ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/9 pp. 19-21
  • Reba Neza ko Ushyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Reba Neza ko Ushyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni Iki Cyagombye Kuza mu Mwanya wa Mbere?
  • Mubanze Mushake Ubwami bw’Imana
  • Uko Bamwe Bashyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere Muri Iki Gihe
  • Teganya Mbere y’Igihe!
  • Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki twagombye kujya mu materaniro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Guterana Amateraniro—Ni Inshingano Ikomeye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Kujya mu materaniro buri gihe bigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/9 pp. 19-21

Reba Neza ko Ushyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere!

Uyu mugoroba hari amateraniro, ariko hari ibyo utarakora. Ni iki uri bushyire mu mwanya wa mbere?

URI umugabo kandi ufite abana. Mu gihe umunsi w’akazi wakubereye muremure kandi wakuruhije ugiye kurangira, ibitekerezo byawe bigize bitya byerekera ku materaniro y’itorero yateganyijwe kuba nimugoroba. Uramutse uhise utaha, ni bwo waza kubona igihe cyo kwiyuhagira, kwambara, no kugira icyo utamira vuba mbere y’uko ujya mu materaniro. Mu buryo butunguranye, umukoresha wawe araje maze agusaba gukora amasaha y’ikirenga. Agusezeranyije kuzaguhemba umushahara utubutse. Kandi ayo mafaranga urayakeneye.

Tuvuge se ko uri umugore ukaba n’umubyeyi. Mu gihe urimo utegura ibyo kurya bya nimugoroba, ubonye ikirundo cy’imyenda idateye ipasi, kandi imwe muri yo izakenerwa ejo. Uribajije uti ‘ninjya mu materaniro yo kuri uyu mugoroba, ni ryari nzabona igihe cyo gutera ipasi?’ Kubera ko uherutse kubona akazi k’igihe cyose, urimo urabona ukuntu bigoye kwita ku nshingano zo mu rugo ari nako ukorera amafaranga.

Cyangwa se uri umunyeshuri. Ku meza wigiraho yo mu cyumba cyawe, huzuye ibintu byinshi wahaweho umukoro w’imuhira. Ibyinshi ubimaranye igihe, ariko wagiye ubibika ngo uzabe ubikora ubutaha, none ubu ufite inshingano nyinshi ugomba gusohoreza icyarimwe. Urumva ushaka gusaba ababyeyi bawe uruhushya rwo kutajya mu materaniro, kugira ngo usigare imuhira urangize uwo mukoro.

Ni iki washyira mu mwanya wa mbere: mbese, ni ugukora amasaha y’ikirenga, gutera ipasi, umukoro wo ku ishuri cyangwa amateraniro y’itorero? Mu buryo bw’umwuka, gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere bisobanura iki? Yehova we abibona ate?

Ni Iki Cyagombye Kuza mu Mwanya wa Mbere?

Nyuma gato y’aho Abisirayeli baherewe Amategeko Icumi, hari umuntu wafashwe atoragura udukwi ku munsi w’Isabato. Ibyo bintu byari bibuzanyijwe rwose mu Mategeko (Kubara 15:32-34; Gutegeka 5:12-15). Ni gute wari kuruca? Mbese, wari kuvuganira uwo muntu, uvuga ko n’ubundi atabikoreraga kugira imibereho yo kwinezeza, ahubwo ko yashakaga guha umuryango we ibyo wari ukeneye? Mbese, wari kuvuga ko hari kuzabaho ibindi bihe byinshi mu mwaka byo kuziririza Isabato, kandi ko kuba uwo mugabo ataziririje Isabato imwe gusa, wenda bitewe n’uko atashoboye guteganya ibintu mbere y’igihe, bishobora kubabarirwa mu buryo bworoshye?

Yehova we, yabonaga ko ibyo bintu bikomeye cyane. Bibiliya igira iti “Uwiteka abwira Mose ati ‘uwo muntu ntabure kwicwa’ ” (Kubara 15:35). Kuki Yehova yagize ibyiyumvo bikaze bityo ku bihereranye n’ibyo uwo muntu yari yakoze?

Ubwo bwoko bwari bufite iminsi itandatu yose yo gutoragura inkwi, no kwita ku byo bwari bukeneye mu bihereranye n’ibyo kurya, imyambaro n’aho kuba. Umunsi wa karindwi wagombaga guharirwa ibyo bwabaga bukeneye mu buryo bw’umwuka. N’ubwo gutoragura inkwi bitari bibi, kuzitoragura mu gihe cyagombaga guharirwa gusenga Yehova byari bibi. N’ubwo Abakristo batagengwa n’Amategeko ya Mose, mbese, ibyo bintu byabaye ntibiduha isomo mu bihereranye no kugena mu buryo bukwiriye ibintu bigomba gukorwa mbere y’ibindi muri iki gihe?​—⁠Abafilipi 1:10.

