Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Ugushikama kwa Yobu Kwaragororewe
YOBU yari umuntu ugira impuhwe, umurengezi w’abapfakazi, imfubyi n’imbabare (Yobu 29:12-17; 31:16-21). Hanyuma, mu buryo butunguranye, yagwiririwe n’amakuba akomeye, atakaza umutungo we, abana be, n’ubuzima bwe burazahara. Ikibabaje ariko, ni uko uwo mugabo w’umunyangeso nziza wari warabaye inkingi ishyigikira abakandamizwa, yabonye ubufasha buke mu gihe yari abukeneye. Ndetse n’umugore we bwite yaramubwiye ati “ihakane Imana, wipfire!” N’ “incuti” ze, ari zo Elifazi, Biludadi na Zofari, ntizigeze zimuhumuriza. Ahubwo zumvikanishaga ko Yobu yari yarakoze icyaha, kandi akaba ari yo mpamvu yari akwiriye kubabara.—Yobu 2:9; 4:7, 8; 8:5, 6; 11:13-15.
N’ubwo Yobu yagezweho n’imibabaro myinshi, yakomeje kuba uwizerwa. Kubera iyo mpamvu, amaherezo Yehova yamugiriye impuhwe maze amuha umugisha. Inkuru ivuga ibihereranye n’ukuntu yabigenje, iha abagaragu b’Imana bose bakomeza gushikama icyizere cy’uko amaherezo na bo bazagororerwa.
Gukurwaho Umugayo no Gusubiza Ibintu mu Buryo
Mbere na mbere, Yehova yacyashye Elifazi, Biludadi na Zofari. Mu kuvugana na Elifazi, uko bigaragara akaba ari we wari mukuru, yaramubwiye ati “uburakari bwanjye burakubyukiye, wowe na bagenzi bawe babiri; kuko mutavuze ibyanjye bitunganye, nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje. Nuko rero, mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi; maze musange umugaragu wanjye Yobu, mwitambirire igitambo cyoswa; kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira” (Yobu 42:7, 8). Tekereza ku cyo ibyo byashakaga kuvuga!
Yehova yasabye Elifazi, Biludadi na Zofari gutanga igitambo gitubutse, wenda kugira ngo abumvishe uburemere bw’icyaha cyabo. Koko rero, baba barabikoze babyitumye cyangwa batabyitumye, bari batutse Imana binyuriye mu kuvuga ko ‘itiringira abagaragu bayo,’ kandi ko kuba Yobu yari uwizerwa cyangwa atari we, mu by’ukuri nta cyo byari biyibwiye. Ndetse Elifazi we yavuze ko mu maso y’Imana, Yobu yarushwaga agaciro n’ikinyugunyugu (Yobu 4:18, 19; 22:2, 3)! Ntibitangaje rero kuba Yehova yaravuze ati ‘ntimwavuze ibyanjye bitunganye’!
Ariko si ibyo gusa. Nanone kandi, Elifazi, Biludadi na Zofari, bacumuye kuri Yobu ubwe binyuriye mu kumubwira ko ari we wikururiye ibibazo bye. Ibirego byabo bidafite ishingiro no kubura mu buryo budasubirwaho kwishyira mu mwanya w’abandi, byatumye Yobu agira agahinda gasaze kandi ariheba, bituma ataka agira ati “muzahereza he mubabaza umutima wanjye, mukamvunaguza amagambo yanyu?” (Yobu 10:1; 19:2). Tekereza ukuntu mu maso h’abo bantu batatu harangwaga n’ipfunwe kubera ko noneho bagombaga gusanga Yobu bajyanye ibitambo by’ibyaha byabo!
