Kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ry’Umwaka wa 1996—Igice cya 2
1 Nyuma gato yo gutangira kw’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu mwaka wa 1943, ishami rimwe rya Sosayiti ryanditse rigira riti “iyi gahunda nziza cyane yageze ku ntego mu gihe gito cyane yo gufasha abavandimwe benshi batekerezaga ko batakwigera na rimwe bavugira mu ruhame, mu kuba intyoza cyane kuri platifomu no kurushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wo mu murima.” Iryo shuri rikomeza gutanga amahugurwa ahebuje, ayo twese dukeneye.
2 Gusoma Bibiliya: Si abahawe gutanga inyigisho gusa bungukirwa n’iryo shuri. Mu by’ukuri, twese dufite inshingano—yo gusoma Bibiliya buri cyumweru. Porogaramu y’ishuri yerekana ibice bya Bibiliya bigomba gusomwa buri cyumweru. Hari amabwiriza menshi ashingiye ku Byanditswe atsindagiriza akamaro ko gusoma Bibiliya buri munsi (Yos 1:8; Zab 1:2; Ibyak 17:11). Gusoma Bibiliya ni iby’ingenzi kugira ngo tugire ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka; bitunga ubwenge n’umutima. Mu gihe tuzajya dusoma Bibiliya byibura iminota itanu buri munsi, tuzashobora kugumana gahunda ihamye. Mu mpera z’umwaka, tuzaba dusomye ibice birenga 150 by’Ijambo ry’Imana. Mu gihe dufite Bibiliya hafi, twagombye kugira ibice dusomamo buri munsi.
3 Inyigisho Nomero ya Mbere: Kugira ngo utanga inyigisho nomero ya mbere ashobore gutera abavandimwe inkunga yo gukora umurimo mu budahemuka kandi babigiranye umwete, agomba gukoresha uburyo bwiza bwo kwigisha, gutanga ibisobanuro bihwitse, kandi akabafasha kwishimira Yehova, Ijambo rye, n’umuteguro we. Abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora gusohoza ibyo bategura neza, bashingira inkuru yabo ku mutwe wa disikuru, bavuga mu buryo bwemeza, kandi disikuru yabo igakomeza kurangwa n’igishyuhirane (Heb 4:12). Ni iby’ingenzi ko utanga disikuru atarenza igihe yahawe. Igitabo “Toute Écriture” cyuzuyemo imirongo ya Bibiliya kandi gikubiyemo ingingo zishingiye ku Byanditswe zikangura, zishobora kutwungura mu buryo bw’umwuka.
4 Ingingo z’Ingenzi za Bibiliya: Abavandimwe bahawe iyo nyigisho bagomba guhitamo imirongo yihariye ishobora gukoreshwa mu buryo bw’ingirakamaro ku bw’inyungu z’itorero. Ibyo bisaba gusoma ibice byatanzwe, kubitekerezaho, no gukora ubushakashatsi ku mirongo yatoranijwe kugira ngo abone ibitekerezo by’ingenzi bifutura neza icyo iyo mirongo ishaka kuvuga. Mu mpera z’igitabo Index des Publications de la Société Watch Tower, hari “Index biblique” (Urutonde rw’Amagambo), ishobora gufasha umuntu kubona ibitekerezo bijyanye n’imirongo yihariye ya Bibiliya. Abavandimwe bahawe iyi nyigisho bagomba kugira ubushishozi, bityo bakirinda kugira ibyo bongera mu ngingo bidafitanye isano na yo. Ntibagomba gutegura ingingo ndende irenze iyo bashobora gutanga mu minota 6.
5 Twese dushobora kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Rishobora kudufasha kugira amajyambere mu bushobozi bwacu bwo kuvuga no kwigisha. Kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo byaringanijwe mu by’ukuri, bizatuma ‘kujya mbere kwacu kugaragarira bose.’—1 Tim 4:15.