Indirimbo ya 27
Jya mu ruhande rwa Yehova!
1. Twari twarashyizwe mu rujijo,
Tunywa ibinyoma by’amadini;
Mbega ukuntu twishimye cyane,
Tucyumva iby’Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Bana na Yehova;
Umwishimire.
Ntabwo yaguhana;
Genda mu mucyo.
Ubutumwa bwiza
Nibubwirizwe.
Ubwami bwa Yesu
Buriyongera.
2. Dukorera Imana twishimye,
Tuvuga ukuri kwayo hose.
Dufashe abavandimwe bacu,
Bayisingize cyane.
(INYIKIRIZO)
Bana na Yehova;
Umwishimire.
Ntabwo yaguhana;
Genda mu mucyo.
Ubutumwa bwiza
Nibubwirizwe.
Ubwami bwa Yesu
Buriyongera.
3. Mwitinya ibikorwa by’Umwanzi.
Yehova Imana yadukiza.
Nubwo ari benshi turi bake,
Ni we mbaraga zacu.
(INYIKIRIZO)
Bana na Yehova;
Umwishimire.
Ntabwo yaguhana;
Genda mu mucyo.
Ubutumwa bwiza
Nibubwirizwe.
Ubwami bwa Yesu
Buriyongera.
(Reba nanone Zab 94:14; Imig 3:5, 6; Heb 13:5.)