Nyuma yo kumara imyaka 40 mu butayu, Abisirayeli bari biteguye kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Hari bamwe bari barambiwe kurya manu bahabwaga n’Imana mu butayu, kandi nta gushidikanya ko bari bategerezanyije amatsiko ihinduka mu bihereranye n’imirire. Kugira ngo Yehova abafashe kuzakomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye mu gihe bari kuba binjiye mu gihugu “cy’amata n’ubuki,” yabibukije ko “umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.”​—⁠Kuva 3:8; Gutegeka 8:3.

Abisirayeli bagombaga gukorana umwete kugira ngo babone ayo ‘mata n’ubuki.’ Hari ingabo bagombaga gutsinda, bakubaka amazu, bagahinga n’imirima. N’ubwo byari bimeze bityo, Yehova yategetse ubwo bwoko kujya bugena igihe cyo gutekereza ku bintu by’umwuka buri munsi. Bagombaga no kujya bafata igihe cyo kwigisha abana babo inzira z’Imana. Yehova yarababwiye ati “[amategeko yanjye] mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira, n’uko muryamye, n’uko mubyutse.”​—⁠Gutegeka 11:19.

Incuro eshatu mu mwaka, buri Mwisirayeli n’uwahindukiriye idini rya Kiyahudi wese w’igitsinagabo wabaga ari mu gihugu, bategekwaga kuboneka imbere ya Yehova. Kubera ko abatware b’imiryango benshi babonaga ko abagize umuryango bose bashoboraga kungukirwa mu buryo bw’umwuka n’ibihe nk’ibyo, bakoraga gahunda zo kugira ngo bajyane n’abagore babo n’abana babo. Ariko se, ni nde wari kujya abasigarira ku ngo no ku mirima yabo kugira ngo bitibasirwa n’umwanzi, mu gihe abagize umuryango bari kuba bagiye. Yehova yarabasezeranyije ati “nta wuzifuza igihugu cyawe, n’ujya ujya kuboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye” (Kuva 34:24). Byasabaga ukwizera kugira ngo Abisirayeli bemere ko nibashyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, batari kuzagira icyo bahomba mu buryo bw’umubiri. Mbese Yehova yasohoje ibyo yavuze? Yarabisohoje rwose!

Mubanze Mushake Ubwami bw’Imana

Yesu yigishije abigishwa be gushyira inyungu z’iby’umwuka imbere y’ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yagiriye abari bamuteze amatwi inama agira ati “ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’, cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’, cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ . . . mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo [bintu by’umubiri bya ngombwa] byose muzabyongerwa” (Matayo 6:31, 33). Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu, Abakristo bari bamaze igihe gito babatijwe, bakurikije iyo nama. Harimo benshi b’Abayahudi, cyangwa abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi, bari baragiye i Yerusalemu kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Mu gihe bari bakiriyo, habayeho ikintu batari biteze. Bumvise ubutumwa bwiza ku bihereranye na Yesu Kristo kandi barabwemera. Kubera ko bifuzaga cyane kumenya ibintu byinshi kurushaho ku bihereranye n’ukwizera kwabo gushya, bagumye i Yerusalemu. Ubutunzi bwabo bwaragabanutse, ariko ibintu by’umubiri byari byarahawe umwanya wa kabiri. Bari biboneye Mesiya! Abavandimwe babo b’Abakristo babahaga ku bintu by’umubiri bari batunze, kugira ngo bose bashobore gukomeza ‘gushishikarira ibyo intumwa zigishaga, . . . no gusenga.’​—⁠Ibyakozwe 2:42.

Byageze aho, Abakristo bamwe na bamwe batangira gukerensa akamaro ko kwifatanya mu materaniro buri gihe (Abaheburayo 10:23-​25). Wenda batangiye gukunda ubutunzi, bityo birengagiza ibintu by’umwuka, bagerageza gushaka imibereho myiza y’iby’ubukungu kuri bo ubwabo no ku miryango yabo. Intumwa Pawulo imaze kugira abavandimwe bayo inama yo kutareka amateraniro, yanditse igira iti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite; kuko ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.’ ”​—⁠Abaheburayo 13:5.

