ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/05 pp. 4-5
  • Jya ushimira Yehova mu iteraniro rinini

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ushimira Yehova mu iteraniro rinini
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Jya utegereza Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Dukurikire Kristo tugaragaza ko turi abantu biyubashye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Igihe cyo gufata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka no kwishima
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Amakoraniro y’intara ni igihe cyo gusenga Yehova twishimye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 4/05 pp. 4-5

Jya ushimira Yehova mu iteraniro rinini

1, 2. Ikoraniro ry’Intara riduha uburyo bwo gukora iki, kandi se ni gute twabigeraho?

1 Amakoraniro y’intara tugira buri mwaka aduha uburyo buhebuje bwo guhesha Yehova ikuzo. Tuba dufite ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi yari afite ubwo yaririmbaga ati “nzagushimira mu iteraniro ryinshi, nzaguhimbariza mu bantu benshi” (Zab 35:18). Ubwo tuzaba turi mu Ikoraniro ry’Intara ryegereje rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana,” ni gute twazagaragaza ko twunze ubumwe mu guhesha Yehova icyubahiro?

2 Imyifatire yacu, ni bumwe mu buryo dushobora kubigaragazamo. Hari abayobozi b’ahantu hari habereye ikoraniro bagize bati “dushingiye ku makoraniro yanyu, twabwiye andi madini yashakaga gukodesha aha hantu kuza kureba uko Abahamya ba Yehova bategura ikoraniro ryabo, n’ukuntu baba bafite gahunda nziza.” Mu buryo nk’ubwo, isura yacu, gushyira hamwe ndetse n’imyifatire yacu, bizatuma buri wese muri twe agira uruhare mu guhesha Imana yacu ikuzo ryinshi ikwiriye.—1 Pet 2:12.

3, 4. Ni gute kwicisha bugufi bizadufasha kwambara mu buryo bukwiriye abakozi b’Abakristo, haba mu gihe cy’ikoraniro na nyuma ya porogaramu?

3 Isura yacu: Kwambara no kwirimbisha mu buryo buhesha Yehova ikuzo bisaba kwicisha bugufi (1 Tim 2:9). Mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 132 hagira hati “umuntu wicisha bugufi yitondera kutagira uwo abangamira no kudatuma abantu bamwibazaho byinshi mu buryo budakwiriye.” Mu bihugu byinshi, usanga kwambara mu buryo badashyize mu gaciro byogeye hose. Icyakora, Yehova aha agaciro imihati dushyiraho kugira ngo tumuhagararire mu buryo bukwiriye (Ibyak 15:14). N’iyo amakoraniro yabera mu mazu asanzwe akoreshwa n’abantu bose muri rusange, mu gihe cy’iminsi itatu tuhamara tuba tugize “iteraniro” cyangwa itorero rinini. Ku bw’ibyo, iyo duteraniye hamwe imbere ya Yehova, twagombye kuba twambaye mu buryo bwiyubashye kandi bwubahisha Umutegetsi ukomeye w’ijuru n’isi.—1 Ngoma 29:11.

4 Nanone kandi tugomba kwita ku kuntu tuba tugaragara nyuma ya porogaramu ya buri munsi. N’ubwo dushobora gukenera kwambara imyenda ituma twumva twisanzuye mu gihe cyo kwirangaza cyangwa igihe turi muri resitora, ni iby’ingenzi ko dukomeza kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye abantu “bavuga yuko bubaha Imana” (1 Tim 2:10). Kuba imyambarire runaka yogeye hose si byo bigaragaza ko ikwiriye (1 Yoh 2:16, 17). Ibitabo byacu birimo amafoto adufasha kumenya imyambarire ishyize mu gaciro kandi ikwiriye abagabo n’abagore bambara mu mimerere inyuranye. Kwambara udukarita twacu tw’ikoraniro igihe tuzaba turi mu mujyi ikoraniro ryabereyemo, bizajya bitwibutsa ko igihe cyose tuba turi Abakristo.—2 Kor 6:3, 4.

5, 6. Ni gute twagaragaza ko twubaha ameza yo mu buryo bw’umwuka ya Yehova?

5 Tujye twubaha ameza ya Yehova: Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami w’ijuru n’isi yaduteguriye amafunguro akungahaye (Yes 25:6; 1 Kor 10:21). Niba duha agaciro kenshi icyo gikundiro cyo kuza ku meza yo mu buryo bw’umwuka ya Yehova, tuzishyiriraho intego yo guterana mu minsi itatu yose ikoraniro rizamara. Mbese waba waramaze kwitegura ibihereranye n’amacumbi, uko uzagera aho ikoraniro rizabera, kandi ukaba warasabye konji ku kazi? Waba se warateganyije igihe gihagije cyo kwitegura n’icy’urugendo kugira ngo uzagere aho ikoraniro rizabera hakiri kare, maze uzabone umwanya wo kwicaramo, usabane n’abandi bavandimwe kandi wifatanye na bo mu gusingiza Yehova mu ndirimbo n’isengesho bibanza?—Zab 147:1.

6 Kubaha ameza ya Yehova bizatuma dukurikirana porogaramu twitonze kandi twirinde kuvugisha abandi, kurya cyangwa kugendagenda mu birongozi bitari ngombwa. Muri iki gihe, Yehova aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dukeneye abinyujije ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge (Mat 24:45). Nta n’umwe muri twe wagombye gucikanwa n’ayo mafunguro. Ababyeyi bagomba kwicarana n’abana babo kugira ngo babafashe kungukirwa mu buryo bwuzuye.—Guteg 31:12.

7. Ni iki dusabwa gukora ku bihereranye n’ifunguro rya saa sita, kandi kuki?

7 Turasabwa kuzitwaza ibyokurya bya saa sita, aho kugira ngo tuzave aho ikoraniro ribera tujye kubishaka mu kiruhuko cya saa sita. Byari bishimishije cyane kuba abenshi mu baje mu ikoraniro ryo mu mwaka ushize barakurikije aya mabwiriza. Mbega ukuntu byashimisha kurushaho twese turamutse tubigenje dutyo muri uyu mwaka (Heb 13:17)! Kwitwaza ibyokurya biduha uburyo bwiza bwo kugirana n’abavandimwe bacu imishyikirano yubaka kandi bigatuma mu ikoraniro harangwa umwuka w’ubumwe n’amahoro, ibyo bikaba bihesha Yehova icyubahiro.—Zab 133:1.

8, 9. Mu gihe cy’ikoraniro, ni ubuhe buryo bundi tuzaba dufite bwo gusingiza Yehova?

8 Kubwiriza mu buryo bufatiweho: Igihe tuzaba tujya aho ikoraniro rizabera n’igihe tuzaba tuvayo, tuzaba dufite uburyo bwo gusingiza Yehova dukoresheje iminwa yacu (Heb 13:15). Nimucyo rero tuzajye dushaka uburyo bwo kubwiriza igihe tuzaba turi muri resitora cyangwa turi kumwe n’abandi mu modoka itwara abagenzi. Ikoraniro rizatuma twuzuza mu bwenge bwacu no mu mitima yacu ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Nimucyo tuzageze ibyo byiza ku bantu tubabwiriza mu buryo bufatiweho.—1 Pet 3:15.

9 Dutegerezanyije amatsiko icyo gihe cyo gushimira Yehova “mu materaniro” (Zab 26:12). Twifuza kuzasingiza Yehova twunze ubumwe mu Ikoraniro ry’Intara rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

Ibyibutswa ku bihereranye n’Ikoraniro ry’Intara

◼ Igihe cya porogaramu: Porogaramu izajya itangira saa 2:30 mu minsi yose uko ari itatu. Mu gihe hazaba hasigaye iminota mike kugira ngo porogaramu itangire, uhagarariye porogaramu azaba yicaye kuri platifomu, ari na ko hatambuka umuzika ubimburira porogaramu. Muri icyo gihe, twese tuzajya twerekeza mu myanya yacu kugira ngo porogaramu itangire mu buryo bwiyubashye. Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu porogaramu izarangira saa 10:05, naho ku Cyumweru irangire saa 9:10.

◼ Gufata imyanya: Abo mwazanye mu modoka cyangwa abo mubana mu rugo ni bo bonyine ushobora gufatira imyanya yo kwicaramo.

◼ Impano: Hari amafaranga menshi akoreshwa mu gutegura ikoraniro ry’intara. Dushobora kugaragaza ko dushimira dutanga ku bushake impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Dushobora kuzitanga turi ku Nzu y’Ubwami cyangwa turi aho ikoraniro ribera.

◼ Ibyokurya bya saa sita: Muzitwaze ibyokurya bya saa sita aho kugira ngo muzave aho ikoraniro ribera mujya kubigura. Ntibyemewe kuzana ibinyobwa bisindisha aho ikoraniro ribera.

◼ Gufata amajwi: Ibyuma bifata amajwi by’ubwoko bwose ntibigomba gucomekwa ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa iz’indangururamajwi, kandi ababikoresha bagomba kwirinda kurangaza abandi.

◼ Gufotora: Niba ushaka gufotora, ntugomba gukoresha umurabyo mu gihe cya porogaramu.

◼ Telefoni zigendanwa: Izo telefoni zigomba gufungwa kugira ngo zitarangaza abandi.

◼ Impanuka hamwe n’imimerere ishobora gutungurana: Niba hari umuntu ufashwe n’indwara ari aho ikoraniro ribera, ujye uhita ubimenyesha umwe mu bakira abantu ukuri bugufi maze na we abimenyeshe Urwego Rushinzwe Ubufasha bw’Ibanze. Abantu babishoboye bagize urwo rwego bazasuzuma uburemere bw’icyo kibazo maze batange ubufasha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze