Indirimbo ya 122
Ibihumbi byinshi by’abavandimwe
Igicapye
1. Abavandimwe ni benshi,
Ibihumbi byinshi,
Bose barashikamye,
Mu budahemuka.
Turi imbaga nini,
Turi benshi cyane.
Duturuka mu moko yose,
Dusenga Yehova.
2. Abavandimwe ni benshi,
Babwiriza hose
“Ubu butumwa bwiza,”
Ngo bose babwumve.
Nubwo duhangayika,
Turahumurizwa,
Ngo dukomeze kwihangana,
Tubone ituze.
3. Abavandimwe ni benshi,
Barindwa n’Imana.
Twibera mu mahoro,
Turayikorera.
Turi imbaga nini,
Ntabwo ducogora.
Turi abakozi b’Imana,
Dukorana na yo.
(Reba nanone Yes 52:7; Mat 11:29; Ibyah 7:15.)