ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/96 p. 7
  • Urateganya Gukora Iki mu Ukuboza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urateganya Gukora Iki mu Ukuboza?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Komeza Gukurikirana Imirimo ya Gitewokarasi mu Bihe by’Iminsi Mikuru
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ni Iki Uteganya Gukora mu Kiruhuko cy’Ubutaha?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Yehova “asohoze imigambi yawe yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 11/96 p. 7

Urateganya Gukora Iki mu Ukuboza?

Iyo dutekereje ku kwezi k’Ukuboza, dutekereza ku gihe kirangwa n’igishyuhirane, ku mihihibikano yo kuzaterana ikoraniro ry’intara, no ku byo duteganya gukora ku bihereranye n’ikiruhuko cyo kwirangaza cyangwa urugendo rushimishije tuzagira mu gihe tuzaba dusuye abo mu miryango yacu n’incuti. Mu gihe uteganya ibyo uzakora mu Ukuboza, dore ibyibutswa bike bishobora kugufasha gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere:

◼ Shyiraho gahunda ihamye yo kuzaterana ikoraniro ry’intara. Teganya hakiri kare cyane uburyo bwawe bwo kugerayo cyangwa kuvayo, hamwe n’aho kuzacumbika n’ibyo kuziyakira, kugira ngo wirinde ingorane izo ari zo zose.

◼ Niba ugiye kuruhukira ahandi hantu, teganya kuzaterana amateraniro y’itorero ryo muri ako karere, no kuzifatanya mu murimo. Ntukabure gutanga raporo zawe z’umurimo wo mu murima; niba ari ngombwa, uzayoherereze umwanditsi w’itorero ryawe, ukoresheje uburyo bw’iposita.

◼ Gusura abo mu muryango wawe batizera, bishobora kuguha uburyo bwo gutanga ubuhamya bugira ingaruka nziza mu buryo bufatiweho. Ntukabure kwitwaza Bibiliya yawe hamwe n’ibitabo byinshi.

◼ Mbese, wigeze utekereza ku bihereranye no gufasha itorero ribangikanye n’iryawe, rikeneye ubufasha kugira ngo rirangize ifasi yaryo? Bivuganeho n’abasaza cyangwa se umugenzuzi w’akarere, kugira ngo umenye ibikenewe mu karere kawe.

◼ Ibiruhuko by’amashuri biha urubyiruko uburyo bwiza cyane bwo kwagura umurimo warwo. Rubyiruko, mbese mushobora kwiyandikisha kugira ngo muzabe abapayiniya b’abafasha?

◼ Mu gihe hari imimerere myiza y’ibihe, ushobora kubona ko gutanga ubuhamya cyane nimugoroba, igihe abantu benshi baba bari mu rugo, bishobora gutuma ugira ingaruka nziza mu murimo.

◼ Abasaza bagombye kuba maso, kugira ngo imirimo y’itorero ikomeze gushyirwa kuri gahunda nziza, bategura umuntu runaka wo kuzita ku nshingano zari zahawe abadahari.

Wibuke ko “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire” (Imig 21:5). Teganya gukora uko ushoboye kose mu buryo bwa gitewokarasi mu kwezi k’Ukuboza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze