ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/05 p. 1
  • Komeza kubwiriza ubutarambirwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza kubwiriza ubutarambirwa
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Dukomeze kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Komeza kubwiriza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • “Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 4/05 p. 1

Komeza kubwiriza ubutarambirwa

1 Turi mu bihe birushya. Ubushyamirane hagati y’abenegihugu, intambara zishingiye ku moko, impanuka kamere hamwe n’ibindi bintu biteye ubwoba, usanga byogeye hose. Muri iki gihe, abantu bakeneye ubutumwa bwiza kurusha ikindi gihe cyose. Nyamara kandi, usanga kutita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka byarakwiriye hose. Mu duce tumwe na tumwe, ntibyoroshye kubona abantu mu ngo zabo, kandi no kubona abadutega amatwi cyangwa se abashaka kwiga Bibiliya biragoye. N’ubwo ari uko bimeze ariko, ni iby’ingenzi ko dukomeza kubwiriza ubutarambirwa ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwimitswe.—Mat 24:14.

2 Urukundo dukunda abantu: Umurimo wo kubwiriza dukora ugaragaza urukundo Yehova akunda abantu. ‘Ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Pet 3:9; Ezek 33:11). Ibyo byatumye atanga itegeko Yesu yaje kuvuga mu magambo agira ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mar 13:10). Imana itumirira abantu kuyigarukira kugira ngo bazarokoke urubanza izasohoreza ku isi ya Satani (Yow 3:1, 2, 5; Zef 2:2, 3). Mbese ntidushimira Yehova kuba yaraduhaye ubwo buryo bwo kurokoka?—1 Tim 1:12, 13.

3 Raporo yo ku isi hose igaragaza ko ukoze mwayeni, mu mwaka w’umurimo wa 2004 hayoborwaga ibyigisho 6.085.387 buri kwezi, naho buri cyumweru hakaba harabatizwaga abigishwa bashya bagera ku 5.000. Bamwe muri abo bantu bashya babatijwe babonetse biturutse ku mugisha Yehova aha imihati idacogora ababwiriza bashyiraho, kugira ngo bageze ubutumwa kuri buri muntu wese uri mu mafasi yabo. Mbega ukuntu ibyo byatumye mu matorero haba ibyishimo! Kandi se mbega ukuntu gukorana n’Imana muri uyu murimo wo kurokora ubuzima ari igikundiro!—1 Kor 3:5, 6, 9.

4 Gusingiza izina ry’Imana: Dukomeza kubwiriza ubutarambirwa kugira ngo dusingirize Yehova mu ruhame kandi tweze izina rye imbere y’abantu bose (Heb 13:15). Satani ayobya “abari mu isi bose” kugira ngo bemere ko Imana idafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabo, kandi ko itita ku mibabaro bahura na yo, cyangwa se ko itanabaho rwose (Ibyah 12:9). Iyo dukora umurimo wo kubwiriza, tuba dushyigikira ukuri ku bihereranye na Data wo mu ijuru uhebuje. Nimucyo dukomeze gusingiza izina rye, ubu n’iteka ryose.—Zab 145:1, 2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze