikindi kirangaza rusange gitera gusinzira mu buryo bw’umwuka, ni ukurarikira ibintu by’umubiri bitari ngombwa. Ibyo bisaba ko umuntu akoresha igihe kinini ku kazi k’umubiri bityo bigatuma gahunda z’iby’umwuka zihigikwa. Bamwe baretse intego z’iby’umwuka bitewe n’uko birundumuriye mu gushaka ubutunzi kugira ngo bashobore kugira imibereho myiza kurushaho. N’ubwo dukeneye “ibyo kurya n’imyambaro,” tugomba kwirinda kwihingamo gukunda amafaranga, ari na byo bishobora gutuma tuva mu kwizera (1 Tim 6:8-10). Mu kureka guhanga amaso ku nyungu z’Ubwami, dushobora kudohoka ku bihereranye no kwita ku byo umuryango wacu ukeneye mu buryo bw’umwuka, kandi ntidusohoze umurimo wacu.—1 Tim 5:8; 2 Tim 4:5.
4 Nanone kandi, hari bamwe bareka ‘imitima yabo ikaremererwa n’amaganya y’isi’ kugeza aho basinziririye mu buryo bw’umwuka (Luka 21:34). Mu bihe bimwe na bimwe, habaho guhangayika bitewe n’ibibazo by’uburwayi cyangwa imimerere yo mu muryango iruhije. Ariko kandi, ntitugomba kwemerera iyo mihangayiko yacu ngo itwibagize ko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu ritwegereye cyane.—Mar 13:33.
5 Nta cyashimisha Umwanzi cyaruta icyo kuba yashobora kudushyira mu mimerere imeze nko kurota, dukurikirana ibintu bisa n’inzozi by’iyi si. Tugomba kurwana intambara yo kugira ngo dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka. Tuzi ko ‘umunsi wa Yehova uzaza nk’umujura,’ kandi ko ari iby’ingenzi ko ‘tuba maso’ (1 Tes 5:2, 6). Niba twitahuyeho ibimenyetso bigaragaza ko turimo dusinzira, ni ibyihutirwa ko “twiyambur[a] imirimo y’umwijima.”—Rom 13:11-13.
6 Ubufasha bwo Gutuma Dukomeza Kuba Maso: Ubwo bufasha ni ubuhe? Isengesho ni irya ngombwa. Tugomba gusenga ubudahwema (1 Tes 5:17). Ubumwe bw’itorero rya Gikristo, buzatuma ‘duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Heb 10:24). Kwigenzura ubwacu buri gihe nta buryarya, bishobora kudufasha gukomeza kuba maso kugira ngo twite ku byo dukeneye byatubashisha kurwanya intege nke (2 Kor 13:5). Akamenyero keza k’icyigisho cya bwite, kazatuma ‘dutungwa n’amagambo yo kwizera’ (1 Tim 4:6). Niba dukomeza kugira umwete, twakwiringira ko tuzashobora kwirinda ibirangaza, ‘[dukomeza] kuba maso! [no] gukomerera mu byo twizeye.’—1 Kor 16:13.