Ariko kandi, Yobu ntiyagombaga kubishima hejuru kubera ko bacishijwe bugufi. Koko rero, Yehova yamusabye ko yasengera abamuregaga. Yobu yabigenje nk’uko yari yigishijwe, kandi ibyo byatumye ahabwa umugisha. Mbere na mbere, Yehova yamukijije indwara ye yari iteye ubwoba. Hanyuma, abavandimwe na bashiki ba Yobu n’abahoze ari incuti ze baje kumuhumuriza, “[kandi] umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu.”a Byongeye kandi, Yobu “[yaje ku]gira intama ibihumbi cumi na bine, n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri, n’indogobe z’ingore igihumbi.”b Kandi uko bigaragara, Yobu n’umugore we bariyunze. Nyuma y’igihe runaka, Yobu yahawe umugisha abyara abahungu barindwi n’abakobwa batatu, kandi ararama abona abana be n’abuzukuru be n’ubuvivi.—Yobu 42:10-17.
Isomo Kuri Twe
Yobu yatanze urugero ruhebuje ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe. Yari “umukiranutsi utunganye,” umuntu Yehova yise “umugaragu wanjye” abigiranye ishema (Yobu 1:8; 42:7, 8). Ariko kandi, ibyo ntibishaka kuvuga ko Yobu yari atunganye. Igihe kimwe ubwo yari mu bigeragezo, yemeje yibeshya ko Imana ari yo yamutezaga amakuba. Ndetse yananenze uburyo Imana ihihibikanira ibirebana n’abantu (Yobu 27:2; 30:20, 21). Kandi yihaye gukiranuka kurusha Imana (Yobu 32:2). Ariko Yobu yanze gutera Umuremyi umugongo, maze yemera igihano giturutse ku Mana abigiranye ukwicisha bugufi. Yiyemereye agira ati ‘navuze icyo ntazi. Ni cyo kinteye kwizinukwa, nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.’—Yobu 42:3, 6.
Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, natwe dushobora gutekereza, kuvuga cyangwa gukora mu buryo budakwiriye. (Gereranya n’Umubwiriza 7:7.) Ariko kandi, niba urukundo dukunda Imana rwimbitse, ntituzayigomekaho, cyangwa ngo turakazwe n’uko ireka tukagerwaho n’ingorane. Ahubwo, tuzakomeza gushikama, maze muri ubwo buryo, amaherezo tuzabone imigisha myinshi. Umwanditsi wa Zaburi yerekeje kuri Yehova agira ati “ku ndahemuka uziyerekana nk’indahemuka.”—Zaburi 18:25, NW.
Mbere y’uko Yobu yongera gusubizwa amagara mazima, Yehova yamusabye ko asengera abari bamucumuyeho. Mbega urugero ruhebuje kuri twe! Yehova adusaba ko tubanza kubabarira abaducumuraho mbere y’uko ibyaha byacu bishobora kubabarirwa (Matayo 6:12; Abefeso 4:32). Niba tudashaka kubabarira abandi mu gihe hari impamvu zumvikana zo kubigenza dutyo, mbese, dushobora mu buryo bukwiriye kwitega ko Yehova atugirira imbabazi?—Matayo 18:21-35.
Rimwe na rimwe, twese duhangana n’ibigeragezo (2 Timoteyo 3:12). Nyamara kandi, kimwe na Yobu dushobora gukomeza gushikama. Mu kubigenza dutyo, tuzabona ingororano itubutse. Yakobo yaranditse ati “mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira, kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.”—Yakobo 5:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ntidushobora kumenya agaciro k’ “igice cy’ifeza” (mu Giheburayo qesi·tahʹ). Ariko kandi, mu gihe cya Yakobo, “ibice by’ifeza ijana” byaguraga igice kinini cy’isambu (Yosuwa 24:32). Ku bw’ibyo rero, “igice cy’ifeza” cyatanzwe na buri mushyitsi, gishobora kuba cyari impano itanganywe umutima ukunze.
b Uko bigaragara, igitsina cy’indogobe cyavuzwe bitewe n’agaciro kazo ko kuba ari zo zibyara.