ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/5 pp. 21-23
  • Tugere Abantu ku Mutima—Dukoresheje Ubuhanga bwo Kubemeza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugere Abantu ku Mutima—Dukoresheje Ubuhanga bwo Kubemeza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dukoreshe Ubuhanga bwo Kwemeza Abantu mu Murimo
  • Guhangana n’Ibyiyumvo
  • Uko Wakwemeza Abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Gera ku Mutima w’Umwigishwa Wawe wa Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/5 pp. 21-23

Tugere Abantu ku Mutima—Dukoresheje Ubuhanga bwo Kubemeza

ABANTU benshi bakemanga ijambo “kwemeza.” Rishobora gutuma umuntu atekereza ku mucuruzi w’umunyamururumba, cyangwa ku itangazo ryo gushuka umuguzi cyangwa se ryo kumurehereza ku kintu. Ndetse no muri Bibiliya, igitekerezo cyo kwemeza umuntu ikintu, rimwe na rimwe cyumvikana mu buryo bubi, kigasobanura koshya, cyangwa kuyobya. Urugero, intumwa Pawulo wari Umukristo, yandikiye Abagalatiya agira ati “mbese, ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri? Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara” (Abagalatiya 5:7, 8). Nanone kandi, Pawulo yahaye Abakolosayi umuburo wo kwirinda kugira ngo hatagira uwo ari we wese “ubashukisha amagambo yoshya” (Abakolosayi 2:4). Bene ubwo buryo bwo koshya umuntu umwumvisha ibintu, bugendera ku bitekerezo by’ubucakura, bishingiye ku binyoma.

Ariko kandi, mu rwandiko rwa kabiri intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo, yakoresheje igitekerezo cyo kwemeza umuntu ikintu, igikoresha mu bundi buryo. Yanditse igira iti “ugume mu byo wize, ukabyizezwa [“ukemezwa kubyizera,” NW ] kuko uzi uwakwigishije” (2 Timoteyo 3:14). Igihe Timoteyo ‘yemezwaga kwizera’ (NW ) ntiyareshywaga na nyina na nyirakuru, ari na bo yamenyeyeho ukuri kw’Ibyanditswe.​—2 Timoteyo 1:5.a

Igihe Pawulo yari afungishijwe ijisho i Roma, yabwirije abantu benshi mu buryo bunonosoye, “abemeza ibya Yesu, abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba” (Ibyakozwe 28:23). Mbese, Pawulo yari arimo ashuka abari bamuteze amatwi? Ashwi da! Uko bigaragara rero, buri gihe kwemeza umuntu ikintu ntibiba ari bibi.

Iyo ijambo ry’ifatizo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwemeza” rikoreshejwe mu ruhande rwiza, riba risobanura kumvisha, gutuma umuntu ahindura ibitekerezo binyuriye mu kumuha impamvu zumvikana kandi zihuje n’ubwenge. Bityo rero, umwigisha ashobora gushingira ku rufatiro rw’Ibyanditswe akoresheje uburyo bwo kwemeza, agacengeza mu bandi imyizerere y’ukuri kwa Bibiliya (2 Timoteyo 2:15). Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyarangaga umurimo wa Pawulo. Ndetse na Demetiriyo wari umucuzi w’ifeza, akaba yarabonaga ko inyigisho za Gikristo ari ikinyoma, yarivugiye ati ‘si mu Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo . . . [“yemeje,” NW ] abantu benshi, arabahindura ati “Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.” ’​—Ibyakozwe 19:26.

Dukoreshe Ubuhanga bwo Kwemeza Abantu mu Murimo

Yesu Kristo yategetse abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:19, 20). Mu bihugu bisaga 230, Abahamya ba Yehova barimo barumvira iryo tegeko. Mu mwaka wabo w’umurimo wa 1997, buri kwezi bayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigera kuri 4.552.589 ku isi hose, ukoze mwayeni.

Niba ufite igikundiro cyo kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, ushobora kwitega kuzahura n’ibibazo by’ingorabahizi, bizagusaba gukoresha ubuhanga bwo kwemeza abantu. Urugero, tuvuge ko mu gihe cyo kuyobora icyigisho cyawe ubutaha haba havutse ikibazo kirebana n’Ubutatu. Byagenda bite niba uzi ko umwigishwa wawe yemera iyo nyigisho? Ushobora kumuha igitabo kivuga ibihereranye n’iyo ngingo. Igihe azaba amaze kugisoma, ushobora kuzasanga cyaramwemeje ko Imana na Yesu atari bamwe. Ariko se, niba agifite ibibazo runaka, wabigenza ute?

