Amakuru ya Gitewokarasi
Ibyagezweho mu Ikoraniro ry’Intara ryo mu wa 1995 “Abasingiza Yehova Bishimye” ni ibi bikurikira:
Kenya: Umubare munini w’abateranye bose wari 20.519, kandi habatijwe abantu 521.
Rwanda: Umubare munini w’abateranye bose wari 4.424, habatizwa abantu 285.
Tanzaniya: Twishimiye kubona abantu bagera ku 9.971 bateranye mu ikoraniro na 280 babatijwe.
Uganda: Hakozwe amakoraniro atatu haterana abantu bagera ku 3.251 kandi habatizwa abagera ku 127.
Cuba: Vuba aha ubutegetsi bwa Cuba bwemereye intumwa ya Sosayiti kugenderera Cuba nk’umugenzuzi wa zone. Habaye inama y’abagenzuzi b’uturere n’ab’intara. Abavandimwe ubu bashobora guterana mu matsinda bagera ku 150. Barishimira ko ubu noneho bafite umudendezo usesuye kurushaho kandi ko n’amazu ya Beteli ashobora kongera gukoreshwa nk’icyicaro cy’Abahamya ba Yehova bo muri Cuba.
Tanzaniya: Itahwa ry’Inzu y’Ubwami i Songwe ryahuje abantu bagera kuri 208.