Mbese, Kuri Wowe Imana Iriho Koko?
IYO ugezweho n’ingorane zibabaje, mbese uhita wiyambaza Imana binyuriye mu isengesho? Niba ari ko ubigenza se, uba wumva urimo ubwira umuntu nyakuri?
Mu kwerekeza kuri Se wo mu ijuru, Yesu Kristo yagize ati “Iyantumye ni iy’ukuri” (Yohana 7:28). Koko rero, Yehova Imana ariho koko, kandi kumusenga ni kimwe no kwiyambaza umuntu w’incuti y’inkoramutima, uyisaba ubufasha cyangwa inama. Birumvikana ko kugira ngo Imana itwumve, amasengesho yacu agomba kuba yujuje ibyo Ibyanditswe bivuga ko isengesho ryemewe rigomba kuba ryujuje. Urugero, tugomba kwegera ‘Uwumva ibyo asabwa’ twicishije bugufi binyuriye ku Mwana we Yesu Kristo.—Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; 138:6; Yohana 14:6.
Hari bamwe bashobora kumva ko bitewe n’uko Imana itaboneka, atari umuntu nyakuri. Kuri bo, Imana ishobora gusa n’aho ari ikintu cyo mu bitekerezo gusa. Ndetse n’Abakristo bamwe na bamwe, bazi ibihereranye n’imico ihebuje y’Imana, rimwe na rimwe bashobora kumva bibakomereye gusobanukirwa neza ukuntu iriho koko. Mbese, ibyo byaba byarakubayeho? Niba byarakubayeho se, ni iki cyagufasha kumva ko Yehova Imana ariho koko?
Iyigishe Ibyanditswe
Mbese, wiyigisha Ibyanditswe Byera buri gihe? Uko uzarushaho kwiyigisha Bibiliya kenshi kandi mu buryo bwimbitse, ni nako uzarushaho kubona ko Yehova Imana ariho koko. Muri ubwo buryo, ukwizera kwawe kuzakomezwa, bityo bitume ‘ureba Itaboneka’ (Abaheburayo 11:6, 27). Ku rundi ruhande, icyigisho cya Bibiliya kiba rimwe na rimwe, cyangwa kigenda gihagarara, ntigishobora kugira ingaruka zigaragara ku kwizera kwawe.
Reka dufate urugero: tekereza muganga agutegetse kujya wisiga umuti runaka incuro ebyiri ku munsi, kugira ngo wivure ubuheri bwakubayeho akarande. Mbese, ubuheri bwawe bwakira uramutse ugiye wisiga uwo muti incuro imwe gusa cyangwa ebyiri mu kwezi? Ibyo ntibishoboka. Mu buryo nk’ubwo, umwanditsi wa Zaburi aduha “amabwiriza” tugomba gukurikiza kugira ngo tugire ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka. Jya usoma Ijambo ry’Imana “bucece ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:1, 2, NW ). Kugira ngo dukomeze kungukirwa, tugomba gukurikiza ayo ‘mabwiriza’—ni ukuvuga gusuzuma Ijambo ry’Imana buri munsi twifashishije ibitabo bya Gikristo.—Yosuwa 1:8.
Mbese, wakwishimira gutuma ibihe byawe byo kwiga birushaho gukomeza ukwizera kwawe? Dore inama: mu gihe umaze gusoma igice kimwe muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau, cyangwa indi Bibiliya ifite amashakiro hagati y’imirongo, toranyamo umurongo ushishikaje, maze ushake imirongo ijyanye na wo yatanzwe mu mashakiro. Ibyo bizatuma icyigisho cyawe gitera imbere, kandi nta gushidikanya, uzatangazwa n’ukuntu ibyo Bibiliya ivuga bigenda bihuza. Hanyuma, ibyo bizatuma urushaho kumva ko Umwanditsi wayo, Yehova Imana, ariho koko.
Nanone kandi, gukoresha amashakiro y’imirongo, bishobora gutuma usobanukirwa neza ubuhanuzi bwa Bibiliya, hamwe n’isohozwa ryabwo. Wenda waba uzi ubuhanuzi bukomeye bwa Bibiliya, urugero nk’ubuvuga iby’irimbuka rya Yerusalemu irimbuwe n’Abanyababuloni. Ariko kandi, muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bwinshi bufitanye isano hagati yabwo, hakabamo n’isohozwa ryabwo. Bumwe muri ubwo buhanuzi ntibuzwi cyane.