Mutege amatwi witonze. Ibyo bizatuma umenya neza ibyo umwigishwa wawe asanzwe yizera ku bihereranye n’ingingo yatanzwe. Urugero, niba umwigishwa wawe avuze ati “jyewe nemera Ubutatu,” hari ubwo wahita utangiza ikiganiro gishingiye ku Byanditswe kigaragaza ko iyo nyigisho ari ikinyoma. Nyamara kandi, hariho imyizerere inyuranye ku birebana n’Ubutatu. Umwigishwa wawe ashobora kuba yemera ibintu bitandukanye rwose n’ibyo wasobanura uvuga ko ari yo nyigisho y’Ubutatu. Ibintu nk’ibyo bishobora kuvugwa no ku yindi myizerere, urugero nk’imyizerere ivuga ko nyuma y’urupfu ubugingo buhinduka ikindi kintu cyangwa undi muntu, imyizerere ihereranye no kudapfa k’ubugingo, n’ihereranye n’agakiza. Bityo rero, tega amatwi witonze mbere yo kuvuga. Ntugapfe gukekeranya ku byerekeranye n’imyizerere y’umwigishwa.​—Imigani 18:13.

Baza ibibazo. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kumubaza uti ‘mbese, mbere hose wahoze wemera Ubutatu? Mbese, wigeze usuzuma mu buryo bunonosoye icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo? Mbese, iyo Imana iza kuba ari kimwe mu bice bigize ubutatu, Ijambo ryayo Bibiliya ntiriba ribitubwira mu buryo bwumvikana kandi butaziguye?’ Mu gihe wigisha umwigishwa, ujye unyuzamo uhagarare, umubaze utubazo nk’utu dukurikira: ‘mbese kuri wowe, urumva ibyo tumaze gusuzuma kugeza ubu hari icyo bivuze?’ ‘Mbese, ibi bisobanuro urabyemera?’ Mu gihe ukoresha utubazo ubigiranye ubuhanga, uba utuma umwigishwa na we agira uruhare muri porogaramu yo kwiga. Ntagomba kuba uwo kujya agutega amatwi gusa mu gihe usobanura ingingo runaka.

Koresha ibitekerezo bihamye. Urugero, mu gihe muganira ku nyigisho y’Ubutatu, ushobora kubwira umwigishwa wawe uti ‘igihe Yesu yabatizwaga, ijwi ryaturutse mu ijuru rivuga riti “ni wowe Mwana wanjye nkunda.” None se mu by’ukuri, iyo Imana iza kuba iri ku isi, ikaba yari irimo ibatizwa, mbese yari kwirirwa yohereza ijwi ryayo mu ijuru maze ikarigarura, kugira ngo ayo magambo akunde yumvikane ku isi? Mbese, ibyo ntibyari kuba ari ukurindagiza abantu? Mbese, Imana “itabasha kubeshya” yari gukora ibyo bintu by’amacenga?’​—Luka 3:21, 22; Tito 1:1, 2.

Ibitekerezo bihamye bitanganywe ubuhanga, akenshi bigira ingaruka nziza cyane. Reka turebe urugero rw’umugore turi bwite Barbara. Mu mibereho ye yose, yizeraga ko Yesu ari Imana akaba n’umwe mu bagize ubutatu, hakubiyemo n’umwuka wera. Hanyuma ariko, umwe mu Bahamya ba Yehova yamubwiye ko Imana na Yesu ari abantu babiri batandukanye, kandi amwereka n’imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira ibyo amubwiye.b Barbara ntiyashoboraga guhakanya Bibiliya. Ubwo kandi ni nako yumvaga ashobewe. N’imbeshyerwe kandi, yikundiraga inyigisho y’Ubutatu.

Uwo Muhamya yaganiriye na Barbara abigiranye ukwihangana. Yaramubajije ati “uramutse ushaka kunyigisha ko abantu babiri bangana, ni iyihe sano y’abagize umuryango watangaho urugero kugira ngo ubinyumvishe?” Yatekereje akanya, hanyuma arasubiza ati “nakwifashisha urugero rw’abavandimwe babiri.” Uwo Muhamya aramusubiza ati “ni byo rwose. Ndetse wenda ukanifashisha urugero rw’impanga ebyiri zisa. Ariko se, igihe Yesu yatwigishaga ko tugomba gufata Imana nka Data, naho we ubwe tukamufata nk’Umwana wayo, ni iki yashakaga kuvuga?” Barbara yamusubije amukanuriye amaso agira ati “ndabyumva. Yari arimo asobanura ko umwe ari mukuru kandi afite ubutware bukomeye kurusha undi.”

Uwo Muhamya arasubiza ati “ni byo, kandi kubera ko n’Abayahudi bari bateze amatwi Yesu babaga mu muryango uyoborwa n’abagabo gusa, na bo bashoboraga mu buryo bwihariye kubyumva batyo.” Mu gutsindagiriza ya ngingo ye, uwo Muhamya yashoje agira ati “niba tugeze kuri urwo rugero rukwiriye rwo kwigisha imimerere y’abantu bangana—ari yo y’abavandimwe cyangwa y’impanga ebyiri zisa—birumvikana ko Yesu, ari we Mwigisha Mukuru, na we yashoboraga kubikora. Nyamara kandi, yakoresheje amagambo ngo ‘data’ n’ ‘umwana,’ asobanura imishyikirano iri hagati ye ubwe n’Imana.”

Amaherezo, Barbara yasobanukiwe iyo ngingo kandi arayemera. Yari yakozwe ku mutima binyuriye ku buhanga bwo kwemeza.

