Kuvugana Ubushizi bw’Amanga
1 Mu myaka ya vuba aha, mu bice bimwe na bimwe, gusanga abantu mu ngo zabo kugira ngo bagirane na bo ibiganiro, byagiye birushaho kugora ababwiriza. Benshi bavuga ko mu mafasi yabo iyo bagiye kubwiriza ku nzu n’inzu, abantu barenga 50 ku ijana baba batari mu rugo. Ingaruka y’ibyo, ni uko igihe kinini gitakarira ubusa.
2 Mu myaka yashize, abantu benshi babonekaga imuhira ku cyumweru, umunsi muri rusange wabonwaga ko ari ikiruhuko. Imico yarahindutse. Ni ibisanzwe muri iki gihe ko abantu baba bari ku mirimo yabo isanzwe, bita ku byo umuryango ukeneye nko kugura ibintu, cyangwa bahugiye mu myidagaduro, ibyo na byo bikaba bituma baba batari mu rugo, ndetse no ku cyumweru, kubonana n’abantu, mu murimo wo ku nzu n’inzu byabaye ingorane.
3 Igihe abantu batabonetse imuhira, nta gushidikanya byumvikanisha ko haba hari ahandi hantu bari. Kubera ko intego yacu ari iyo kuganira n’abantu, kuki tutavugana n’abantu duhura na bo—mu muhanda, ku isoko, cyangwa ku kazi. Pawulo yari afite akamenyero ko kwegera “abamusangaga,” kugira ngo abagezeho ubuhamya (Ibyak 17:17). Icyo gihe, ubwo bwari uburyo bwo gutanga ubuhamya bugira ingaruka nziza, kandi no muri iki gihe ni uburyo bwo gutanga ubuhamya bugira ingaruka nziza.
4 Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu, ubusanzwe tubona abantu bitemberera cyangwa se hari umuntu bategereje. Mu gihe umunsi waramutse usa neza, bashobora kwicara ku ntebe mu busitani batunganya cyangwa boza imodoka zabo. Kumwenyura n’indamukanyo ya gicuti bishobora kuba ari byo dukeneye gusa kugira ngo dutangize ibiganiro. Niba batuye hafi, dushobora kuvuga ndetse ko twababuze imuhira, noneho ubu tukaba twishimiye ko tugize imigisha yo kuvugana na bo. Mu gufata iya mbere mu kugaragaza ubushizi bw’amanga mu rugero runaka, benshi bagiye babona ibintu byungura.
5 Kugira Ubushizi bw’Amanga Bigira Ingaruka Nziza: Umuvandimwe umwe yavuze ko yegera abantu bahagaze hamwe, bategereje bisi, bitemberera, cyangwa bicaye mu modoka zabo. Mu kumwenyurana igishyuhirane n’ijwi rirangwa n’ibyishimo, yegera abantu mu buryo bwa gicuti nk’aho agamije kubasura gusa. Muri ubwo buryo, ntiyatanze ibitabo byinshi gusa, ahubwo nanone yatangije ibyigisho bya Bibiliya byinshi.
6 Undi muvandimwe n’umugore we barimo babwiriza ku nzu n’inzu maze bahura n’umugore wari utwaye umutwaro munini w’ibiribwa. Batangije ikiganiro, bamushimira ku bw’imihati agira mu guhihibikanira ibyo umuryango we ukeneye. Baje kumubaza bati “ariko se ni nde ushobora guhaza ibyifuzo by’abantu?” Ibyo byabyukije ugushimishwa k’uwo mugore. Ikiganiro kigufi cyatumye abatumirira kumusura imuhira, maze batangira kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya.
7 None se, ubutaha mu gihe uzaba utanga ubuhamya ku nzu n’inzu, haba ku cyumweru cyangwa se mu yindi minsi y’imibyizi hanyuma ukaza kubura abantu imuhira, kuki utagira ubushizi bw’amanga maze ukavugisha abantu uhuye na bo—ku muhanda cyangwa ahandi (1 Tes 2:2)? Ushobora kugira ingaruka nziza kurushaho mu murimo, kandi uzagira ibyishimo byinshi mu murimo wawe.