Urugero, soma ubuhanuzi buhereranye n’igihano uwari kuzongera kubaka Yeriko yari kuzahabwa, hanyuma usuzume ibihereranye n’isohozwa ryabwo. Muri Yosuwa 6:26 hagira hati “icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati ‘umuntu uzahaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’i Yeriko, avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho, azapfushe imfura ye; n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we.’ ” Bwasohoye hashize imyaka igera kuri 500 nyuma y’aho, kubera ko dusoma mu 1 Abami 16:34 ngo “ku ngoma ya Ahabu Hiyeli w’i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro, apfusha umwana we w’imfura witwaga Abiramu; ashinze ibikingi by’amarembo, apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze, abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.”a Imana nyakuri ni yo yonyine yashoboraga gutanga bene ubwo buhanuzi, kandi ikita ku isohozwa ryabwo.
Mu gihe usoma Bibiliya, ushobora kugira amatsiko ku ngingo runaka. Urugero, ushobora kwibaza imyaka yahise hagati y’ubuhanuzi n’isohozwa ryabwo. Aho gupfa kubaza umuntu gusa, kuki utashyiraho imihati kugira ngo ubyitahurire? Wifashishije imbonerahamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, shakashaka ibisubizo, ushyiraho umwete nk’uwo wagira mu gihe waba ugerageza gusobanukirwa ikarita iranga ahantu hari ubutunzi (Imigani 2:4, 5). Kubona ibisubizo bizagira ingaruka ku kwizera kwawe mu buryo bwimbitse, kandi bizatuma urushaho kumva ko Yehova Imana ariho koko.
Senga Buri Gihe Kandi Ushyizeho Umwete
Ntugahinyure akamaro ko gusenga no kwizera. Abigishwa ba Yesu bamusabye mu buryo butaziguye bagira bati “twongerere kwizera” (Luka 17:5). Niba utumva ko Yehova ariho koko, kuki utamusenga umubwira ibihereranye n’uko ukeneye kurushaho kugira ukwizera? Saba So wo mu ijuru ufite icyizere, ko yagufasha kumva ko ariho koko.
Niba hari ikibazo kikubuza amahwemo, fata igihe cya ngombwa kugira ngo ubwire Incuti yawe yo mu ijuru ibikuri ku mutima byose. Igihe Yesu yari agiye gupfa, yarasenze cyane. N’ubwo yaciriyeho iteka ibikorwa by’abanyamadini byo kuvuga amasengesho y’urudaca bagamije kwibonekeza kuri rubanda, yakesheje ijoro ryose asenga ari wenyine, mbere y’uko atoranya intumwa ze 12 (Mariko 12:38-40; Luka 6:12-16). Nanone kandi, dushobora kuvana isomo kuri Hana waje kuba nyina w’umuhanuzi Samweli. Kubera ko yifuzaga cyane kubyara akana k’agahungu, ‘yakomeje gusenga imbere y’Uwiteka.’—1 Samweli 1:12.
Muri ibyo byose, ni irihe somo ry’ibanze ririmo? Niba wifuza ko amasengesho yawe asubizwa, ugomba gusenga ubikuye ku mutima, ushyizeho umwete, ubudatuza—kandi nyine, ugasenga mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka (Luka 22:44; Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:17; 1 Yohana 5:13-15). Kubigenza utyo, bizatuma wumva ko Imana iriho koko.
Itegereze Ibyaremwe
Kamere y’umunyabugeni ishobora kugaragazwa n’ibihangano bye. Mu buryo nk’ubwo rero, “imico itaboneka” ya Yehova, Umuhanzi akaba n’Umuremyi w’isi n’ijuru, igaragazwa neza n’ibyo yaremye (Abaroma 1:20, NW ). Iyo twitegereje ibyo Yehova yaremye tubigiranye ubwitonzi, turushaho gusobanukirwa kamere ye, kandi ku bw’ibyo, tukarushaho kumva ko ariho koko.
Iyo ucengeye ukitegereza ibintu Imana yaremye, ushobora gutangazwa mu buryo bwimbitse no kwibonera amanyakuri y’imico yayo. Urugero, kumenya ibihereranye n’ubushobozi bw’inyoni bwo kuguruka, bishobora gutuma urushaho gusobanukirwa ubwenge bwa Yehova. Mu gusoma ibihereranye n’isanzure ry’ikirere, ushobora kumenya ko Urujeje rwacu rufite umurambararo urumuri rushobora kugendamo mu gihe cy’imyaka hafi 100.000, ari rumwe gusa mu njeje zibarirwa muri za miriyari ziri mu kirere. Mbese, ibyo ntibikumvisha ko Umuremyi afite ubwenge koko?
Nta gushidikanya, ubwenge bwa Yehova burahari rwose! Ariko se, ibyo bisobanura iki kuri wowe? Mu by’ukuri, ntashobora guteshwa umutwe n’ibibazo uwo ari we wese muri twe amutura mu isengesho. Koko rero, no kugira ubumenyi buke gusa ku bihereranye n’ibyaremwe, bishobora gutuma urushaho kumva ko Yehova ariho koko.
Gendana na Yehova
Mbese, wowe ku giti cyawe ushobora kwiyumvisha ukuntu Yehova ariho koko? Yee, niba umeze nk’umukurambere wizerwa Nowa. Buri gihe yumviraga Yehova cyane, ku buryo byashoboraga kuvugwa ko “Nowa yagendanaga n’Imana” (Itangiriro 6:9). Nowa yabagaho mu buryo bumeze nk’aho Yehova amuri iruhande rwose. Nawe ushobora kwiyumvisha mu rugero nk’urwo ko Imana iriho koko.
Niba ugendana n’Imana, wiringira amasezerano yo mu Byanditswe, kandi ugakora ibihuje na yo. Urugero, wemera amagambo ya Yesu agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo [bintu by’umubiri bikenewe] byose muzabyongerwa” (Matayo 6:25-33). Ni iby’ukuri ko Yehova ashobora kutaguha buri gihe ibyo ukeneye nk’uko wari ubyiteze. Ariko kandi, nusenga maze ukibonera ubufasha bw’Imana, uzumva ko ari umuntu nyakuri, kimwe n’umuntu uwo ari we wese uri iruhande rwawe.
Imishyikirano nk’iyo ya bugufi umuntu agirana na Yehova, igenda ikomera, uko akomeza kugendana n’Imana. Reka dufate urugero rwa Manuela, Umuhamya uvuga ururimi rw’Igihisipaniya wihanganiye ibigeragezo byinshi. Yagize ati “iyo ndi mu makuba cyangwa hakaba hari ibyo nkeneye, nshyira mu bikorwa ihame riboneka mu Migani 18:10. Nirukira Yehova kugira ngo amfashe. Buri gihe yambereye ‘umunara ukomeye.’ ” Ibyo Manuela abivuga nyuma y’imyaka 36 amaze yishingikiriza kuri Yehova kandi abona inkunga ye.
Mbese, ni bwo ugitangira kwiringira Yehova? Ntucike intege niba imishyikirano mufitanye itaramera nk’uko ubyifuza. Buri munsi, ujye ubaho uri umuntu ugendana n’Imana. Uko ugenda wihingamo kugira imibereho irangwa no kuba uwizerwa, ni ko uzarushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova.—Zaburi 25:14; Imigani 3:26, 32.
Ubundi buryo bwo kugendana n’Imana, ni ugushishikarira umurimo wayo. Mu gihe ukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, uba uri umukozi ukorana na Yehova (1 Abakorinto 3:9). Kubimenya bituma wiyumvisha rwose ko Imana iriho koko.
Umwanditsi wa Zaburi atanga iyi nama igira iti “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira, na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). Ntuzigere ureka kwikoreza Imana ibikuremerera cyangwa ibiguhangayikisha ibyo ari byo byose. Buri gihe ujye umushakiraho ubufasha n’ubuyobozi. Niwishingikiriza kuri Yehova Imana mu isengesho, kandi buri gihe ukamwiringira mu buryo bwuzuye, uzumva ufite umutekano, bitewe n’uko uzaba uzi ko atazabura kugufasha. Mbese, uba ufite icyizere iyo ugeza ibiguhangayikishije kuri Yehova? Uzakigira—niba wumva ko Imana iriho koko.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urundi rugero, soma ibihereranye n’ubuhanuzi bwo guhumana kw’igicaniro cya Yerobowamu, buri mu 1 Abami 13:1-3. Hanyuma urebe ukuntu bwasohojwe mu 2 Abami 23:16-18.
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kora uko ushoboye kugira ngo ibihe byawe byo kwiga bikomeza ukwizera kwawe
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Jya ufata igihe cyo gusenga buri gihe, kandi ushyizeho umwete
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Itegereze ukuntu imico y’Imana igaragarira mu byaremwe
[Aho amafoto yavuye]
Akanyoni ko mu bwoko bw’umununi kitwa colibri: U.S. Fish and Wildlife Service, Washington, D.C./Dean Biggins; inyenyeri: Ifoto: Copyright IAC/RGO 1991, Dr. D. Malin et al, Isaac Newton Telescope, Roque de los Muchachos Observatory, La Palma, Canary Islands