Guhangana n’Ibyiyumvo

Imyizerere ya kidini yashinze imizi mu buryo bukomeye, akenshi iba ikubiyemo n’uruhande rushingiye ku byiyumvo. Reka turebe ibyabaye kuri Edna, Umugatolika wari ufite ishyaka. Abuzukuru be b’ingimbi bamuhaye igihamya cyumvikana neza gishingiye ku Byanditswe, kigaragaza ko Imana na Yesu atari umuntu umwe. Edna yasobanukiwe ibyo yumvise. Nyamara kandi, yavuganye ubugwaneza ariko akomeje, agira ati “nemera Ubutatu butagatifu.”

Wenda waba waragezweho n’ibintu nk’ibyo. Abantu benshi bafata inyigisho z’amadini yabo nk’aho ari zimwe mu bintu by’ingenzi biranga kamere zabo. Kugira ngo umuntu yemeze bene abo bigishwa ba Bibiliya, haba hakenewe ibirenze ibyo gutanga ibitekerezo bisa n’aho byisukiranya bidaturutse mu byiyumvo by’umuntu, cyangwa se gutanga uruhererekane rw’imirongo y’Ibyanditswe, yo kugaragaza ko igitekerezo cy’umuntu runaka gikocamye. Bene iyo mimerere ishobora gukemuka, mu gihe umuntu yaba akoresheje ubuhanga bwo kwemeza, agakoresha n’impuhwe, ntagire icyo abogamiraho. (Gereranya n’Abaroma 12:15; Abakolosayi 3:12.) Birumvikana ko umwigisha ugira ingaruka nziza yagombye kuba afite ukwemera gukomeye. Urugero, Pawulo yakoresheje amagambo nk’aya ngo “menye neza,” n’aya ngo “ndabizi, kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu” (Abaroma 8:38; 14:14). Ariko kandi, mu gihe tuvuga ibyo twemera, ntitugomba kwiha gukoresha imvugo y’ihanjagari, igaragaza ko twiyiziho gukiranuka, nta n’ubwo tugomba kuvugira ku bandi cyangwa kubapfobya mu gihe dutangaza ukuri kwa Bibiliya. Nta gushidikanya ko tutifuza kuba twashotora umwigishwa cyangwa kuba twamwandagaza.​—Imigani 12:18.

Kubaha imyizerere y’umwigishwa no kuzirikana ko afite uburenganzira bwo kubigira, bigira ingaruka nziza cyane. Icy’ingenzi ni ukwicisha bugufi. Umwigisha woroheje mu mutima, muri kamere ye ntiyumva ko aruta umwigishwa we (Luka 18:9-14; Abafilipi 2:3, 4). Kwemeza umuntu mu buryo burangwa no kubaha Imana, bikubiyemo umuco wo kwicisha bugufi, utuma mu by’ukuri avuga ati ‘Yehova yamfashije kubona ibi ngibi abigiranye imbabazi. Reka nanjye mbikugezeho.’

Pawulo yandikiye bagenzi be b’Abakristo b’i Korinto agira ati “intwaro z’intambara yacu [si] iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi, dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomōrere Kristo” (2 Abakorinto 10:4, 5). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova barimo barakoresha Ijambo ry’Imana bagahigika inyigisho z’ikinyoma zashinze imizi, kimwe n’imigenzo n’imico yinjiye mu bantu mu buryo bwimbitse, idashimisha Imana (1 Abakorinto 6:9-11). Mu kubigenza batyo, Abahamya bibuka ko na bo Yehova yagiye abihanganira mu buryo bwuje urukundo. Mbega ukuntu bashimishwa no kuba bafite Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, kandi bakaba bakoresha icyo gikoresho gikomeye kugira ngo barandure inyigisho z’ibinyoma, kandi bagere abantu ku mutima bakoresheje ubuhanga bwo kubemeza!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba muri Yohana 14:28; Abafilipi 2:5, 6; Abakolosayi 1:13-15. Niba ukeneye ibisobanuro birenzeho, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, kanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Unike na Loyisi​—Abarezi b’Intangarugero,” iri ku ipaji ya 7-9 yo muri uyu Munara w’Umurinzi.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

Uko wagera umwigishwa wawe ku mutima

◻ Senga Yehova umusaba ubuyobozi bwo kugera umwigishwa wa Bibiliya ku mutima.​—Nehemiya 2:4, 5; Yesaya 50:4.

◻ Shishoza umenye ibyo umwigishwa yizera, n’impamvu ashobora kuba areshywa n’imyizerere y’ibinyoma.​—Ibyakozwe 17:22, 23.

◻ Mugezeho ibitekerezo bihuje n’ubwenge kandi bishingiye ku Byanditswe, ubigiranye ubugwaneza no kwihangana, ari nako mukomeza gushyikirana mu mwuka w’ubwumvikane.​—Ibyakozwe 17:24-34.

◻ Niba bishoboka, koresha ingero zigira ingaruka nziza kugira ngo ushimangire ukuri kwa Bibiliya.​—Mariko 4:33, 34.

◻ Ereka umwigishwa inyungu zibonerwa mu kwemera ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya.​—1 Timoteyo 2:3, 4; 2 Timoteyo 3:14, 15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze