Indirimbo ya 47
Yehova ni we mbaraga zacu n’ubushobozi bwacu
1. Yehova wowe mbaraga zacu,
Mukiza Wacu; tukwishimane.
Tubwiriza ubutumwa bwawe,
Abantu bakumva, batakumva.
(Inyikirizo)
2. Yesu Kristo ni we udufasha;
Amaso yacu yarahumutse.
Tubona ukuri mu Byanditswe,
Twiyemeje kumvira Yehova.
(Inyikirizo)
3. Mana, tugukorera twishimye.
N’ubwo Satani adutoteza.
Mana ukomeze kudufasha
Ngo tuzakomeze gushikama.
(Inyikirizo)
Rutare rwacu, Mbaraga zacu,
Dutangaze izina ryawe.
Ya Yehova ushobora byose
Bwihisho bwacu, munara wacu