Yehova ni nde?
YEHOVA yabwiye umwe mu bagaragu be bamusenga bizerwa ati ‘umuntu ntiyandeba mu maso; ngo abeho’ (Kuva 33:20). “Imana ni Umwuka,” kandi abantu ntibashobora kuyirebesha amaso yabo y’umubiri (Yohana 4:24). Kimwe n’uko kureba mu zuba ryo ku manywa y’ihangu bishobora kwangiza amaso yacu, ni nako dushobora gupfa turamutse tubonye Isoko ihambaye y’ingufu itararemye iri zuba ryacu ricana mu buryo buhambaye gusa, ahubwo yanaremye andi mazuba atabarika yo mu kirere.
Igishimishije ni uko tudakeneye kubona Imana ngo dukunde tumenye ibyayo. Bibiliya ivuga Uwaduteguriye ka gapaki keza cyane, ni ukuvuga isi, kandi igahishura kamere ye. Bityo rero, birakwiriye kureba muri Bibiliya kugira ngo tumenye ibihereranye na Data waduhaye ubuzima, kandi akaduha ubuturo bushimishije bwo kwishimiramo ubwo buzima.
Icyo Izina Rye Risobanura
Amazina yose agira ibyo asobanura, n’ubwo muri iki gihe hari benshi bashobora kuba batabizi. Urugero, izina Dawidi rizwi cyane, rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo “Ukundwa.” Izina ry’Umuremyi, Yehova, na ryo rifite icyo risobanura. Risobanura iki? Mu rurimi rwa Bibiliya rw’umwimerere rw’Igiheburayo, izina ry’Imana ryandikwa mu nyuguti enye, YHWH, kandi riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 mu gice cya Bibiliya cyanditswe mu Giheburayo. Izina ry’Imana ryumvikanamo kuba risobanurwa ngo “Ituma Biba.” Ryumvikanisha ko Yehova atuma we ubwe aba icyo ashatse kuba cyo cyose kugira ngo asohoze imigambi ye. Ni Umuremyi, Umucamanza, Umukiza, Ubeshaho Ubuzima, kandi ku bw’ibyo ashobora gusohoza amasezerano ye. Byongeye kandi, mu Giheburayo, imiterere y’izina Yehova yumvikanisha igikorwa kiri mu nzira zo kurangira. Ni koko, Yehova aracyatuma we ubwe aba usohoza imigambi ye. Ni Imana nzima!
Imico y’Ingenzi ya Yehova
Bibiliya isobanura Umuremyi, ivuga ko ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha” (Kuva 34:6, 7). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo amagambo ngo “kugira neza,” ni iry’ingenzi cyane. Ryumvikanisha ineza yizirika ku kintu mu buryo burangwa n’urukundo, kugeza aho umugambi ifitiye icyo kintu usohoreye. Rishobora no guhindurwamo ngo “urukundo rudahemuka.” Ineza ya Yehova yizirika ku biremwa bye mu buryo bwuje urukundo, maze igasohoza umugambi we uhebuje. Mbese ye, ntiwakwishimira urwo rukundo rw’Uwaguhaye ubuzima?
Yehova atinda kurakara, kandi akihutira kutubabarira amakosa yacu. Kugirana ubucuti n’umuntu uteye atyo bisusurutsa umutima. Ariko kandi, ibyo ntibishaka kuvuga ko anonera amakosa. Yaravuze ati “jyewe Uwiteka [“Yehova,” NW ] nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa” (Yesaya 61:8). Kubera ko ari Imana ica imanza zitabera, nta bwo azahora yihanganira abanyabyaha b’abanyagasuzuguro, badashaka kureka ububi bwabo. Bityo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe Yehova yagennye nikigera, azavanaho akarengane ku isi. Nta bwo azirengagiza abashavuye.
Kugira urukundo n’ubutabera nta kubogama na gato, si ibintu byoroshye. Niba uri umubyeyi, mbese ubona ko bigukomereye gufata imyanzuro ku bihereranye n’igihe wazajya uhanira abana bawe mu gihe bitwaye nabi, ku bihereranye n’ukuntu wazajya ubahana, hamwe n’urugero wazajya ubikoramo? Gukoresha ubutabera n’impuhwe zuje urukundo ari nta ho ubogamiye, bisaba ubwenge bwinshi. Mu mishyikirano Yehova agirana n’abantu, agaragaza uwo muco mu buryo bwagutse (Abaroma 11:33-36). Mu by’ukuri, ubwenge bw’Umuremyi bushobora kugaragarira ahantu hose, urugero nko mu bintu bitangaje by’irema bidukikije.—Zaburi 104:24; Imigani 3:19.
Icyakora, kugira ubwenge ntibihagije. Kugira ngo Umuremyi asohoze ibyo ashaka, agomba no kuba afite imbaraga, kandi Bibiliya ihishura ko ari umunyambaraga, muri aya magambo ngo “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira” (Yesaya 40:26). Yehova akoresha “imbaraga nyinshi” kugira ngo atume ibintu bikorwa. Mbese, uwo muco ntiwagombye kumukureherezaho?
Imana y’Amahanga Yose
Wenda ushobora kwibaza uti ‘ariko se, Yehova si Imana iboneka mu “Isezerano rya Kera,” Imana y’Abisirayeli ba kera?’ Ni iby’ukuri ko Yehova yihishuriye Abisirayeli. Nyamara kandi, kubera ko Yehova ari we waremye umugabo n’umugore ba mbere, ni we Mana “imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa” (Abefeso 3:15). Niba wumva ko bikwiriye kubaha abakurambere bawe, mbese ntibikwiriye kumvira Uwahaye umuntu wa mbere ubuzima, ari we mukurambere wacu twese, akaba ari na we nkomoko y’ibisekuruza byose biri ku isi muri iki gihe?
Umuremyi w’abantu ntarobanura ku butoni. Ni iby’ukuri ko hari igihe yagiranaga imishyikirano yihariye n’ishyanga ry’Isirayeli. Ariko kandi nabwo, yakiraga abantu bose bambazaga izina rye. Umwami w’umunyabwenge w’Isirayeli yasenze Yehova agira ati “umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe, . . . nuko ujye wumva uri mu ijuru, . . . umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe” (1 Abami 8:41-43). No muri iki gihe, abantu bo mu mahanga yose bashobora kumenya Yehova maze bakagirana na we imishyikirano y’agaciro kenshi. Ariko se, ni gute ibyo bikugiraho ingaruka?
Inyungu zo Kumenya Yehova
Tugarutse ku rugero rwatanzwe mu gice kibanziriza iki, uramutse uhawe agapaki gafunze neza, birumvikana ko washaka kumenya igitumye uhabwa iyo mpano. Ni gute igomba gukoreshwa no kwitabwaho? Mu buryo nk’ubwo, dushaka kumenya icyo Imana yateganyaga igihe yaduteguriraga isi. Bibiliya ivuga ko ‘itayiremeye ubusa’ (NW ), ahubwo ko “yayiremeye guturwamo,” ni ukuvuga guturwamo n’abantu.—Yesaya 45:18.
Ariko kandi, abantu benshi ntibafashe neza iyo mpano bahawe n’Umuremyi. Barimo bararimbura isi, ibyo bikaba bidashimisha Yehova na gato. Icyakora mu buryo buhuje n’icyo izina rya Yehova risobanura, yiyemeje gusohoza umugambi we wa mbere yari afitiye abantu n’isi (Zaburi 115:16; Ibyahishuwe 11:18). Azavugurura isi, maze ayirage abifuza kubaho ari abana be bumvira.—Matayo 5:5.
Igitabo cya nyuma cya Bibiliya, kivuga ukuntu ibintu bizamera igihe ibyo bizabaho, kigira kiti “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Icyo gihe nta muntu uzongera kurira bitewe n’agahinda cyangwa gupfusha uwo yakundaga. Nta muntu uzongera kwiheba ngo akenere ubufasha, nta n’uzongera kubabazwa n’indwara zica. Ndetse n’ ‘urupfu [ruzakurwaho]’ (1 Abakorinto 15:26; Yesaya 25:8; 33:24). Ibyo biragaragaza imibereho Yehova yashakaga ko twagira mbere hose, igihe yaremaga abakurambere bacu ba mbere.
Mu by’ukuri, ushobora gusogongera kuri iyo mimerere ya paradizo iri mu basenga Yehova. Ababwira amagambo agira ati “ni jyewe Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Yehova ni Umubyeyi ugira neza, utwigisha uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kubaho, twebwe abana be. Ubuyobozi aha abantu ntibubavutsa ibintu mu buryo butari ngombwa, ahubwo bubabera uburinzi bwuje urukundo. Kubukurikiza bizatuviramo umudendezo n’ibyishimo nyakuri, nk’uko byanditswe ngo “nuko rero Umwami [“Yehova,” NW ] ni we Mwuka: kandi aho Umwuka w’Umwami [“Yehova,” NW ] [u]ri, ni ho haba umudendezo” (2 Abakorinto 3:17). Binyuriye mu gukurikiza ubuyobozi butangwa muri Bibiliya, abemera ubutegetsi bwe ubu bafite amahoro yo mu mutima, ari na yo igihe kimwe azaba mu bantu bo ku isi hose.—Abafilipi 4:7.
Mbega ukuntu Yehova ari Umubyeyi ugira neza! Mbese, urifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’Uwo dukesha ibintu byose bitangaje byaremwe? Abantu babyifuza, bazabona inyungu zitabarika uhereye ubu. Kandi mu gihe kizaza, bazagire imigisha y’iteka.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Izina ry’Imana ryanditswe muri za nyuguti enye z’Igiheburayo, rishobora kuboneka ku nkuta z’insengero nyinshi za kera