Inama ya Pawulo yaje kugaragara ko yaziye igihe rwose. Hashize imyaka igera hafi kuri itanu Pawulo yanditse urwandiko rwe rw’Abaheburayo, ingabo z’Abaroma ziyobowe na Cestius Gallus zagose Yerusalemu. Abakristo bizerwa bibutse umuburo wa Yesu ugira uti “nimubona [ibyo] . . . n’uzaba ari hejuru y’inzu, ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo: n’uzaba ari mu murima, ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we” (Mariko 13:14-​16). Bari bazi ko kurokorwa kwabo kutari gushingiye ku kuba bafite akazi keza, cyangwa ku gaciro k’ibintu by’umubiri batunze, ahubwo ko kwari gushingiye ku kumvira amabwiriza ya Yesu. Abitabiriye inama ya Pawulo, maze bagashyira inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere, nta gushidikanya ko guta amazu yabo, akazi, imyambaro, hamwe n’ibindi bintu by’agaciro bari batunze maze bagahungira mu misozi, byaboroheye kurusha undi muntu wese utari warivanyemo ibyo gukunda amafaranga.

Uko Bamwe Bashyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere Muri Iki Gihe

Abakristo bizerwa muri iki gihe bishimira kwifatanya n’abavandimwe babo buri gihe, kandi hari benshi bagira ibyo bigomwa kugira ngo baterane amateraniro. Mu turere tumwe na tumwe, akazi kaboneka ni ako gukora abantu bakuranwa konyine. Umuvandimwe umwe yabwiye bagenzi be bakorana ko azajya abasigariraho ku wa Gatandatu nijoro, icyo kikaba ari igihe abantu benshi bo mu karere ke bikundira kuruhukamo, niba na bo bazajya bamusigariraho mu majoro azajya aba afitemo amateraniro. Abandi bavandimwe bakora akazi bakuranwa n’abandi, bajya mu materaniro y’itorero ribegereye iyo akazi kababujije guteranira mu ryabo. Muri ubwo buryo, urebye nta na rimwe basiba amateraniro. Umuntu wo muri Kanada wari umaze igihe gito ashimishijwe, yasobanukiwe mu buryo bwihuse akamaro k’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe n’Iteraniro ry’Umurimo, ariko kandi, gahunda y’akazi ke yamubuzaga guterana. Ku bw’ibyo, yashatse mugenzi we bakorana akajya amuhemba ngo ajye amukorera mu cyimbo cye, kugira ngo abone umwanya wo guterana ayo materaniro y’ingenzi.

Abantu benshi bafite indwara zababayeho akarande, ntibakunda gucikanwa n’amateraniro. Iyo badashobora kugera ku Nzu y’Ubwami, bakurikiranira porogaramu imuhira hakoreshejwe uburyo bwo guhuza imiyoboro ya telefone cyangwa gufata amajwi kuri kaseti. Bagaragaza ugushimira gukwiriye gushimwa ku bihereranye n’ibyo Yehova atanga byo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” we (Matayo 24:45)! Abakristo baguma hafi y’ababyeyi babo bageze mu za bukuru kugira ngo babiteho, mu by’ukuri barishima iyo hagize umuvandimwe cyangwa mushiki wacu witangira gusigara kuri abo babyeyi, kugira ngo abo basanzwe babitaho bajye mu materaniro.

Teganya Mbere y’Igihe!

Ababyeyi bazi ko na bo ubwabo bafite ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umwuka, bafasha abana babo gufatana uburemere amateraniro. Ubusanzwe, baba biteze ko abana babo bakora umukoro wabo bakiwubona, aho kureka ngo imikoro yirundanye. Ku mugoroba uteganyijweho amateraniro, abana bakora umukoro wabo bakigera imuhira bavuye ku ishuri. Kwirangaza hamwe n’ibindi bikorwa, ntibyemererwa kubangamira amateraniro y’itorero.

Niba uri umugabo kandi ukaba ufite n’abana, mbese waba ushyira ibyo kujya mu materaniro mu mwanya wa mbere? Niba se uri umugore ukaba n’umubyeyi, mbese ugerageza gushyira kuri gahunda inshingano zawe, kugira ngo usagure igihe cyo guterana amateraniro? Naho se niba uri umusore cyamgwa umwangavu, mbese amateraniro ni yo ushyira imbere, cyangwa umukoro ni wo ushyira imbere?

Amateraniro y’itorero, ni ikintu cyuje urukundo Yehova atugenera. Twagombye gushyiraho imihati yose kugira ngo twifatanye muri iyo gahunda. Nushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere, Yehova azaguhundagazaho imigisha!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze